Intang 42

Bene se wa Yosefu baza muri Egiputa guhaha

1 Yakobo yumva yuko ubuhashyi buri muri Egiputa abaza abana be ati “Ni iki gituma murebana?”

2 Kandi ati “Numvise yuko hari ubuhashyi muri Egiputa, nimumanuke mujyeyo muduhahireyo tubeho tudapfa.”

3 Bene se wa Yosefu cumi baramanuka, bajya guhaha imyaka y’impeke muri Egiputa.

4 Ariko Benyamini mwene nyina wa Yosefu, Yakobo ntiyamutumana na bene se, kuko yibwiraga ati “Ahari yagira ibyago.”

5 Abana ba Isirayeli bajya guhahana n’abandi, kuko inzara yateye mu gihugu cy’i Kanāni.

6 Kandi Yosefu ni we wari umutware w’igihugu cya Egiputa, ni we wahahishaga abo muri icyo gihugu bose. Bene se wa Yosefu baraza, bamwikubita imbere bubamye.

7 Yosefu abona bene se arabamenya, arabirengagiza, ababwira nabi. Arababaza ati “Murava he?”

Baramusubiza bati “Turava mu gihugu cy’i Kanāni tuje guhaha.”

8 Yosefu amenya bene se ariko bo ntibamumenya.

9 Yosefu yibuka za nzozi yabaroteye arababwira ati “Muri abatasi muje gutata aho igihugu gifite amaboko make.”

10 Baramusubiza bati “Si ko biri databuja, ahubwo abagaragu bawe tuzanywe no guhaha.

11 Twese tuva inda imwe, turi abanyakuri, abagaragu bawe ntituri abatasi.”

12 Arababwira ati “Si ko biri, ahubwo gutata aho igihugu gifite amaboko make ni ko kubazanye.”

13 Baramusubiza bati “Abagaragu bawe turi abavandimwe turi cumi na babiri, turi abana b’umwe wo mu gihugu cy’i Kanāni, umuhererezi yasigaranye na data, undi ntakiriho.”

14 Yosefu arababwira ati “Icyo ni cyo nababwiye nti ‘Muri abatasi.’

15 Iki ni cyo kizabahakanira: ndahiye ubugingo bwa Farawo, ntimuzava hano umuhererezi wanyu ataje.

16 Mutume umwe muri mwe azane murumuna wanyu, namwe murabohwa, amagambo yanyu ageragezwe yuko muri abanyakuri. Nibitaba bityo, ndahiye ubugingo bwa Farawo, muri abatasi.”

17 Bose abamaza mu nzu y’imbohe iminsi itatu.

18 Ku munsi wa gatatu Yosefu arababwira ati “Mugenze mutya mudapfa kuko nubaha Imana:

19 niba muri abanyakuri umwe muri mwe abavandimwe, asigare abohewe mu nzu yanyu y’imbohe, abandi mugende mujyane imyaka y’impeke yo kubamara inzara mu ngo zanyu,

20 maze munzanire umuhererezi wanyu. Ni ho amagambo yanyu azamenyekana ko ari ay’ukuri, bigatuma mudapfa.”

Bagenza batyo.

21 Baravugana bati “Ni ukuri turiho urubanza rw’ibyo twagiriye mwene data, kuko twabonye uko umutima we wari ubabaye ubwo yatwingingaga natwe ntitumwumvire, ni byo biduteye aya makuba.”

22 Rubeni arababwira ati “Sinababwiye nti, mwe gukora icyaha kuri uwo mwana mukanga kunyumvira? Ni cyo gitumye amaraso ye adushakirwaho.”

23 Ntibamenya yuko Yosefu yumva ibyo bavuga, kuko yavugirwaga n’umusemyi.

24 Abatera umugongo abasiga aho ararira, abagarukaho avugana na bo, abakuramo Simiyoni, amubohera mu maso yabo.

25 Yosefu ategeka ko babuzuriza imyaka y’impeke mu masaho yabo, kandi ngo basubize ifeza y’umuntu wese mu isaho ye, kandi babahe n’impamba. Babagirira batyo.

26 Bahekesha indogobe zabo ihaho ryabo, bavayo.

27 Aho baraye, umwe muri bo ahambuye isaho ye ngo agaburire indogobe ye, abona ifeza ye, asanga iri mu munwa w’isaho.

28 Abwira bene se ati “Ifeza yanjye irangarukiye, dore iri mu isaho yanjye.” Bakuka imitima, barebana bahinda imishyitsi bati “Ibi ni ibiki, ibyo Imana itugiriye?”

Yakobo yanga kohereza Benyamini

29 Basohora kuri se Yakobo mu gihugu cy’i Kanāni, bamubwira ibyababayeho byose bati

30 “Umugabo ukomeye utwara icyo gihugu, yatubwiye nabi akeka yuko turi abatasi babatata.

31 Natwe turamubwira tuti ‘Turi abanyakuri, ntituri abatasi.

32 Turi abavandimwe turi cumi na babiri dusangiye data umwe, umwe ntakiriho, umuhererezi yasigaranye na data mu gihugu cy’i Kanāni.’

33 Uwo mugabo ukomeye utwara icyo gihugu aratubwira ati ‘Iki ni cyo kizambwira ko muri abanyakuri: nimunsigire umwe muri mwe abavandimwe, mujyane ibyo kubamara inzara mu ngo zanyu, mugende

34 munzanire umuhererezi wanyu. Ni ho nzamenya yuko mutari abatasi, ahubwo ko muri abanyakuri, nanjye nzabaha mwene so kandi muzatunda mu gihugu.’ ”

35 Basutse ibyo mu masaho yabo babona igipfunyika cy’ifeza cy’umuntu wese kiri mu isaho ye, bo na se babonye ibipfunyika byabo baratinya.

36 Se Yakobo arababwira ati “Mungize incike: Yosefu ntakiriho, Simiyoni ntariho, none kandi murashaka kunkuraho na Benyamini! Ibyo ni jye bibayeho byose!”

37 Rubeni abwira se ati “Nintamukugarurira uzice abahungu banjye bombi, mumpe ndamwishingiye nzamukugarurira.”

38 Aramusubiza ati “Umwana wanjye ntazajyana namwe, kuko mwene nyina yapfuye akaba asigaye ari ikinege, yagirira ibyago mu nzira muzacamo, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu zijya ikuzimu.”

