Ibyah 11

Iby’abahamya babiri 1 Bampa urubingo rusa n’inkoni bati “Haguruka ugere urusengero rw’Imana n’igicaniro n’abasengeramo, 2 ariko urugo rw’urusengero urureke nturugere kuko rwahawe abanyamahanga, kandi umudugudu wera bazamara amezi mirongo ine n’abiri bawukandagira. 3 Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira.” 4 Abo bahamya ni bo biti […]

Ibyah 12

Iby’umugore n’ikiyoka 1 Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbona umugore wambaye izuba, ukwezi kwari munsi y’ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri, 2 kandi yari atwite. Nuko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n’ibise. 3 Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n’amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo […]

Ibyah 13

Haduka inyamaswa ivuye mu nyanja 1 Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n’imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana. 2 Iyo nyamaswa nabonye yasaga n’ingwe, amajanja yayo yasaga n’aya aruko, akanwa kayo kasaga n’ak’intare. Cya […]

Ibyah 14

Umwana w’Intama n’abo yacunguye bari ku musozi wa Siyoni 1 Nuko ngiye kubona mbona Umwana w’Intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye n’abantu agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine, bafite izina rye n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo. 2 Numva ijwi rivugira mu ijuru rimeze nk’iry’amazi menshi asuma, kandi nk’iry’inkuba ihinda cyane, kandi iryo jwi […]

Ibyah 15

Ibyago birindwi by’imperuka 1 Mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye gitangaza: ni cyo bamarayika barindwi bafite ibyago birindwi, ari byo by’imperuka kuko muri ibyo arimo umujinya w’Imana wuzurira. 2 Mbona igisa n’inyanja y’ibirahuri bivanze n’umuriro, mbona n’abatabarutse banesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyacyo n’umubare w’izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y’ibirahuri bafite inanga z’Imana, 3 baririmba […]

Ibyah 16

Ibyago by’imperuka bitera 1 Numva ijwi rirenga rivugira muri rwa rusengero, ribwira abo bamarayika barindwi riti “Nimugende musuke mu isi izo nzabya ndwi z’umujinya w’Imana.” 2 Uwa mbere aragenda asuka urwabya rwe mu isi, abantu bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa bakaramya igishushanyo cyayo bafatwa n’ibisebe bikomeye bibi. 3 Uwa kabiri asuka urwabya rwe mu nyanja […]

Ibyah 17

Ibya maraya ukomeye uhetswe n’inyamaswa 1 Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati “Ngwino nkwereke iteka maraya ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi. 2 Ni we abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.” 3 Anjyana mu butayu ndi mu […]

Ibyah 18

Irimbuka rya Babuloni 1 Hanyuma y’ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n’ubwiza bwe. 2 Arangurura ijwi rirenga ati “Iraguye iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n’ibisiga byose bihumanye kandi byangwa. 3 Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi by’uwo mudugudu, kandi abami […]

Ibyah 19

Mu ijuru bishimira irimbuka rya Babuloni 1 Hanyuma y’ibyo numva mu ijuru ijwi rirenga risa n’iry’abantu benshi bavuga bati “Haleluya! Agakiza n’icyubahiro n’ubutware ni iby’Imana yacu, 2 kuko amateka yayo ari ay’ukuri no gukiranuka. Yaciriye ho iteka maraya uwo ukomeye, wononeshaga abari mu isi ubusambanyi bwe, kandi imuhōreye amaraso y’imbata zayo.” 3 Barongera bati “Haleluya! […]

Ibyah 20

Satani abohwa, abakiranutsi bimana na Yesu imyaka igihumbi 1 Mbona marayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rufungura ikuzimu, afite n’umunyururu munini mu ntoki ze. 2 Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi, 3 akijugunya ikuzimu arahakinga, ashyiriraho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo […]