Zak 11

Iby’inkoni ebyiri zitwa Buntu na Kunga 1 Kingura inzugi zawe Lebanoni, umuriro utwike imyerezi yawe. 2 Boroga wa muberoshi we, kuko umwerezi uguye kandi ibiti byiza cyane bikaba byangiritse. Nimuboroge mwa myela y’i Bashani mwe, kuko ishyamba ritamenwa riguye. 3 Umva ijwi ry’induru y’abashumba kuko icyubahiro cyabo cyangiritse, umva ijwi ry’imigunzu y’intare yivuga kuko ubwibone […]

Zak 12

Ahanura ko Abayuda bazakizwa 1 Ibyo ijambo ry’Uwiteka rihanurira Isirayeli. Uwiteka wabambye ijuru agashyiraho imfatiro z’isi, kandi akarema umwuka mu muntu aravuga ati 2 “Dore nzahindura i Yerusalemu igikombe kidandabiranye amahanga yose ahakikije n’i Buyuda, ubwo bazagota i Yerusalemu. 3 Uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose, abazaryikorera bose bazakomereka cyane, kandi amahanga […]

Zak 13

Iby’isōko yo koza ibyaha 1 “Uwo munsi ab’inzu ya Dawidi n’abaturage b’i Yerusalemu bazaziburirwa isōko yo kuboza ibyaha n’imyanda.” 2 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Uwo munsi nzatsemba amazina y’ibigirwamana mu gihugu bye kuzibukwa ukundi, kandi nzirukana abahanuzi n’umwuka wanduye mu gihugu. 3 Maze niharamuka habonetse uhanura, se na nyina bamwibyariye bazamubwira bati ‘Ntuzabaho kuko uhanura […]

Zak 14

Umunsi w’Uwiteka 1 Dore hazaba umunsi w’Uwiteka ubwo bazagabanira iminyago muri wowe. 2 Nzakoranya amahanga yose atere i Yerusalemu, kandi umurwa uzahindūrwa, amazu azasahurwa, n’abagore bazabenda ku gahato, igice cy’abantu bo mu murwa bazajyanwa ari imbohe, ariko abazaba barokotse muri wo ntibazatsembwa. 3 Maze Uwiteka azahurura arwane n’ayo mahanga, nk’uko yajyaga arwana mu ntambara. 4 […]