Intang 43

Bene Yakobo basubira muri Egiputa guhaha

1 Inzara irushaho kuba nyinshi mu gihugu.

2 Bamaze imyaka y’impeke bakuye muri Egiputa, se arababwira ati “Nimusubireyo, muduhahire utwo kurya.”

3 Yuda aramubwira ati “Wa mugabo yaratwihanangirije ati ‘Ntimuzance iryera mutazanye na murumuna wanyu.’

4 Watwoherezanya na murumuna wacu, twagenda tukaguhahirayo,

5 ariko nutamwohereza ntitujyayo, kuko wa mugabo yatubwiye ati ‘Ntimuzance iryera mutazanye na murumuna wanyu.’ ”

6 Isirayeli arababaza ati “Ni iki cyatumye mungirira nabi mutyo, mukabwira uwo mugabo yuko mufite mwene so wundi?”

7 Baramusubiza bati “Uwo mugabo yatubajije atwinja, uko turi ubwacu, na bene wacu uko bari ati ‘Muracyafite so? Mufite mwene so wundi?’ Tumusubiza ibyo yatubajije. Tuba twarabwiwe n’iki yuko ari butubwire ati ‘Muzane murumuna wanyu’?”

8 Yuda abwira se Isirayeli ati “Nyoherezanya n’uwo muhungu turahaguruka tugende, tubeho tudapfana nawe n’abana bacu.

9 Mbaye umwishingizi we abe ari jye uzamubaza, nintamukugarurira nkamugushyikiriza, nzaba ngukoreye icyaha kitazamvaho iteka.

10 Iyo tudatinda, nzi yuko none tuba tugarutse ubwa kabiri.”

11 Se Isirayeli arababwira ati “Ubwo bimeze bityo nimugenze mutya: mujyane mu masaho yanyu imbuto zo muri iki gihugu ziruta izindi ubwiza muzishyīre uwo mugabo ho ituro, mujyane umuti womora muke n’ubuki buke, n’imibavu n’ishangi, n’ububemba n’indozi,

12 kandi mujyane ifeza z’ingereka zingana na zo, n’ifeza zagarutse mu minwa y’amasaho yanyu muzisubizeyo, ahari ni amahugwe yatumye zigaruka.

13 Mujyane na murumuna wanyu muhaguruke musubire kuri uwo mugabo,

14 Imana Ishoborabyose ibahe kubabarirwa na we ngo ababohorere mwene so wundi na Benyamini. Nanjye niba bikwiriye ko mba incike, nzabeyo.”

Bajyana na Benyamini; basanga Yosefu mu rugo

15 Ba bagabo benda ayo maturo, bajyana ifeza z’ingereka zingana na zo bajyana na Benyamini, barahaguruka baramanuka bajya muri Egiputa, bahagarara imbere ya Yosefu.

16 Yosefu abonye Benyamini ari kumwe na bo, abwira igisonga cye ati “Injiza aba bantu mu nzu yanjye, ubage witegure ibyokurya, turi burīre hamwe ku manywa y’ihangu.”

17 Uwo mugabo akora ibyo Yosefu yamutegetse, yinjiza abo bagabo mu nzu ya Yosefu.

18 Baratinya kuko yabinjije mu nzu ya Yosefu, baravuga bati “Ifeza zagarutse mu masaho yacu ubwo twazaga mbere, ni zo zatumye batwinjiza ngo adushakeho urwitwazo, adusumire, atunyagane n’indogobe zacu, tube imbata.”

19 Begera cya gisonga cya Yosefu, bavuganira na cyo ku muryango bati

20 “Databuja, mbere twaramanutse tuza guhaha,

21 tugeze mu icumbi duhambura amasaho yacu, umuntu wese asanga ifeza ye iri mu munwa w’isaho ye, ifeza zacu dusanga zingana uko zanganaga none turazigaruye.

22 Kandi tuzanye izindi feza zo guhaha, ntituzi uwashubije ifeza zacu mu masaho yacu.”

23 Arabasubiza ati “Mushyitse imitima mu nda ntimutinye, Imana yanyu, Imana ya so, ni yo yabashyiriye ubutunzi mu masaho, jyeweho ifeza zanyu narazishyikiriye.” Asohora Simiyoni aramubazanira.

24 Nuko wa mugabo yinjiza abo bagabo mu nzu ya Yosefu, abaha amazi boga ibirenge, agaburira n’indogobe zabo.

25 Begeranya amaturo kugira ngo Yosefu naza ku manywa y’ihangu, asange biteguye kuyamutura, kuko bari bumvise yuko bari burīre hamwe na we.

26 Yosefu atashye, bamusangisha mu nzu ya maturo bazanye, bamwikubita imbere bubamye.

27 Ababaza uko bari, kandi ati “So aracyakoma, wa musaza mwavugaga? Aracyariho?”

28 Baramusubiza bati “Data, umugaragu wawe ni muzima, aracyariho.” Barunama bikubita hasi.

29 Yubura amaso abona Benyamini murumuna we, mwene nyina arababaza ati “Uwo ni we muhererezi wanyu mwambwiraga?” Maze aramubwira ati “Imana ikugirire neza, mwana wanjye.”

30 Yosefu yihuta kugenda, kuko umutima we wari ufitiye urukumbuzi mwene nyina, ashaka aho aririra, yinjira mu nzu haruguru ayiririramo.

31 Yiyuhagira mu maso aragaruka, ariyumanganya aravuga ati “Nimwarure ibyokurya.”

32 Bamugaburira ukwe, na bene se babagaburira ukwabo, n’Abanyegiputa barīraga hamwe na we babagaburira ukwabo, kuko Abanyegiputa batasangiraga n’Abaheburayo, kuko cyari ikizira ku Banyegiputa.

33 Bicara imbere ye, bicazwa uko bakurikirana, imfura uko ubukuru bwayo buri, n’umuhererezi uko ubuto bwe buri, bavugana batangara.

34 Yosefu ategeka ko babazanira amagaburo yari imbere ye, ariko igaburo rya Benyamini riruta ayabo gatanu. Baranywa banezeranwa na we.

