Abac 11

Yefuta atoranirizwa kuba umucamanza wabo 1 Nuko Yefuta w’Umugileyadi yari umunyambaraga w’intwari, kandi yari umwana wa maraya, kandi Gileyadi ni we bamubyaranye. 2 Ariko umugore wa Gileyadi amubyarira abahungu. Abo bamaze gukura birukana Yefuta, baramwerurira bati “Nta mugabane ufite mu bya data, kuko uri umwana w’undi mugore.” 3 Nuko Yefuta ahunga bene se, ahungira mu […]

Abac 12

Abefurayimu bagirira ishyari Abanyagaleyadi, bararwana 1 Abefurayimu baraterana bajya ikasikazi bazimuza Yefuta bati “Ni iki cyatumye ujya kurwana n’Abamoni ntudutabaze? Tuzagutwikira mu nzu.” 2 Yefuta arabasubiza ati “Jye n’abantu banjye twari tugihigirana cyane n’Abamoni, ndabatabaza ntimwankiza amaboko yabo. 3 Maze mbonye ko mutakinkijije mperako mpara amagara yanjye, ndambuka ntera Abamoni, Uwiteka arabangabiza. None ni iki […]

Abac 13

Marayika w’Imana abonekera ababyeyi ba Samusoni 1 Maze Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka. Uwiteka abahāna mu maboko y’Abafilisitiya imyaka mirongo ine. 2 Nuko hari umugabo w’i Sora wo mu muryango w’Abadani, witwaga Manowa. Umugore we yari ingumba itigeze kubyara. 3 Marayika w’Uwiteka yiyereka uwo mugore aramubwira ati “Dore uri ingumba ntiwigeze kubyara, ariko uzasama inda […]

Abac 14

Samusoni abenguka umukobwa w’Umufilisitiyakazi 1 Nuko Samusoni aramanuka ajya i Timuna, abona umukobwa wo mu bakobwa b’Abafilisitiya. 2 Maze arazamuka abwira se na nyina ati “Nabengutse umukobwa i Timuna wo mu bakobwa b’Abafilisitiya, none mumunsabire.” 3 Nuko se na nyina baramubaza bati “Mbese nta mugeni uri mu bakobwa ba bene wanyu, cyangwa mu bwoko bwacu […]

Abac 15

Samusoni yongera kugomera Abafilisitiya arabica 1 Nuko hahise iminsi, mu isarura ry’ingano Samusoni ajya gusura umugore we amuzaniye umwana w’ihene yibwiye ko asanga umugore we ku murēre, ariko sebukwe ntiyamukundira ko ajyayo. 2 Sebukwe aramubwira ati “Ni ukuri nagize ngo waramwanze rwose, ni cyo cyatumye mushyingira mugenzi wawe. Mbese murumuna we ntamuruta ubwiza? Ndakwinginze, abe […]

Abac 16

Samusoni agushwa n’abagore 1 Samusoni ajya i Gaza abonayo umugore wa maraya, yinjira iwe. 2 Ab’i Gaza babwirwa ngo “Samusoni ageze hano.” Baramugota, bamwubikirira ku irembo ry’umudugudu bakesha ijoro, bahacecekeye ijoro ryose bibwira bati “Nibucya turamwica.” 3 Samusoni ariryamira ageza mu gicuku. Muri icyo gicuku arahaguruka afata inzugi z’irembo ry’umudugudu n’ibikingi by’irembo byombi, arabishinguza byose […]

Abac 17

Mika yiremera ibishushanyo bisengwa 1 Hariho umugabo wo mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu witwaga Mika. 2 Yabwiye nyina ati “Bya bice by’ifeza igihumbi n’ijana wibwe bigatuma uvumana nkumva uvumana, ndabifite ni jye wabyibye.” Nyina aravuga ati “Umwana wanjye nahirwe ku Uwiteka.” 3 Nuko asubiza nyina bya bice by’ifeza igihumbi n’ijana, nyina aravuga ati “Ni […]

Abac 18

Abadani banyaga Mika ibishushanyo bye 1 Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi icyo gihe umuryango w’Abadani wishakiraga gakondo yo guturamo, kuko ari bo bari batarayihabwa mu miryango y’Abisirayeli. 2 Abadani batuma abantu b’intwari batanu bo mu muryango wabo, bava i Sora na Eshitawoli bajya gutata igihugu kucyitegereza. Barababwira bati “Nimugende mwitegereze igihugu […]

Abac 19

Ibyabaye ku Mulewi n’umugore we 1 Muri iyo minsi nta mwami Abisirayeli bari bafite. Nuko hariho Umulewi wasuhukiye mu gihugu cyo hirya y’imisozi miremire ya Efurayimu, ashaka umugorei Betelehemu y’i Buyuda. 2 Bukeye umugore we aramuhararuka akajya asambana, arahukana ajya kwa se i Betelehemu y’i Buyuda, amarayo amezi ane. 3 Bukeye umugabo we arahaguruka, aramukurikira […]

Abac 20

Abisirayeli bitura Ababenyamini inabi bakoze 1 Maze Abisirayeli bose bava mu midugudu yabo, barema iteraniro. Nuko iteraniro ryabo riteranira icyarimwe i Misipa imbere y’Uwiteka bavuye mu gihugu cyose, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, hamwe n’abo mu gihugu cy’i Galeyadi. 2 Maze abatware b’abantu bose b’imiryango y’Abisirayeli yose biyerekanira mu iteraniro ry’ubwoko bw’Imana, abagabo uduhumbi […]