Hoz 11

1 “Isirayeli akiri umwana naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wanjye ngo ave muri Egiputa. 2 Ariko bitandukanije n’ababahamagaraga bagatambirira ibigirwamana bya Bāli, kandi bakosereza ibishushanyo bibajwe imibavu. 3 Ariko ni jye wigishije Abefurayimu gutambuka ndabahagatira, ariko ntibamenye ko ari jye wabakijije. 4 Nabiyegereje n’imigozi nk’umuntu, mbakuruza imirunga y’urukundo, kandi nabamereye nk’abakura imikoba mu nzasaya zabo, mbashyira […]

Hoz 12

1 Efurayimu angotesheje ibinyoma, n’inzu ya Isirayeli yuzuye uburiganya, ariko Yuda we aracyatwarira Imana, ni umunyamurava ku Uwera. 2 Efurayimu yatunzwe n’ibintu by’umuhohwe, kandi akurikira umuyaga w’iburasirazuba, ahora agwiza ibinyoma n’urugomo. Basezerana n’abo muri Ashuri, bajyana amavuta ya elayo muri Egiputa. 3 Uwiteka afite urubanza no kuri Yuda, kandi azahanira Yakobo ibihwanye n’imigenzereze ye, azamwitura […]

Hoz 13

1 Iyo Efurayimu yavugaga abantu bahindaga umushyitsi, yishyize hejuru mu Bisirayeli ariko igihe acumujwe na Bāli yahereyeko arapfa. 2 Noneho bahora barushaho gukora ibyaha, kandi biremeye ibishushanyo biyagijwe mu ifeza yabo, n’ibigirwamana bihimbiye, ibyo byose ni umurimo w’abanyamyuga. Bavuga ibyabyo bati “Reka abatamba abe ari bo basoma inyanaz’ibigirwamana.” 3 Ni cyo gituma bazaba nk’igicu cyo […]

Hoz 14

1 “I Samariya hazagerekwaho igihano cyaho, kuko hagomeye Imana yaho: bazicishwa inkota; abana babo bato bazavungagurwa, kandi abagore babo batwite bazabafomoza.” 2 Isirayeli we, garukira Uwiteka Imana yawe, kuko wagushijwe n’igicumuro cyawe. 3 Mujyane amagambo mugarukire Uwiteka mumubwire muti “Udukureho gukiranirwa kose, utwakirane ineza maze tuzagutambire ishimwe ry’iminwa yacu. 4 Abashuri ntibazadukiza, ntituzagendera ku mafarashi […]