Intang 44

Igikombe cya Yosefu kibonwa mu isaho ya Benyamini

1 Yosefu ategeka igisonga cye ati “Nimwuzuze amasaho y’abo bagabo ihaho ringana n’iryo bashobora kujyana, ushyire n’ifeza y’umuntu mu munwa w’isaho ye.

2 Ushyire n’igikombe cyanjye cy’ifeza mu munwa w’isaho y’umuhererezi, ushyiranemo n’ifeza ye yahahishaga.” Abigenza uko Yosefu yamutegetse.

3 Bukeye hamaze kubona, abo bagabo basezeranwa n’indogobe zabo.

4 Bavuye mu mudugudu bataragera kure, Yosefu abwira igisonga cye ati “Haguruka ukurikire ba bagabo, nubageraho ubabwire uti ‘Ni iki gitumye mwitura inabi uwabagiriye neza?

5 Icyo mwibye si cyo databuja anywesha, kandi si cyo yikingira aragura? Ubwo mwakoze mutyo, mwakoze icyaha.’ ”

6 Abageraho, ababwira ayo magambo.

7 Baramubwira bati “Databuja, ni iki kikuvugishije amagambo ameze atyo? Ntibikabeho ko abagaragu bawe dukora ibimeze bityo.

8 Dore ifeza twasanze mu minwa y’amasaho yacu twarazigushubije, tuzivanye mu gihugu cy’i Kanāni. None twabasha dute kwiba ifeza cyangwa izahabu byo mu nzu ya shobuja?

9 Uwo uri bukibonane wo mu bagaragu bawe yicwe, natwe duhinduke imbata zawe, databuja.”

10 Arababwira ati “Nuko rero bibe nk’uko mubivuze. Uwo kiri bubonekeho ni we uri bube imbata yanjye, namwe ntimuri bugibweho n’urubanza.”

11 Barihuta barururutsa, umuntu wese ahambura isaho ye,

12 arasaka ahēra ku mpfura ageza ku muhererezi, cya gikombe kiboneka mu isaho ya Benyamini.

13 Bashishimura imyambaro yabo, umuntu wese ahekesha indogobe ye imitwaro, basubira mu mudugudu.

14 Yuda na bene se bagera mu nzu ya Yosefu, basanga akiri aho bamwikubita imbere.

15 Yosefu arababaza ati “Icyo mukoze icyo ni igiki? Ntimuzi yuko umuntu umeze nkanjye ashobora kuragura koko?”

16 Yuda aramusubiza ati “Databuja, turagusubiza iki? Turavuga iki? Turireguza iki? Imana yamenye gukiranirwa kw’abagaragu bawe. Dore turi imbata zawe databuja, twe n’uwo cya gikombe kibonetseho.”

17 Aramusubiza ati “Ntibikabeho ko ngira ntyo: uwo igikombe kibonetseho ni we uri bube imbata yanjye, ariko mwe mwigendere mujye kwa so amahoro.”

Yuda yemera kwitanga ho incungu ya Benyamini

18 Yuda aramwegera aramubwira ati “Databuja, ndakwinginze, jyewe umugaragu wawe reka mvugire ijambo mu matwi yawe, uburakari bwawe bwe kugurumanira umugaragu wawe, kuko uhwanye na Farawo rwose.

19 Databuja, ntiwabajije abagaragu bawe uti ‘Muracyafite so, cyangwa hari undi mwene so mufite?’

20 Natwe tukagusubiza databuja tuti ‘Dufite data w’umusaza, hariho n’umwana yabyaye ashaje aracyari muto, mukuru we yarapfuye, ni we usigaye ari ikinege mu nda ya nyina, se aramukunda.’

21 Maze ukabwira twe abagaragu bawe uti ‘Muzamunzanire murebe.’

22 Tukakubwira databuja tuti ‘Uwo muhungu ntiyasiga se, yamusiga se yapfa.’

23 Nawe ukabwira twe abagaragu bawe uti ‘Umuhererezi wanyu nimutamanukana, ntimuzongere kunca iryera.’

24 “Nuko tuzamutse tugeze kuri data, umugaragu wawe, tumubwira amagambo yawe databuja.

25 Data aratubwira ati ‘Nimwongere musubireyo, muduhahireyo utwo kurya.’

26 Turamusubiza tuti ‘Ntitwasubirayo. Umuhererezi wacu nitujyana tuzamanuka tujyeyo, kuko tutabasha guca uwo mugabo iryera, umuhererezi wacu tutari kumwe.’

27 Data, umugaragu wawe aratubwira ati ‘Muzi yuko umugore wanjye twabyaranye abahungu babiri,

28 umwe akamvaho nkibwira ndashidikanya yuko yatanyaguwe n’inyamaswa nanjye nkaba ntakimubona,

29 nimunkuraho n’uyu akagira ibyago, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu zijya ikuzimu.’

30 “Nuko none najya kuri data umugaragu wawe tutari kumwe n’uwo muhungu,

31 data akabona tutazanye yapfa, kuko ubugingo bwe bwiboshye ku bw’uwo muhungu, twebwe abagaragu bawe tukaba dutumye imvi za data umugaragu wawe, zimanukana ishavu zijya ikuzimu.

32 Kuko jyewe umugaragu wawe nishingiye uwo muhungu kuri data nti ‘Nintamugushyikiriza, nzaba ngukoreye icyaha data, kitazamvaho iteka.’

33 Nuko none ndakwinginze, databuja, jyewe umugaragu wawe ngume mu cyimbo cy’uwo muhungu ndi imbata yawe, kandi uwo muhungu atahane na bene se.

34 Nasubira nte ngo njye kuri data, ntari kumwe n’uwo muhungu? Ne kureba ibyago bizagera kuri data.”

Intang 45

Yosefu yirondorera bene se

1 Yosefu ananirwa kwiyumanganya imbere y’abo bahagararanye bose, ahubwo avuga cyane ati “Nimusohore abantu bose bambise.” Ntihagira umuntu uhagararana na Yosefu, yirondorera bene se.

