1 Tes 4

Kwezwa n’urukundo no gufatanya bya kivandimwe

1 Nuko bene Data, ibisigaye turabinginga tubahugurira mu Mwami Yesu, kugira ngo nk’uko mwabwiwe natwe uko mukwiriye kugenda no kunezeza Imana, mube ari ko mugenda ndetse murusheho.

2 Muzi amategeko twahawe n’Umwami Yesu kubategeka ayo ari yo.

3 Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana,

4 ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we wezwe ufite icyubahiro,

5 mudatwarwa n’irari ryo kurigira nk’abapagani batazi Imana,

6 kandi ngo umuntu wese areke kurengēra cyangwa kuriganya mwene Sekuri ibyo, kuko Umwami wacu ahōra inzigo y’ibyo byose nk’uko twabanje kubabwira no kubahamiriza.

7 Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa.

8 Ni cyo gituma uwirengagiza ibyo ataba ari umuntu yanze, ahubwo aba yanze Imana iha mwebwe Umwuka wayo wera.

9 Ariko rero ibyo gukunda bene Data, ntimugomba kubyandikirwa kuko ubwanyu mwigishijwe n’Imana gukundana,

10 ndetse musigaye mukundana na bene Data bose b’i Makedoniya hose. Ariko bene Data, turabahugurira kugira ngo murusheho kugira urukundo rusāze,

11 kandi mugire umwete wo gutuza mutari ba kazitereyemo, mukoreshe amaboko yanyu nk’uko twabategetse,

12 kugira ngo mugendane ingeso nziza ku bo hanze mudafite icyo mukennye.

Kugaruka kwa Kristo n’umuzuko w’abapfuye

13 Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro.

14 Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we.

15 Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n’ijambo ry’Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye.

16 Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka,

17 maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.

18 Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 5 =