1 Kor 11

Uko abizera bakwiriye kwifata bari mu materaniro 1 Mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo. 2 Ndabashimira kuko mwibuka ibyo nabigishije byose, mugakomeza imigenzo nk’uko nayibahaye. 3 Ariko ndashaka yuko mumenya ko umutwe w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w’umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana. 4 […]

1 Kor 12

Uko impano z’Umwuka zitandukanye 1 Bene Data, ibyerekeye impano z’Umwuka sinshaka ko mutabimenya. 2 Muzi yuko mukiri abapagani mwayobywaga mukajya ku bigirwamana bitabasha kuvuga, uko mwabijyanwagaho kose. 3 Ni cyo gituma mbamenyesha yuko ari nta muntu ubwirijwe n’Umwuka w’Imana uvuga ati “Yesu ni ikivume”, kandi nta muntu ubasha kuvuga ati “Yesu ni Umwami”, atabibwirijwe n’Umwuka […]

1 Kor 13

Urukundo ruhebuje byose kuba ingenzi 1 Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. 2 Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo. 3 Kandi nubwo natanga ibyanjye byose […]

1 Kor 14

Uburyo impano y’ubuhanuzi irusha iy’indimi kuba ingenzi 1 Mushimikire urukundo kandi mwifuze impano z’Umwuka, ariko cyane cyane mwifuze guhanura. 2 Uvuga ururimi rutamenyekana si abantu abwira keretse Imana, kuko ari ntawumva ahubwo mu mwuka avuga amayoberane. 3 Ariko uhanura we abwira abantu ibyo kubungura n’ibyo kubahugura, n’ibyo kubahumuriza. 4 Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ariko uhanura […]

1 Kor 15

Pawulo ahugura Abakorinto, abemeza iby’umuzuko 1 Bene Data, ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo 2 kandi mugakizwa na bwo, niba mubukomeza nk’uko nabubabwirije, keretse mwaba mwizereye ubusa. 3 Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe, 4 agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk’uko byari byaranditswe […]

1 Kor 16

Ibyo gusonzoranyiriza abera impiya 1 Ibyerekeye ku byo gusonzoranyiriza abera impiya nk’uko nategetse amatorero y’i Galatiya, abe ari ko namwe mukora. 2 Ku wa mbere w’iminsi irindi hose, umuntu wese muri mwe abike iwe ibimushobokera nk’uko atunze, kugira ngo ubwo nzaza ataba ari ho impiya zisonzoranywa. 3 Kandi ubwo nzasohora abo muzashima nzabatuma mbahaye inzandiko, […]