2 Atera hejuru ararira, Abanyegiputa barabyumva, abo mu nzu ya Farawo barabyumva.

3 Yosefu abwira bene se ati “Ndi Yosefu. Data aracyariho?” Bene se bashaka icyo bamusubiza kirabura, kuko bahagaritswe imitima no kuba imbere ye.

4 Yosefu abwira bene se ati “Ndabinginze nimunyegere.” Baramwegera aravuga ati “Ndi Yosefu mwene so, mwaguze ngo njyanwe muri Egiputa.

5 None ntimubabare, ntimwirakaririre yuko mwanguze ngo nzanwe ino, kuko Imana ari yo yatumye mbabanziriza ngo nkize ubugingo bw’abantu.

6 Inzara imaze imyaka ibiri mu gihugu, hasigaye indi myaka itanu, batazahingiramo ntibasaruriremo.

7 Kandi Imana yatumye mbabanziriza ngo ibabesheho mugire icyo musiga mu isi, ibarokoze gukiza gukomeye.

8 Nuko none si mwe mwanyohereje ino ahubwo ni Imana, kandi yangize nka se wa Farawo n’umutegeka w’urugo rwe rwose, n’umutware w’igihugu cya Egiputa cyose.

9 “Nimwihute, muzamuke mujye kuri data mumubwire muti ‘Umwana wawe Yosefu ngo tukubwire yuko Imana yamugize umutware wa Egiputa hose, manuka umusange ntutinde.

10 Kandi uzatura mu gihugu cy’i Gosheni, umube bugufi, wowe n’abana bawe n’abuzukuru bawe, n’imikumbi yawe n’amashyo yawe, n’ibyo ufite byose.

11 Kandi ngo azakugerererayo, kuko hagisigaye imyaka itanu y’inzara, we gukenana n’inzu yawe n’ibyo ufite byose.’

12 “Kandi murirebera, na mwene mama Benyamini arirebera, yuko ari jye ubyikuriye mu kanwa.

13 Kandi muzabwire data icyubahiro cyanjye cyose mfite muri Egiputa, muzamubwire ibyo mwabonye byose, kandi muzatebutse data mumuzane ino.”

14 Yosefu ahobera mwene nyina Benyamini, begamiranya amajosi ararira, Benyamini aririra ku ijosi rya Yosefu.

15 Asoma bene se bose, abaririraho, nyuma bene se baganira na we.

Farawo na Yosefu batumira Yakobo

16 Inkuru y’ibyo igera kwa Farawo yuko bene se wa Yosefu baje, binezeza Farawo n’abagaragu be cyane.

17 Farawo abwira Yosefu ati “Bwira bene so ngo nimugenze mutya: muhekeshe indogobe zanyu imitwaro, mugende mujye mu gihugu cy’i Kanāni,

18 muzane so n’abo mu ngo zanyu, muze iwe, ngo na we azabaha ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa, muzarya ibirushaho kuba byiza byo mu gihugu.

19 Ndagutegetse kubabwira uti ‘Nimugenze mutya: mujyane amagare yo mu gihugu cya Egiputa yo gushyiramo abana banyu bato n’abagore banyu, muzane na so, muze ino.

20 Kandi ntimwite ku bintu byanyu, kuko ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa cyose ari ibyanyu.’ ”

21 Abana ba Isirayeli babigenza batyo. Yosefu abaha amagare nk’uko Farawo yategetse, abaha n’impamba.

22 Kandi uko bangana, aha umuntu wese imyenda yo gukuranwa, ariko aha Benyamini ibice by’ifeza magana atatu, amuha n’imyenda yo gukuranwa gatanu.

23 Na se amwoherereza izi ntashyo: indogobe cumi zihetse ibyiza bya Egiputa, n’indogobe z’ingore cumi zihetse imyaka y’impeke, n’imitsima n’ibyokurya bindi by’impamba bya se.

24 Nuko asezerera bene se, bagenda ababwiye ati “Mwirinde, ntimutonganire mu nzira.”

25 Bava muri Egiputa barazamuka, bagera mu gihugu cy’i Kanāni kuri se Yakobo.

26 Baramubwira bati “Yosefu aracyariho, ni we mutware w’igihugu cya Egiputa cyose.” Yakobo arakakara,kuko atabemereye.

27 Bamubwira amagambo yose Yosefu yabatumye. Abonye ya magare Yosefu yohereje kumuhagurutsa, umutima wa se wabo Yakobo urahembūka,

28 Isirayeli aravuga ati “Ni byo bizi! Yosefu umwana wanjye aracyariho, ndajya kubonana na we ntarapfa.”

Intang 46

Yakobo ajya muri Egiputa

1 Isirayeli aragenda, ajyana ibyo atunze byose agera i Bērisheba, atambirayo ibitambo Imana ya se Isaka.

2 Imana ihamagara Isirayeli mu iyerekwa rya nijoro iti “Yakobo, Yakobo!”

Aritaba ati “Karame.”

3 Iramubwira iti “Ndi Imana, Imana ya so. Ntutinye kumanuka ngo ujye muri Egiputa, kuko ari ho nzakugirira ishyanga rikomeye.

4 Ubwanjye nzajyana nawe muri Egiputa, kandi ubwanjye ni jye uzagukūrayo, kandi Yosefu ni we uzahumbya amaso yawe.”

5 Yakobo arahaguruka ava i Bērisheba, abana ba Isirayeli bajyana Yakobo se n’abana babo bato, n’abagore babo mu magare Farawo yohereje kumuzana.

6 Bajyana amatungo yabo n’ibintu byabo baronkeye mu gihugu cy’i Kanāni bajya muri Egiputa, Yakobo n’urubyaro rwe rwose rujyana na we:

7 abahungu be n’abuzukuru be b’abahungu, n’abakobwa be n’abakobwa b’abahungu be, n’urubyaro rwe rwose rujyana na we muri Egiputa.

Amazina y’urubyaro rwa Yakobo

8 Aya ni yo mazina y’Abisirayeli bagiye muri Egiputa: Yakobo n’abahungu be, imfura ye ni Rubeni.

9 Bene Rubeni ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi.

10 Bene Simiyoni ni Yemuweli na Yamini, na Ohadi na Yakini, na Sohari na Shawuli umwana w’Umunyakanānikazi.

11 Bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari.

12 Bene Yuda ni Eri na Onani, na Shela na Perēsi na Zera, ariko Eri na Onani bapfiriye mu gihugu cy’i Kanāni. Bene Perēsi ni Hesironi na Hamuli.

