1 Amateka 11

Abisirayeli bimika Dawidi 1 Bukeye Abisirayeli bose bateranira aho Dawidi yari ari i Heburoni baravuga bati “Umva turi amaraso yawe, turi ubura bwawe. 2 Mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabataburura, kandi Uwiteka Imana yawe yarakubwiye iti ‘Ni wowe uzaragira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’. Kandi iti ‘Uzaba umugaba w’ubwoko […]

1 Amateka 12

Ababanje kuyoboka Dawidi 1 Aba ni bo basanze Dawidi i Sikulagi, ubwo yari acyihishe Sawuli mwene Kishi, bari muri za ntwari zamutabaraga mu ntambara. 2 Batwaraga imiheto bakabasha gutwarira amaboko yombi, bateresha amabuye imihumetso, barashisha n’imyambi imiheto. Bari bene wabo wa Sawuli bo mu Babenyamini. 3 Umukuru ni Ahiyezeri, agakurikirwa na Yowasi ari bo bene […]

1 Amateka 13

Dawidi ajya kwenda isanduku y’Uwiteka. Uza apfa. Isanduku iguma kwa Obededomu 1 Nuko Dawidi ajya inama n’abatware batwara ibihumbi, n’abatwara amagana n’abandi batware bose. 2 Dawidi abwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose ati “Ibi niba mubishima kandi niba bivuye ku Uwiteka Imana yacu, dutume hose kuri bene wacu basigaye mu gihugu cya Isirayeli cyose, no ku batambyi […]

1 Amateka 14

Hiramu afasha Dawidi. Amazina y’abana ba Dawidi 1 Hiramu umwami w’i Tiro yohereza intumwa kuri Dawidi, n’ibiti by’imyerezi n’abazi kubakisha amabuye n’ababaji, ngo bamwubakire inzu. 2 Nuko Dawidi amenya ko Uwiteka amukomereje ubwami bwa Isirayeli ngo bube ubwe, kuko ubwami bwe bwashyiriwe hejuru ku bw’ubwoko bwe bw’Abisirayeli. 3 Bukeye Dawidi yongera kurongora abandi bagore ari […]

1 Amateka 15

Dawidi azana isanduku y’Imana mu rurembo 1 Bukeye Dawidi yiyubakira amazu mu rurembo rwa Dawidi, atunganiriza isanduku y’Imana ahantu, ayibambira ihema. 2 Dawidi aravuga ati “Nta muntu ukwiriye kuremērwa isanduku y’Imana keretse Abalewi, kuko ari bo Uwiteka yatoranije kujya baremērwa isanduku y’Imana, bakayiremērwa iteka ryose.” 3 Bukeye Dawidi ateraniriza Abisirayeli bose i Yerusalemu, ngo bajye […]

1 Amateka 16

Ibirori byo kugarura isanduku, na zaburi bashimishije Imana 1 Nuko binjiza isanduku y’Imana bayitereka hagati mu ihema Dawidi yari yayibambiye, baherako batambira imbere y’Imana ibitambo byoswa, n’iby’ishimwe yuko bari amahoro. 2 Dawidi amaze gutamba igitambo cyoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro, asabira abantu umugisha mu izina ry’Uwiteka. 3 Maze agaburira abantu ba Isirayeli bose, abagabo […]

1 Amateka 17

Dawidi ahakanirwa kubakira Imana inzu 1 Nuko Dawidi aganje mu nzu ye abwira umuhanuzi Natani ati “Dore jyewe mba mu nzu y’imyerezi, ariko isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ikaba mu ihema.” 2 Natani asubiza Dawidi ati “Kora uko umutima wawe ushaka kose, kuko Imana iri kumwe nawe.” 3 Iryo joro ijambo ry’Imana rigera kuri Natani, iravuga iti […]

1 Amateka 18

Dawidi anesha Abafilisitiya n’Abamowabu 1 Hanyuma y’ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, ahindūra i Gati n’imidugudu yaho, ayinyaga Abafilisitiya. 2 Anesha n’i Mowabu, Abamowabu bahinduka abagaragu be, bamuzanira indabukirano. 3 Bukeye Dawidi anesha Hadarezeri umwami w’i Soba, amugeza i Hamati ubwo Hadarezeri yajyaga gukomeza ubwami bwe ku ruzi Ufurate. 4 Dawidi amunyaga amagare igihumbi n’abagendera ku […]

1 Amateka 19

Abamoni basuzugura intumwa za Dawidi 1 Hanyuma y’ibyo Nahashi umwami w’Abamoni aratanga, umwana we yima ingoma ye. 2 Dawidiabyumvisearavuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, kuko se yangiriye neza.” Nuko Dawidi atuma intumwa zo kumumara umubabaro wa se. Bukeye abagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy’Abamoni kwa Hanuni, kumumara umubabaro. 3 Ariko ibikomangoma by’Abamoni bibwira […]

1 Amateka 20

1 Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabarira, Yowabu ateza ingabo zikomeye igihugu cy’Abamoni aracyoreka, maze araza agota i Raba, ariko Dawidi asigara i Yerusalemu. Yowabu atsinda i Raba arahasenya. 2 Dawidi yenda ikamba ry’umwami waho arimukura ku mutwe, areba kuremera kwaryo kwari italanto y’izahabu kandi ryari ritatsweho amabuye y’igiciro cyinshi, baherako baryambika Dawidi mu […]