1 Sam 5

Isanduku y’Imana itsinda Dagoni ikigirwamana cy’Abafilisitiya

1 Abafilisitiya bari banyaze isanduku y’Imana, bayikura kuri Ebenezeri bayijyana kuri Ashidodi.

2 Isanduku y’Imana igezeyo, Abafilisitiya barayenda bayijyana mu nzu ya Dagoni,bayishyira iruhande rwa Dagoni.

3 Maze Abanyashidodi babyutse kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, barayegura bayisubiza aho yari iri.

4 Bukeye bwaho babyuka kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, kandi igihanga n’ibiganza bya Dagoni byaguye ukubiri n’umubyimba ku gitabo, hasigara umubyimba wayo gusa.

5 (Ni cyo gituma abatambyi ba Dagoni n’uwinjira mu nzu yayo wese, batarushya bahinguka ku gitabo cya Dagoni muri Ashidodi na bugingo n’ubu.)

6 Nuko rero ukuboko k’Uwiteka kwaremereraga Abanyashidodi n’abo mu butware bwaho, arabarimbura abateza ibibyimba.

7 Abanyashidodi babonye bibaye bityo baravugana bati “Isanduku y’Imana ya Isirayeli ntikagume muri twe, kuko ukuboko kwayo kwaturemereye hamwe n’imana yacu Dagoni.”

8 Ni ko gutuma ku batware b’Abafilisitiya bose, bateranira aho bari bari barabaza bati “Tugire dute isanduku y’Imana ya Isirayeli?”

Barabasubiza bati “Isanduku y’Imana ya Isirayeli muyihererekanye igere i Gati.” Nuko bajyanayo isanduku y’Imana ya Isirayeli.

9 Bamaze kuyihererekanya, ukuboko k’Uwiteka kurwanya urwo rurembo kurutera umubabaro cyane. Abo mu rurembo, aboroheje n’abakomeye abateza ibibyimba bisesa ku mibiri yabo.

10 Maze isanduku y’Imana bayohereza kuri Ekuroni. Abanyekuroni bayirabutswe iza basakuriza icyarimwe bati “Bahererekanije isanduku y’Imana ya Isirayeli, none bayitugejejeho kutwicana n’abantu bacu.”

11 Baherako batuma ku batware b’Abafilisitiya, bateranira aho baravuga bati “Nimwohereze isanduku y’Imana ya Isirayeli isubire aho yari iri, ye kuzatwicana n’abantu bacu.” Kuko muri urwo rurembo rwose bari bihebeshejwe n’urupfu, kandi ukuboko k’Uwiteka kwabaremereye cyane.

12 Abatapfuye batobotse ibibyimba, umuborogo w’ururembo ugera mu ijuru.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + fifteen =