13 Bene Isakari ni Tola na Puwa, na Yobu na Shimuroni.

14 Bene Zebuluni ni Seredi na Eloni na Yahilēli.

15 Abo ni bo bene Leya yabyaraniye na Yakobo i Padanaramu, kandi babyarana n’umukobwa Dina. Abahungu be n’abakobwa be bose ni mirongo itatu na batatu.

16 Bene Gadi ni Sifiyoni na Hagi, na Shuni na Esiboni na Eri, na Arodi na Areli.

17 Bene Asheri ni Imuna na Ishiva, na Ishivi na Beriya, na mushiki wabo Sera. Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli.

18 Abo ni bo bene Zilupa, Labani yahaye Leya umukobwa we ho indongoranyo. Abo ni bo yabyaranye na Yakobo, ni abantu cumi na batandatu.

19 Bene Rasheli muka Yakobo ni Yosefu na Benyamini.

20 Yosefu yabyariye mu gihugu cya Egiputa Manase na Efurayimu, ababyarana na Asenati umukobwa wa Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni.

21 Bene Benyamini ni Bela na Bekeri, na Ashibeli na Gera, na Nāmani na Ehi, na Roshi na Mupimu, na Hupimu na Arudi.

22 Abo ni bo bene Rasheli yabyaranye na Yakobo, bose ni cumi na bane.

23 Mwene Dani ni Hushimu.

24 Bene Nafutali ni Yahisēli na Guni, na Yeseri na Shilemu.

25 Abo ni bo bene Biluha, Labani yahaye Rasheli umukobwa we ho indongoranyo. Abo ni bo yabyaranye na Yakobo, bose ni barindwi.

26 Abantu bose bajyanye na Yakobo muri Egiputa bakomotse mu rukiryi rwe, utabariyemo abakazana ba Yakobo, bose bari mirongo itandatu na batandatu.

27 Abahungu ba Yosefu yabyariye muri Egiputa ni babiri, abantu bose b’inzu ya Yakobo bagiye muri Egiputa bari mirongo irindwi.

Yakobo na Yosefu babonana

28 Yakobo atuma Yuda imbere ye kuri Yosefu ngo amuhe inzira yo kujya i Gosheni, bagera mu gihugu cy’i Gosheni.

29 Yosefu yitegura igare rye, arazamuka ajya gusanganira se Isirayeli i Gosheni, aramwiyereka, aramuhobera begamiranya amajosi, aririra ku ijosi rye umwanya munini.

30 Isirayeli abwira Yosefu ati “Naho napfa, ni byo bizi, ubwo nkubonye nkamenya yuko ukiriho.”

31 Yosefu abwira bene se n’inzu ya se ati “Ndagenda mbwire Farawo, yuko bene data n’inzu ya data bari mu gihugu cy’i Kanāni bansanze,

32 kandi ko ari abashumba kuko baragira amatungo, kandi ko bazanye imikumbi yabo n’amashyo yabo, n’ibyo bafite byose.

33 Nuko Farawo nabahamagaza akababaza ati

34 ‘Umwuga wanyu ni umuki?’ Muzamusubize muti ‘Abagaragu bawe turagira amatungo, twahereye mu buto bwacu tugeza n’ubu, twebwe ubwacu na ba sogokuruza.’ Muvugire mutyo kugira ngo muture mu gihugu cy’i Gosheni, kuko umushumba wese ari ikizira ku Banyegiputa.”

Intang 47

Yosefu ashyīra Farawo se Yakobo

1 Yosefu aragenda abwira Farawo ibyo byose ati “Data na bene data, n’imikumbi yabo n’amashyo yabo, n’ibyo bafite byose, bageze ino bavuye mu gihugu cy’i Kanāni, none bari mu gihugu cy’i Gosheni.”

2 Muri bene se atoranyamo batanu, abashyīra Farawo.

3 Farawo abaza bene se wa Yosefu ati “Umwuga wanyu ni umuki?”

Basubiza Farawo bati “Abagaragu bawe turi abashumba, twebwe ubwacu na ba sogokuruza.”

4 Kandi babwira Farawo bati “Dusuhukiye muri iki gihugu, kuko abagaragu bawe twabuze ubwatsi bw’imikumbi yacu, kuko inzara ari nyinshi cyane mu gihugu cy’i Kanāni. None turakwinginze, emera ko abagaragu bawe dutura mu gihugu cy’i Gosheni.”

5 Farawo abwira Yosefu ati “So na bene so baje iwawe,

6 igihugu cya Egiputa kiri imbere yawe ngo utuze so na bene so aharuta ahandi ubwiza, bature mu gihugu cy’i Gosheni, kandi niba uzi muri bo ba rukunyu ubagire abatahira b’inka zanjye.”

7 Yosefu yinjiza na se Yakobo amushyīra Farawo, Yakobo asabira Farawo umugisha.

8 Farawo abaza Yakobo ati “Imyaka y’ubukuru bwawe ni ingahe?”

9 Yakobo asubiza Farawo ati “Imyaka y’uruzerero rwanjye ni ijana na mirongo itatu, iyo myaka y’ubukuru bwanjye ibaye mike na mibi, ntingana n’imyaka y’ubukuru bwa ba sogokuruza, mu minsi y’uruzerero rwabo.”

10 Yakobo asabira Farawo umugisha, maze amuva imbere.

11 Yosefu atuza se na bene se, abaha gakondo mu gihugu cya Egiputa aharuta ahandi ubwiza, mu gihugu cy’i Rāmesesi, uko Farawo yategetse.

12 Yosefu ahora agerera se na bene se n’ab’inzu ya se bose igerero, uko abana babo bangana.

Yosefu agura ibyo Abanyegiputa bafite byose

13 Nuko mu gihugu cyose ntihaba ibyokurya kuko inzara yari nyinshi, bituma abo mu gihugu cya Egiputa n’abo mu gihugu cy’i Kanāni barabishwa n’inzara.

14 Yosefu ateranya ifeza zose zari mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanāni bazanye guhahisha, Yosefu azizana mu nzu ya Farawo.

