Lev 11

Ibifite ubugingo bizira n’ibitazira 1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati 2 “Mubwire Abisirayeli muti: Ibi abe ari byo bifite ubugingo mujya murya mu nyamaswa n’amatungo byo mu isi byose. 3 Mu nyamaswa n’amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikuza, abe ari cyo mujya murya. 4 Ariko ibi ntimukabirye mu byuza no mu […]

Lev 12

Guhumana k’umugore wabyaye 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Abisirayeli uti: Umugore nasama inda akabyara umuhungu, azamare iminsi irindwi ahumanye, nk’uko ajya ahumana mu minsi y’umuhango w’abakobwa, abe ari ko ahumana. 3 Ku munsi wa munani uwo mwana akebwe. 4 Nyina amare iminsi mirongo itatu n’itatu ahumanuke igisanza cye, ntagakore ku kintu cyera, ntakajye […]

Lev 13

Amategeko y’ibibembe 1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati 2 “Umuntu nagira ku mubiri we ikibyimba cyangwa igikoko, cyangwa ibara ry’amera, kigahinduka ku mubiri we nk’umuze w’ibibembe, bamuzanire Aroni umutambyi cyangwa umwe mu batambyi bene Aroni. 3 Umutambyi asuzume umuze wo ku mubiri we, niba ubwoya bw’aho uwo muze uri buhindutse umweru akawubona nk’ugeze munsi […]

Lev 14

Amategeko yo guhumanurwa k’umubembe 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Aya abe ari yo mategeko y’umubembe ku munsi wo guhumanurwa kwe, azashyirwe umutambyi. 3 Na we ave mu ngando z’amahema asuzume uwo mubembe, nabona ko akiza uwo muze w’ibibembe, 4 ategeke ko bashakira ugiye guhumanurwa inyoni ebyiri zitazira nzima, n’ingiga y’umwerezi, n’agatambaro k’umuhemba, n’agati kitwa […]

Lev 15

Amategeko y’abavubwamo n’ibihumanya mu mubiri 1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati 2 “Mubwire Abisirayeli muti: Umugabo wese uninda, abe ahumanijwe n’uko kuninda. 3 Uko ni ko kuzaba guhumana kwe gutewe no kuninda kwe, naho aninda cyangwa yari azibye, abe ahumanye. 4 Uburiri bwose uninda yaryamyeho bube buhumanye, n’ikintu cyose yicayeho kibe gihumanye. 5 Kandi […]

Lev 16

Amategeko y’umunsi w’impongano 1 Uwiteka abwira Mose hanyuma yo gupfa kwa ba bana ba Aroni babiri, ubwo bigiraga hafi imbere y’Uwiteka bagapfa, 2 Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni mwene so, ye kujya yinjira igihe ashakiye cyose Ahera ho hirya y’umwenda ukinze, imbere y’intebe y’ihongerero iri ku isanduku yera adapfa, kuko nzabonekera ku ntebe y’ihongerero, […]

Lev 17

Uwiteka abuza Abisirayeli kugira ahandi babagira amatungo, atari imbere y’Ihema ry’ibonaniro 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Aroni n’abana be n’Abisirayeli bose uti: Iki ni cyo Uwiteka ategetse ati 3 ‘Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzabagira inka cyangwa umwana w’intama cyangwa ihene mu ngando, cyangwa uzakibagira inyuma yazo, 4 ntakijyane ku muryango […]

Lev 18

Uwiteka abategeka kutagira ingeso nk’iz’Abanyakanāni 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Abisirayeli uti: Ndi Uwiteka Imana yanyu. 3 Ntimugakore nk’ibyo abo mu gihugu cya Egiputa bajya bakora, abo mwahoze mutuyemo, kandi ntimuzakore nk’ibyo abo mu gihugu cy’i Kanāni bajya bakora, aho mbajyana, kandi ntimuzakurikize amategeko yabo. 4 Amateka yanjye abe ari yo mujya mwumvira, […]

Lev 19

Amategeko y’uburyo bwinshi 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose uti: Mube abera kuko Uwiteka Imana yanyu ndi uwera. 3 Umuntu wese muri mwe yubahe nyina na se, kandi mujye muziririza amasabato yanjye. Ndi Uwiteka Imana yanyu. 4 “Ntimugahindukirire ibigirwamana by’ubusa, ntimukicurire imana z’ibishushanyo ziyagijwe. Ndi Uwiteka Imana yanyu. 5 “Uko mutambiye […]

Lev 20

Ibihano bikwiriye abaca ku mategeko 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Ongera ubwire Abisirayeli uti: Nihagira umuntu wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntakabure kwicwa. Abo mu gihugu bamwicishe amabuye. 3 Nanjye nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure mu bwoko bwe muhoye guha Moleki uwo mu […]