1 Pet 2

Ibuye rizima n’ishyanga ryera

1 Nuko mwiyambure igomwa ryose n’uburiganya bwose, n’uburyarya n’ishyari no gusebanya kose,

2 mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza,

3 niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza.

4 Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro cyinshi,

5 namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugira ngo mube inzu y’umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’umwuka bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo.

6 Kuko mu byanditswe harimo aya magambo ngo

“Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza impfuruka,

Ryatoranijwe kandi ry’igiciro cyinshi,

Kandi uryizera ntazakorwa n’isoni.”

7 Nuko rero, mwebwe ubwo mwizeye, muzi ko ari iby’igiciro cyinshi koko, naho ku banga kwizera,

“Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka,

8 Ni ibuye risitaza n’urutare rugusha.”

Basitara ku ijambo ry’Imana ntibaryumvire kandi ari bo ryagenewe.

9 Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. 2.14; Yes 9.1

10 Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe.

Kugira ingeso nziza mu bapagani no kugandukira abategeka

11 Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo.

12 Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwobabasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.

13 Mugandukire ubutware bwose bw’abantu ku bw’Umwami wacu, naho yaba umwami kuko ari we usumba bose,

14 cyangwa abatware kuko ari bo batumwe na we guhana inkozi z’ibibi, no gushima abakora neza.

15 Kuko ibyo Imana ishaka ari uko mujibisha abantu b’abapfapfa batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu

16 mumeze nk’ab’umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi ahubwo mugenze nk’imbata z’Imana.

17 Mwubahe abantu bose, mukunde bene Data, mwubahe Imana, mwubahe umwami.

Inshingano y’abagaragu bakiranuka

18 Bagaragu b’imbata, mugandukire ba shobuja mububashye rwose, atari abeza n’abagira ineza gusa ahubwo n’ibigoryi,

19 kuko igishimwa ari uko umuntu yakwihanganira imibabaro bamuhoye ubusa, azize umutima utunganiye Imana.

20 Ariko se niba mwihanganira gukubitwa ibipfunsi babahora icyaha, muzashimwa iki? Icyakora niba mukora neza, akaba ari byo mubabarizwa mukabyihanganira, ibyo ni byo Imana ishima

21 kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye.

22 Nta cyaha yakoze, nta n’uburiganya bwabonetse mu kanwa ke:

23 yaratutswe ntiyabasubiza, yarababajwe ntiyabakangisha, ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera.

24 Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije.

25 Kuko mwari nk’intama zizimiye, ariko none mukaba mwaragarukiye Umwungeri w’ubugingo bwanyu ari we Murinzi wabwo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 19 =