15 Ifeza zose zishize mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanāni, Abanyegiputa bose bajya kuri Yosefu bati “Duhe ibyokurya. Twapfirira iki imbere yawe, ko ifeza zacu zishize?”

16 Yosefu arabasubiza ati “Mutange amatungo yanyu nanjye ndabaha ibyokurya, muhahishije amatungo niba mubuze ifeza.”

17 Bazanira Yosefu amatungo yabo, Yosefu abahahisha ibyokurya ku mafarashi n’imikumbi n’amashyo n’indogobe, abagaburira ibyokurya uwo mwaka, abahahisha ku matungo yabo yose.

18 Uwo mwaka ushize, mu mwaka wa kabiri baza aho ari, baramubwira bati “Ntitwahisha databuja yuko ifeza zacu zose zishize, kandi amashyo yacu yose abaye aya databuja. Nta gisigaye imbere ya databuja kitari imibiri yacu n’ubutaka bwacu.

19 Twapfirira iki mu maso yawe twe n’ubutaka bwacu? Tugurane n’ubutaka bwacu, twe n’ubutaka bwacu tuzabe imbata za Farawo, uduhe imbuto tubeho twe gupfa, igihugu kikaba umwirare.”

20 Nuko Yosefu agurira Farawo ubutaka bwa Egiputa bwose, kuko Umunyegiputa wese yaguraga umurima we, kuko inzara yabateye cyane, igihugu cyose kikaba gakondo ya Farawo.

21 Abantu arabimura, ahera ku ngabano za Egiputa z’uruhande rumwe ageza ku z’urundi, abashyira mu midugudu.

22 Ubutaka bw’abatambyi ni bwo bwonyine ataguze, kuko abatambyi bari bafite igerero bahawe na Farawo, bakajya barya iryo gerero Farawo yabahaye. Ni cyo cyatumye batagura ubutaka bwabo.

23 Yosefu abwira abantu ati “Dore uyu munsi mbaguriye Farawo mwe n’ubutaka bwanyu, none imbuto zanyu ngizi muzabibe ku butaka.

24 Kandi uko muzasarura muzajye muha Farawo igice cya gatanu cy’icyatamurima, ibice bine bizajya biba ibyanyu ngo mubikureho imbuto zo kubiba mu mirima, bibe n’ibyokurya byanyu n’abo mu ngo zanyu n’abana banyu bato.”

25 Baramusubiza bati “Udukijije urupfu, tukugirireho umugisha databuja, natwe tuzaba imbata za Farawo.”

26 Yosefu yandikisha iryo tegeko, riba itegeko ridakuka mu gihugu cya Egiputa na bugingo n’ubu, yuko Farawo ahabwa igice cya gatanu. Ubutaka bw’abatambyi ni bwo bwonyine butabaye ubwa Farawo.

27 Abisirayeli batura mu gihugu cya Egiputa, mu gihugu cy’i Gosheni, baronkerayo ibintu, barororoka, bagwira cyane.

Yakobo arahiza Yosefu yuko azamuhamba i Kanāni

28 Yakobo yongera kurama indi myaka cumi n’irindwi ari muri Egiputa, nuko imyaka Yakobo yaramye yari ijana na mirongo ine n’irindwi. Iyo ni yo myaka y’ubugingo bwe.

29 Igihe cyo gupfa kwa Isirayeli kiri bugufi, ahamagaza umwana we Yosefu aramubwira ati “Niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze shyira ukuboko kwawe munsi y’ikibero cyanjye, ungirire neza umbere umunyamurava. Ndakwinginze, ntuzampambe muri Egiputa,

30 ahubwo ninsinzirana na data na sogokuru, uzanjyane unkure muri Egiputa, umpambe mu gituro cyabo.”

Aramusubiza ati “Nzabikora uko untegetse.”

31 Aramurahiza ati “Ndahira.” Aramurahira. Isirayeli yikubita ku musego yubamye.

Intang 48

Yakobo agiye gupfa, Yosefu amuzanira abahungu be bombi

1 Hanyuma y’ibyo babwira Yosefu bati “So ararwaye”. Ajyana n’abahungu be bombi, Manase na Efurayimu.

2 Haza umuntu abwira Yakobo ati “Dore umwana wawe Yosefu araje.” Isirayeli arihangana, yicara ku rutara.

3 Yakobo abwira Yosefu ati “Imana Ishoborabyose yambonekereye i Luzi yo mu gihugu cy’i Kanāni, impa umugisha,

4 irambwira iti ‘Dore nzakororotsa nkugwize, nguhindure iteraniro ry’amoko, kandi nzaha urubyaro rwawe ruzakurikiraho iki gihugu, kibe gakondo yarwo iteka ryose.’

5 “None abahungu bawe bombi wabyariye mu gihugu cya Egiputa ntaragusanga muri Egiputa, ni abanjye. Efurayimu na Manase bazaba abanjye, nka Rubeni na Simiyoni.

6 Abandi bana wabyara hanyuma yabo bazaba abawe, mu iragwa ryabo bazitirirwa bene se.

7 Ku bwanjye ubwo navaga i Padani, napfushirije Rasheli mu rugendo mu gihugu cy’i Kanāni, twari dushigaje akarere tukagera Efurata. Byarambabaje, muhambayo mu nzira ijya Efurata, ari ho Betelehemu.”

8 Isirayeli abona bene Yosefu aramubaza ati “Aba ni bande?”

9 Yosefu asubiza se ati “Ni abana banjye Imana yampereye ino.”

Aramubwira ati “Ndakwinginze, bazane mbasabire umugisha.”

10 Kandi amaso ya Isirayeli yari abeshejwe ibirorirori n’ubusaza, ntiyashobora guhweza. Arabamwegereza arabasoma, arabahobera.

11 Isirayeli abwira Yosefu ati “Sinibwiraga yuko nzabona mu maso hawe ukundi, none Imana inyeretse n’urubyaro rwawe.”

12 Yosefu abakura hagati y’amavi ya se, yikubita hasi yubamye.

Yakobo asabira Efurayimu na Manase umugisha

13 Yosefu abajyana bombi arabamwegereza, afatisha Efurayimu ukuboko kwe kw’iburyo, amwegereza ukuboko kw’ibumoso kwa Isirayeli, afatisha Manase ukuboko kwe kw’ibumoso, amwegereza ukuboko kwa Isirayeli kw’iburyo.

