Zab 141

1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ndagutakiye, tebuka uze aho ndi, Utegere ugutwi ijwi ryanjye ningutakira. 2 Gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk’umubavu, No kumanika amaboko yanjye kube nk’igitambo cya nimugoroba. 3 Uwiteka, shyira umurinzi imbere y’akanwa kanjye, Rinda umuryango w’iminwa yanjye. 4 Ntuhindurire umutima wanjye mu kibi cyose, Ngo njye nkorana imirimo yo gukiranirwa n’inkozi […]

Zab 142

1 Indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. Ni ugusenga kwe yasengeye muri bwa buvumo. 2 Ndatakishiriza Uwiteka ijwi ryanjye, Ndingingisha Uwiteka ijwi ryanjye. 3 Ndasuka amaganya yanjye imbere ye, Umubabaro wanjye ndawumuvugira imbere. 4 Uko umutima wanjye ugwiriye isari muri jye, Ni wowe umenya inzira yanjye, Mu nzira nyuramo bantezemo umutego. 5 Reba iburyo bwanjye umenye […]

Zab 143

1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka, umva gusenga kwanjye, Tegera ugutwi kwinginga kwanjye, Unsubize ku bw’umurava wawe no gukiranuka kwawe. 2 Kandi ntushyire umugaragu wawe mu rubanza, Kuko ari nta wo mu babaho uzatsindira mu maso yawe. 3 Kuko umwanzi yagenjeje umutima wanjye, Yakubise ubugingo bwanjye abutsinda hasi, Yantuje mu mwijima nk’abapfuye kera. 4 Ni cyo […]

Zab 144

1 Uwiteka, igitare cyanjye ahimbazwe, Wigishe amaboko yanjye kurasana, N’intoki zanjye kurwana. 2 Ni we mboneramo imbabazi, Kandi ni igihome kinkingira. Ni igihome kirekire kinkingira n’umukiza wanjye, Ni ingabo inkingira n’uwo niringira, Ni we ungomōrera ubwoko bwanjye ngo mbutegeke. 3 Uwiteka, umuntu ni iki ko umumenya? Cyangwa umwana w’umuntu ko umwitaho? 4 Umuntu ameze nk’umwuka […]

Zab 145

1 Zaburi iyi y’ishimwe ni iya Dawidi. Mana yanjye, Mwami wanjye ndagushyira hejuru, Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose. 2 Nzajya nguhimbaza uko bukeye, Nzashima izina ryawe iteka ryose. 3 Uwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane, Gukomera kwe ntikurondoreka. 4 Ab’igihe bazashimira ab’ikindi gihe imirimo yawe, Bababwire iby’imbaraga wakoze. 5 Nzavuga ubwiza bw’icyubahiro cyo gukomera kwawe, […]

Zab 146

1 Haleluya. Mutima wanjye, shima Uwiteka. 2 Nzajya nshima Uwiteka nkiriho, Nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite ubugingo. 3 Ntimukiringire abakomeye, Cyangwa umwana w’umuntu wese, Utabonerwamo agakiza. 4 Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe, Uwo munsi imigambi ye igashira. 5 Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we, Akiringira Uwiteka Imana ye. 6 Ni we […]

Zab 147

1 Haleluya, Kuko ari byiza kuririmbira Imana yacu ishimwe, Ni ukw’igikundiro kandi gushima kurakwiriye. 2 Uwiteka yongera kūbaka Yerusalemu, Ateranya abimuwe bo mu Bisirayeli. 3 Akiza abafite imitima imenetse, Apfuka inguma z’imibabaro yabo. 4 Abara inyenyeri, Azita amazina zose. 5 Umwami wacu arakomeye, Ni umunyambaraga nyinshi, Ubwenge bwe ntibugira akagero. 6 Uwiteka aramira abanyamubabaro, Acisha […]

Zab 148

1 Haleluya. Nimushimire Uwiteka mu ijuru, Nimumushire ahantu ho mu ijuru. 2 Mwa bamarayika be mwese mwe, nimumushime, Mwa ngabo ze zose mwe, nimumushime. 3 Mwa zuba n’ukwezi mwe, nimumushime, Mwa nyenyeri z’umucyo mwe, nimumushime. 4 Wa juru risumba amajuru we, mushime, Nawe mazi yo hejuru y’ijuru. 5 Bishimire izina ry’Uwiteka, Kuko ari we wategetse […]

Zab 149

1 Haleluya. Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, Muririmbire ishimwe rye mu iteraniro ry’abakunzi be. 2 Ubwoko bw’Abisirayeli bunezererwe umuremyi wabwo, Abana b’i Siyoni bishimire Umwami wabo. 3 Bashimishe izina rye imbyino, Bamuririmbishirize ishimwe, Batambira ishako, batengerera inanga. 4 Kuko Uwiteka anezererwa abantu be, Azarimbishisha abanyamubabaro agakiza. 5 Abakunzi be bishimire icyubahiro abahaye, Baririmbishwe n’ibyishimo, Baririmbire ku […]

Zab 150

1 Haleluya. Mushimire Imana ahera hayo, Muyishimire mu isanzure ry’imbaraga zayo. 2 Muyishimire iby’imbaraga yakoze, Muyishime nk’uko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi. 3 Muyishimishe ijwi ry’impanda, Muyishimishe nebelu n’inanga. 4 Muyishimishe ishako n’imbyino, Muyishimishe ibifite imirya n’imyironge. 5 Muyishimishe ibyuma bivuza amajwi mato, Muyishimishe ibyuma birenga. 6 Ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya.