1 Kor 1

1 Pawulo wahamagariwe kuba intumwa ya Yesu Kristo nk’uko Imana yashatse, na Sositeni mwene Data,

2 turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry’Imana ry’i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n’abantu bose bambariza hose izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, ari we Mwami wabo n’uwacu.

3 Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

Ishimwe Pawulo ashimira Itorero ry’i Korinto

4 Mbashimira Imana yanjye iteka nishimira ubuntu bwayo mwaherewe muri Kristo Yesu,

5 kuko muri byose mwatungiwe muri we, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose,

6 kuko ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe,

7 bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo.

8 Ni we uzabakomeza kugeza ku mperuka, kugira ngo mutazabaho umugayo ku munsi w’Umwami wacu Yesu Kristo.

9 Imana ni iyo kwizerwa, yabahamagariye gufatanya n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu.

Pawulo ahana Itorero ry’i Korinto kutirema ibice

10 Ariko bene Data, ndabingingira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo kugira ngo mwese muvuge kumwe, kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose muhuje imitima n’inama,

11 kuko bene Data nabwiwe ibyanyu n’abo kwa Kilowe, yuko habonetse intonganya muri mwe.

12 Icyo mvuze ngiki, ni uko umuntu wese muri mwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Ariko jyeweho ndi uwa Apolo”, undi na we ati “Jyeweho ndi uwa Kefa”, undi ati “Jyeweho ndi uwa Kristo.”

13 Mbese Kristo yagabanijwemo ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo?

14 Nshimira Imana yuko ari nta n’umwe nabatije muri mwe keretse Kirisipo na Gayo,

15 kugira ngo hatagira umuntu uvuga yuko mwabatijwe mu izina ryanjye.

16 Icyakora nabatije n’abo kwa Sitefana, uretse abo sinzi yuko hari undi nabatije

17 kuko Kristo atantumye kubatiza, ahubwo yantumye kubwiriza ubutumwa bwiza ariko ntavugisha ubwenge bw’amagambo, kugira ngo umusaraba wa Kristo udahinduka ubusa.

Uburyo ubwenge bw’Imana bunyuranye n’ubw’isi

18 Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana,

19 kuko byanditswe ngo

“Nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge,

N’ubuhanga bw’abahanga nzabuhindura ubusa.”

20 Mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw’iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu?

21 Kuko ubwo ubwenge bw’Imana bwategetse ko ab’isi badaheshwa kumenya Imana n’ubwenge bw’isi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw’ibibwirizwa.

22 Dore Abayuda basaba ibimenyetso naho Abagiriki bo bashakashaka ubwenge,

23 ariko twebweho tubabwiriza ibya Kristo wabambwe. Uwo ku Bayuda ni ikigusha, ku banyamahanga ni ubupfu,

24 ariko ku bahamagawe b’Abayuda n’Abagiriki ni Kristo, ari we mbaraga z’Imana kandi ni ubwenge bwayo,

25 kuko ubupfu bw’Imana burusha abantu ubwenge, kandi intege nke z’Imana zirusha abantu imbaraga.

26 Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe atari benshi, n’abakomeye bahamagawe atari benshi, n’imfura zahamagawe atari nyinshi.

27 Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye,

28 kandi n’ibyoroheje byo mu isi n’ibihinyurwa n’ibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho,

29 kugira ngo hatagira umuntu wīrāta imbere y’Imana.

30 Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa,

31 kugira ngo bibe nk’uko byanditswe ngo “Uwīrāta yīrāte Uwiteka.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − nine =