14 Isirayeli arambura ukuboko kwe kw’iburyo, arambika ikiganza cyako ku mutwe wa Efurayimu umuhererezi, arambika ikiganza cye cy’ibumoso ku mutwe wa Manase, anyuranya amaboko ye abizi, kuko Manase ari we wari imfura.

15 Asabira Yosefu umugisha ati “Imana, iyo sogokuru Aburahamu na data Isaka bagenderaga imbere, Imana yantunze mu bugingo bwanjye bwose ikageza ubu,

16 marayika wancunguye mu bibi byose, ihe aba bahungu umugisha, bitirirwe izina ryanjye n’irya sogokuru Aburahamu na data Isaka, bororoke babe benshi cyane mu isi.”

17 Yosefu abonye yuko se arambitse ikiganza cye cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Aterura ukuboko kwa se ngo agukure ku mutwe wa Efurayimu, agushyire ku wa Manase.

18 Yosefu abwira se ati “Ntugire utyo data. Uyu ni we mpfura, abe ari we urambika ikiganza cyawe cy’iburyo ku mutwe.”

19 Se aranga ati “Ndabizi mwana wanjye, ndabizi. Uwo na we azahinduka ubwoko kandi na we azakomera, ariko murumuna we azamurusha gukomera, urubyaro rwe ruzahinduka amoko menshi.”

20 Abasabira umugisha uwo munsi ati “Abisirayeli bazaguhindure icyitegererezo, iyo basabiranye umugisha bati ‘Imana iguhindure nka Efurayimu na Manase.’ ” Abanza Efurayimu mbere ya Manase.

21 Isirayeli abwira Yosefu ati “Dore ngiye gupfa ariko Imana izabana namwe, izabasubiza mu gihugu cya ba sekuruza banyu.

22 Kandi nguhaye umugabane umwe uruta uwa bene so, uwo nanyagishije Abamori inkota yanjye n’umuheto wanjye.”

Intang 49

Yakobo ahanurira abana be ibizababaho

1 Yakobo ahamagaza abana be arababwira ati “Nimuterane, mbabwire ibizababaho mu minsi izabaho kera.

2 “Nimuterane mwumve bana ba Yakobo,

Mwumve Isirayeli so.

3 “Rubeni uri imfura yanjye, n’imbaraga zanjye.

Uwo gushobora kubyara kwanjye kwatangiriyeho,

Urushaho icyubahiro, urushaho gukomera.

4 Uri nk’amazi kuko adahama hamwe, ntuzabona ubutware.

Kuko wuriye uburiri bwa so,

Ni ho wabuhumanije.

Yuriye indyamo yanjye!

5 “Simiyoni na Lewi ni abavandimwe,

Inkota zabo ni intwaro z’urugomo.

6 Mutima wanjye, ntuzajye mu nama zabo za rwihereranwa,

Bwiza bwanjye, ntugafatanye n’iteraniro ryabo.

Kuko bicishije abantu uburakari,

Bagatema ibitsi by’inka kugira ngo bimare agahinda.

7 Uburakari bwabo buvumwe kuko bwari bwinshi,

Umujinya wabo uvumwe kuko wari uw’agashinyaguro.

Nzabagabanya mu ba Yakobo,

Nzabatataniriza mu Bisirayeli.

8 “Yuda, bene so bazagushima,

Ukuboko kwawe kuzaba ku ijosi ry’abanzi bawe,

Bene so bazakwikubita imbere.

9 Yuda ni icyana cy’intare,

Urazamutse, mwana wanjye uvuye mu muhīgo.

Yunamye, abunda nk’intare,

Kandi nk’intare y’ingore.

Ni nde wayivumbura?

10 Inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda,

Inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, Nyirayoataraza,

Uwo ni we amahanga azumvira.

11 Aziritse ishashi ye y’indogobe ku muzabibu,

N’icyana cye cy’indogobe akiziritse ku muzabibu urutaho ubwiza,

Ameshesha imyenda ye vino,

Imyambaro ye ayimeshesha amaraso y’inzabibu.

12 Amaso ye atukujwe na vino,

Amenyo ye yejejwe n’amata.

13 “Zebuluni azatura ku kibaya cy’inyanja,

Azaba ku kibaya kiriho inkuge,

Urugabano rwe ruzerekera i Sidoni.

14 “Isakari ni indogobe y’inyamaboko,

Iryamye hagati y’ingo z’intama.

15 Abona aho kuruhukira ko ari heza,

N’igihugu ko ari icyo kwishimiramo.

Yunamishirije urutugu rwe kwikorera,

Ahinduka umuretwa utegekwa icyate.

16 “Dani azacira abantu be imanza,

Ubwo ari umwe mu miryango y’Abisirayeli.

17 Dani azaba inzoka mu nzira,

N’incira mu kayira,

Irya ibinono by’ifarashi,

Uhekwa na yo akagaranzuka inyuma akagwa.

18 “Uwiteka ntegereje agakiza kawe.

19 “Gadi umutwe uzamutera,

Ariko na we azabatera abirukane, abakurikire hafi.

20 “Kuri Asheri hazava ibyokurya biryoha neza,

Azatanga ibyokurya byiza bikwiriye abami.

21 “Nafutali ni ibuguma ry’isha izituwe,

Avuga amagambo meza.

22 “Yosefu ni ishami ry’igiti cyera cyane,

Ishami ry’igiti cyera cyane kiri hagati y’isōko,

Amashami yacyo arenga inkike y’igihome.

23 Abarashi bamugiriye iby’urwango,

Bamurashe imyambi y’akarengane.

24 Ariko umuheto we nturakabangūka,

Amaboko ye n’intoki ze bikomezwa n’amaboko ya ya ntwari ya Yakobo.

Ni yo yakomotsweho n’Umushumba,

Igitare cy’Abisirayeli.

25 Ibyo byakozwe n’Imana ya so, izagufasha,

Byakozwe n’Ishoborabyose, izaguha umugisha.

