Yer 21

Umwami ahanuza Yeremiya Nebukadinezari yabateye 1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, igihe Umwami Sedekiya amutumyeho Pashuri mwene Malikiya, na Zefaniya mwene Māseya w’umutambyi ati 2 “Ndagusaba ngo utubarize Uwiteka, kuko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni aje kuturwanya. Ahari Uwiteka azatugenzereza nk’uko imirimo ye yose itangaje ingana, kugira ngo uwo mwami asubireyo ye kudutera.” 3 […]

Yer 22

Yeremiya ahanura ibizaba ku mwami w’Abayuda 1 Uku ni ko Uwiteka yavuze ati “Manuka ujye mu nzu y’umwami w’u Buyuda uhavugire iri jambo uti 2 ‘Umva ijambo ry’Uwiteka, yewe mwami w’u Buyuda uri ku ngoma ya Dawidi, wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe bajya banyura muri aya marembo. 3 Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Mujye […]

Yer 23

Yeremiya ahanura iby’uwitwa Shami 1 Uwiteka aravuga ngo “Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano.” 2 Ni cyo gituma Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga igaya abungeri baragira ubwoko bwanjye itya iti “Mwatatanije umukumbi w’abantu banjye, murabirukana kandi ntimwabasūraga, dore ngiye kubitura ibibi by’ibyo mwakoze. Ni ko Uwiteka avuga. 3 Kandi nzakoranya […]

Yer 24

Ikimenyetso cy’imbuto z’umutini nziza n’izindi mbi 1 Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yajyanye Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w’u Buyuda ho imbohe, hamwe n’ibikomangoma by’u Buyuda n’ababaji n’abacuzi, abakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni. Icyo gihe Uwiteka yaranyeretse mbona ibitebo bibiri birimo imbuto z’umutini, biteretswe imbere y’urusengero rw’Uwiteka. 2 Igitebo kimwe cyarimo imbuto nziza cyane, nk’iz’umwimambere, icya […]

Yer 25

Abayuda bazamara imyaka mirongo irindwi mu Bukaludaya 1 Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, (hari no mu mwaka wa mbere wa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni), ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku bantu b’i Buyuda, 2 iryo umuhanuzi Yeremiya yabwiye ubwoko bw’u Buyuda bwose n’abatuye i Yerusalemu bose ati 3 “Uhereye […]

Yer 26

Abatambyi n’abahanuzi bashaka kwica Yeremiya. 1 Mu itangira ry’ingoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, iri jambo ryaje riva ku Uwiteka riti 2 “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Genda uhagarare mu rugo rw’inzu y’Uwiteka, maze ubwire ab’imidugudu y’u Buyuda yose bazanywe no gusengera mu nzu y’Uwiteka, ubabwire amagambo yose nagutegetse kubabwira, ntugire ijambo […]

Yer 27

Yeremiya agira umwami inama ngo ayoboke Nebukadinezari 1 Mu itangira ry’ingoma ya Sedekiya mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka ngo 2 “Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati: Ishakire ingoyi n’ibiti by’imbago ubyishyire ku ijosi, 3 maze ubyoherereze umwami wo muri Edomu n’umwami w’i Mowabu, n’umwami wa bene Amoni, […]

Yer 28

Umuhanuzi Hananiya ahinyuza ibyo Yeremiya ahanuye 1 Nuko mu mwaka Sedekiya umwami w’u Buyuda agitangira kwima, mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane, Hananiya mwene Azuri umuhanuzi wahoze i Gibeyoni ambwirira mu nzu y’Uwiteka, imbere y’abatambyi na rubanda rwose ati 2 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Naciye uburetwa bw’umwami w’i […]

Yer 29

Yeremiya ahanurira Abayuda ko bazatinda 1 Aya ni amagambo yo mu rwandiko umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yerusalemu, arwoherereza abasigaye bo mu bakuru bajyanywe ari imbohe, no ku batambyi no ku bahanuzi no kuri rubanda rwose, abo Nebukadinezari yakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni ari imbohe. 2 (Icyo gihe Umwami Yekoniya n’umugabekazi, n’inkone n’ibikomangoma by’i […]

Yer 30

Yeremiya ategekwa kwandika byose mu gitabo; Imana isezerana kuzakiza Abayuda bagasubira mu gihugu cyabo 1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya riti 2 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Andika mu gitabo amagambo yose nakubwiraga. 3 Dore igihe kizaza, nzagarura abantu banjye ba Isirayeli n’ab’i Buyuda bajyanywe ari imbohe, kandi nzatuma bagaruka mu […]