1 Sam 1

Kuvuka kwa Samweli

1 Hariho umugabo w’i Ramatayimusofimu mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, witwaga Elukana mwene Yerohamu mwene Elihu, mwene Tohu mwene Sufi w’Umwefurayimu.

2 Kandi yari afite abagore babiri, umwe yitwaga Hana undi yitwaga Penina, ni we wari ubyaye ariko Hana yari ingumba.

3 Uwo mugabo yajyaga ava mu mudugudu w’iwabo uko umwaka utashye, akajya i Shilo gusenga no gutambira Uwiteka Nyiringabo ibitambo. Kandi bene Eli bombi, Hofuni na Finehasi abatambyi b’Uwiteka ni ho babaga.

4 Umunsi Elukana yatambaga ibitambo, yendaga imigabane akayiha umugore we Penina, n’abahungu be n’abakobwa be,

5 ariko Hana yamuhaga ibiri kuko yamukundaga, ariko rero Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.

6 Kandi mukeba we yajyaga amubabaza cyane akamutera agahinda, kuko Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.

7 Uko ni ko umugabo we yagenzaga uko umwaka utashye, kandi iyo yajyaga mu nzu y’Uwiteka mukeba we yamubabazaga atyo. Ni cyo cyamurizaga akanga kurya.

8 Maze umugabo we Elukana aramubaza ati “Urarizwa n’iki Hana? Ni iki kikubuza kurya, kandi ni iki kiguhagarika umutima? Mbese sinkurutira abana b’abahungu cumi?”

9 Nuko bamaze kurya no kunywa, Hana ahaguruka aho bari bari i Shilo. Kandi Eli umutambyi yari yicaye ku ntebe ye, ku gikomanizo cy’umuryango w’urusengero rw’Uwiteka.

10 Ariko Hana yasenganaga Uwiteka agahinda, arira cyane.

11 Ahiga umuhigo aravuga ati “Nyagasani Nyiringabo, nureba umubabaro w’umuja wawe ukanyibuka, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu, nzamutura Uwiteka abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.”

12 Nuko akomeza gusenga atyo imbere y’Uwiteka, Eli yitegereza umunwa we.

13 Kandi muri uwo mwanya Hana yasabiraga mu mutima we, iminwa ye ikanyeganyega ariko ijwi rye ntirihinguke. Ni cyo cyatumye Eli yibwira ko yasinze.

14 Nuko Eli aramubaza ati “Uzageza he isindwe ryawe? Mbese waretse vino yawe?”

15 Hana aramusubiza ati “Ashwi databuja, ndi umugore ufite umutima ubabaye. Ntabwo nanyoye vino cyangwa igisindisha cyose, ahubwo nsutse imbere y’Uwiteka amaganya yo mu mutima wanjye.

16 Ntukeke yuko umuja wawe ari umukobwa w’ikigoryi, kuko ibyo navuze kugeza ubu nabitewe n’amaganya kandi n’agashinyaguro bikabije.”

17 Maze Eli aramusubiza ati “Genda amahoro. Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.”

18 Hana aramusubiza ati “Umuja wawe mbonere imbabazi imbere yawe.” Nuko uwo mugore aragenda arafungura, mu maso he ntihongera kugaragaza umubabaro ukundi.

19 Bukeye bazinduka kare mu gitondo bajya imbere y’Uwiteka barasenga, barangije basubira iwabo basohora mu rugo rwabo i Rama. Maze Elukana aryamana n’umugore we Hana, Uwiteka aramwibuka.

20 Igihe gisohoye Hana asama inda, bukeye abyara umwana w’umuhungu amwita Samweli ati “Kuko namusabye Uwiteka.”

21 Maze uwo mugabo Elukana n’abo mu rugo rwe bose barahaguruka, bajya gutambira Uwiteka igitambo cy’uwo mwaka no guhigura umuhigo.

22 Ariko Hana ntiyajyayo, abwira umugabo we ati “Sinzajyayo umwana ataracuka, ariko namara gucuka nzamujyana kumumurikira Uwiteka ngo agumeyo iminsi yose.”

23 Umugabo we Elukana aramubwira ati “Kora icyo ushaka. Ugume aha kugeza ubwo uzamucutsa, icyakora Uwiteka nakomeze ijambo rye.” Nuko uwo mugore aguma aho, yonsa umwana we kugeza aho yamucukirije.

24 Amaze kumucutsa aramujyana, ajyana n’amapfizi atatu na efa imwe y’ifu n’imvumba y’uruhu irimo vino, amujyana i Shilo mu nzu y’Uwiteka kandi umwana yari akiri muto.

25 Nuko babīkīra impfizi, bazanira Eli umwana.

26 Uwo mugore aravuga ati “Nyagasani, ndahiye ubugingo bwawe, ni jye wa mugore wari uhagaze iruhande rwawe bwa bundi nsaba Uwiteka.

27 Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye.

28 Ni cyo gitumye mutura Uwiteka, azaba uwatuwe Uwiteka iminsi yose yo kubaho kwe.” Nuko asengera Uwiteka aho ngaho.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 9 =