Imigisha iva hejuru mu ijuru,

N’imigisha iva mu mazi y’ikuzimu,

N’imigisha yo mu mabere n’iyo mu nda.

26 Imigisha so ahesha,

Irenze iyaheshejwe na data na sogokuru,

Igera ku rugabano rw’imisoziihoraho.

Izaba ku mutwe wa Yosefu,

Mu izingiro rye, ni we mutware wa bene se.

27 “Benyamini ni isega ritanyagura,

Mu gitondo rirya umuhīgo,

Nimugoroba akagabanya iminyago.”

28 Abo bose ni imiryango y’Abisirayeli uko ari cumi n’ibiri. Ibyo ni byo se yababwiye abasabira umugisha, umuntu wese amusabira uwe mugisha.

Yakobo ategeka abana be aho bakwiriye kuzamuhamba

29 Arabihanangiriza arababwira ati “Ngiye gusanga ubwoko bwanjye, muzampambe hamwe na data na sogokuru, mu buvumo buri mu isambu ya Efuroni Umuheti,

30 mu buvumo buri mu isambu y’i Makipela iri imbere y’i Mamure mu gihugu cy’i Kanāni, ni bwo Aburahamu yaguranye n’iyo sambu kuba gakondo yo guhambamo, abuguze na Efuroni Umuheti.

31 Ni bwo bahambyemo Aburahamu na Sara umugore we, ni bwo bahambyemo Isaka na Rebeka umugore we, kandi ni bwo nahambyemo Leya.

32 Ya sambu n’ubuvumo buyirimo byaguzwe ku Baheti.”

33 Yakobo amaze kwihanangiriza abana be, asubiza amaguru ku rutara, umwuka urahera asanga ubwoko bwe.

Intang 50

Yakobo arapfa baramwosa, bamujyana i Kanāni bamuhambayo

1 Yosefu yubama mu maso ha se amuririraho, aramusoma.

2 Yosefu ategeka abagaragu be b’abavuzi kosa se, abo bavuzi bosa Isirayeli.

3 Bamara iminsi mirongo ine bakimwosa, uko ni ko iminsi yo koserezamo ingana. Abanyegiputa bamara iminsi mirongo irindwi bamuririra.

4 Iminsi yo kumuririra ishize, Yosefu abwira abo mu rugo rwa Farawo ati “Niba mbagiriyeho umugisha, ndabinginze mubwire Farawo muti

5 ‘Se yamurahirije ibi: dore ngiye gupfa, mu mva nicukuriye mu gihugu cy’i Kanāni abe ari mo uzampamba. None ngo arakwinginga azamuke ahambe se, kandi ngo azagaruka.’ ”

6 Farawo ati “Zamuka uhambe so, nk’uko yakurahirije.”

7 Yosefu arazamuka ajya guhamba se, ajyana n’abagaragu ba Farawo bose, abakuru bo mu rugo rwe, n’abakuru bo mu gihugu cya Egiputa bose,

8 n’abo mu rugo rwa Yosefu bose, na bene se n’abo mu rugo rwa se, abana babo bato, n’imikumbi yabo n’amashyo yabo, ibyo byonyine ni byo basize mu gihugu cy’i Gosheni.

9 Ajyana n’amagare y’intambara n’abahetswe n’amafarashi, bagenda ari itara rinini cyane.

10 Bagera ku mbuga y’igosorero yo muri Atadi, hari hakurya ya Yorodani, bacurirayo umuborogo mwinshi ukomeye cyane, amara aho iminsi irindwi aharirira se amwiraburiye.

11 Bene igihugu b’Abanyakanāni babonye baririra ku mbuga y’igosorero yo muri Atadi, baravuga bati “Uyu ni umuborogo mwinshi w’Abanyegiputa.” Ni cyo cyatumye bahita Abeli Misirayimu, hari hakurya ya Yorodani.

12 Abana ba Isirayeli bamukorera uko yabategetse,

13 bamujyana mu gihugu cy’i Kanāni, bamuhamba mu buvumo bwo mu isambu y’i Makipela iri imbere ya Mamure, ubwo Aburahamu yaguranye n’iyo sambu kuba gakondo yo guhambamo, abuguze na Efuroni Umuheti.

Yosefu ahumuriza bene se, arapfa

14 Amaze guhamba se, Yosefu asubirana muri Egiputa na bene se, n’abandi bose bajyanye na we kumuhambisha se.

15 Bene se wa Yosefu babonye ko se yapfuye, baravugana bati “Ahari Yosefu azatwanga, atwiture rwose inabi twamugiriye.”

16 Batuma kuri Yosefu bati “So atarapfa yaradutegetse ati

17 ‘Muzabwire Yosefu ibi: arakwinginze, babarira bene so igicumuro cyabo n’icyaha cyabo kuko bakugiriye nabi.’ None turakwinginze, babarira abagaragu b’Imana ya so igicumuro cyabo.” Yosefu babimubwiye ararira.

18 Ndetse bene se baragenda bamwikubita imbere, baramubwira bati “Dore turi abagaragu bawe.”

19 Yosefu arababwira ati “Mwitinya. Mbese ndi mu cyimbo cy’Imana?

20 Ku bwanyu mwari mushatse kungirira nabi, ariko Imana yo yashakaga kubizanisha ibyiza, kugira ngo isohoze ibi biriho none, ikize abantu benshi urupfu.

21 None mwe gutinya, nzajya mbagaburirana n’abana banyu bato.” Arabahumuriza ababwira neza.

22 Yosefu aturana muri Egiputa n’umuryango wa se, Yosefu arama imyaka ijana n’icumi.

23 Yosefu abona abuzukuru ba Efurayimu, n’abana ba Makiri mwene Manase bavukiye ku mavi ya Yosefu.

24 Yosefu abwira bene se ati “Ngiye gupfa, ariko Imana ntizabura kubagenderera ikabakura muri iki gihugu, ikabajyana mu gihugu yarahiriye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izabaha.”

25 Yosefu arahiza abana ba Isirayeli ati “Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyane amagufwa yanjye, muyakure ino.”

26 Nuko Yosefu apfa aramye imyaka ijana n’icumi. Baramwosa, bamushyirira muri Egiputa mu isanduku yo guhambamo.