Uko abizera bakwiriye kwifata bari mu materaniro
1 Mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo.
2 Ndabashimira kuko mwibuka ibyo nabigishije byose, mugakomeza imigenzo nk’uko nayibahaye.
3 Ariko ndashaka yuko mumenya ko umutwe w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w’umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana.
4 Umugabo wese iyo asenga cyangwa ahanura umutwe we utwikiriwe, aba akojeje isoni umutwe we.
5 Ariko umugore wese iyo asenga cyangwa ahanura adatwikiriye umutwe we, aba awukojeje isoni kuko ari bimwe rwose no kwimoza.
6 Niba umugore adatwikiriye umutwe yikemuze, ariko niba ari ibiteye isoni ko umugore yikemuza cyangwa yimoza, ajye atwikira umutwe.
7 Umugabo ntakwiriye gutwikira umutwe kuko ari ishusho y’Imana n’ubwiza bwayo, ariko umugore ni ubwiza bw’umugabo we
8 kuko umugabo atakomotse ku mugore, ahubwo umugore ari we wakomotse ku mugabo.
9 Kandi umugabo ntiyaremwe ku bw’umugore, ahubwo umugore ni we waremwe ku bw’umugabo.
10 Ni cyo gituma umugore akwiriye kwambara ku mutwe ikimenyetso cyo gutwarwa ku bw’abamarayika.
11 Ariko mu Mwami wacu umugore ntabaho hatariho umugabo, ni ko n’umugabo atabaho hatariho umugore.
12 Nk’uko umugore yakomotse ku mugabo ni ko umugabo abyarwa n’umugore, ariko byose bikomoka ku Mana.
13 Ubwanyu mubitekereze uko biri. Mbese birakwiriye ko umugore asenga Imana adatwikiriye umutwe?
14 Kamere yanyu ubwayo ntibahamiriza yuko umugabo iyo ahirimbije umusatsi umukoza isoni,
15 naho umugore iyo ahirimbije umusatsi ukaba ari ubwiza bwe? Koko yahawe umusatsi mu cyimbo cy’umwambaro wo ku mutwe.
16 Ariko niba hagira umuntu ushaka kujya impaka, amenye yuko tudafite umugenzo nk’uwo ashaka, kandi n’amatorero y’Imana ntawufite.
Ibidakwiriye gukorwa mu Ifunguro ryera
17 Ariko ibyo ngiye kubategeka ubu simbibashimira, kuko amateraniro yanyu aho kubungura abatera gusubira inyuma.
18 Irya mbere iyo muteraniye mu iteraniro numva yuko mwiremamo ibice, kandi ibyo ndabyemera ho hato,
19 kuko na none ibice bikwiriye kuba muri mwe ngo abemewe bagaragarizwe ukwabo.
20 Byongeye kandiiyo muteraniye hamwe, ntimuba muteranijwe no gusangira Ifunguro ry’Umwami wacu by’ukuri,
21 kuko iyo murya, umuntu wese yikubira ibye agacura abandi, nuko umwe arasonza naho undi akarengwa.
22 Mbese ye, ntimufite ingo zanyu ngo abe ari zo muriramo no kunyweramo? Mugayisha mutyo Itorero ry’Imana mugakoza isoni abakene? Mbese mbabwire iki? Mbashime? Kuri ibyo simbashima.
23 Nuko icyo nahawe n’Umwami wacu kumenya ni cyo nabahaye namwe, yuko Umwami Yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima
24 akawushimira, akawumanyagura akavuga ati “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.”
25 N’igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora mutya uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke.”
26 Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira.
27 Ni cyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w’Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n’urubanza rwo gucumura ku mubiri n’amaraso by’Umwami.
28 Nuko umuntu yinire yisuzume abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe,
29 kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w’Umwami, aba arīriye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwa ho iteka.
30 Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye.
31 Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza.
32 Nyamara iyo duciriwe urubanza n’Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwa ho iteka hamwe n’ab’isi.
33 Nuko bene Data nimuteranira gusangira, murindirane.
34 Umuntu nasonza arye iby’iwe, kugira ngo guterana kwanyu kutabashyirishaho urubanza. Ibisigaye nzabitegeka aho nzazira.