Rom 11

Amaherezo y’Abisirayeli 1 Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?” Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini. 2 Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya, uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati 3 “Mwami, bishe abahanuzi bawe basenya n’ibicaniro byawe, […]

Rom 12

Imirimo ikwiriye imibereho ya Gikristo 1 Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. 2 Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. 3 Ndababwira […]

Rom 13

Ibyo kugandukira abategeka 1 Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana. 2 Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n’urubanza. 3 Abatware si abo gutinywa n’abakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima, 4 kuko […]

Rom 14

Kudacirirana imanza 1 Udakomeye mu byo yizera mumwakire, mwe kumugisha impaka z’ibyo ashidikanyaho. 2 Umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose, ariko udakomeye arya imboga nsa. 3 Urya byose ye guhinyura utabirya, kandi utabirya ye gucira ubirya urubanza kuko Imana yamwemeye. 4 Uri nde wowe ucira umugaragu w’abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho […]

Rom 15

Yesu ni we cyitegererezo cyacu cyo kutinezeza 1 Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z’abadakomeye, ntitwinezeze. 2 Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze, 3 kuko Kristo na we atinejeje nk’uko byanditswe ngo “Ibitutsi bagututse byangezeho.” 4 Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo […]

Rom 16

Intashyo 1 Mbashimiye Foyibe mushiki wacu ari we mudiyakonikazi w’Itorero ry’i Kenkireya, 2 ngo mumwakire ku bw’Umwami wacu nk’uko bikwiriye abera, kandi mumufashe mu byo azabashakaho byose, kuko na we yafashije benshi barimo jye. 3 Muntahirize Purisikila na Akwila, bakoranye nanjye muri Kristo Yesu, 4 kandi bemeye gutanga imitwe yabo gucibwa kugira ngo bankize. Si […]