2 Sam 21

Ab’i Gibeyoni bihōrera 1 Bukeye ku ngoma ya Dawidi hatera inzara, imara imyaka itatu uko yakurikiranye, Dawidi asobanuza Uwiteka. Uwiteka aravuga ati “Bitewe na Sawuli n’inzu ye y’abicanyi, kuko yishe ab’i Gibeyoni.” 2 Maze umwami ahamagaza ab’i Gibeyoni, arabibabwira. (Kandi ab’i Gibeyoni ntibari abo mu miryango ya Isirayeli, ahubwo bari Abamori bacitse ku icumu, kandi […]

2 Sam 22

Indirimbo ya Dawidi 1 Dawidi yabwiye Uwiteka amagambo y’iyi ndirimbo, umunsi Uwiteka yamukirije amaboko y’abanzi be bose n’aya Sawuli, aravuga ati 2 “Uwiteka ni igitare cyanjye, Ni igihome cyanjye, Ni umukiza wanjye ubwanjye. 3 Ni Imana igitare cyanjye, Ni yo nziringira. Ni yo ngabo inkingira, Ni ihembe ry’agakiza kanjye, Ni igihome cyanjye kirekire kinkingira, Ni […]

2 Sam 23

1 Aya ni yo magambo ya Dawidi aheruka. Dawidi mwene Yesayi washyizwe ejuru, aravuga ati “Uwo Imana ya Yakobo yimikishije amavuta, Umuhimbyi w’igikundiro wa zaburi za Isirayeli. 2 “Umwuka w’Uwiteka yavugiye muri jye, Ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye. 3 Imana ya Isirayeli yaravuze, Igitare cya Isirayeli yarabimbwiye iti ‘Utegekesha abantu gukiranuka, Agatwara yubaha Imana, […]

2 Sam 24

Dawidi abara abantu 1 Bukeye umujinya w’Uwiteka wongera gukongerezwa Abisirayeli, abateza Dawidi, ubwo yavugaga ati “Genda ubare Abisirayeli n’Abayuda.” 2 Umwami abwira Yowabu umugaba w’ingabo ze wari kumwe na we ati “Genda imiryango y’Abisirayeli yose uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, mubare abantu kugira ngo menye umubare wabo.” 3 Yowabu abwira umwami ati “Uwiteka Imana […]