1 Yh 5

Ibyo kwizera Yesu n’amaherezo yabyo

1 Uwizeye wese yuko Yesu ari Kristo ni we wabyawe n’Imana, kandi ukunda wese iyabyaye akunda n’uwabyawe na yo.

2 Iki ni cyo kitumenyesha ko dukunda abana b’Imana, ni uko dukunda Imana tugakurikiza amategeko yayo.

3 Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya,

4 kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu.

5 Ni nde unesha iby’isi, keretse uwizera yuko Yesu ari Umwana w’Imana?

6 Ni we Yesu Kristo waje agaca mu mazi n’amaraso, si mu mazi yonyine ahubwo ni amazi n’amaraso na yo,

7 kandi Umwuka ni we ubihamya, kuko Umwuka ari ukuri.

8 Ibihamya ni bitatu: umwuka n’amazi n’amaraso, kandi ibyo bitatu birahuje.

9 Ubwo twemera ibyo abantu bahamya ibyo Imana ihamya birabiruta, kuko ibyo Imana ihamya ari ibi, ari uko yahamije iby’Umwana wayo.

10 Uwizera Umwana w’Imana aba afite uko guhamya muri we, naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo.

11 Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo.

12 Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.

13 Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry’Umwana w’Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho.

14 Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka,

15 kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.

16 Umuntu nabona mwene Se akora icyaha kitari icyo kumwicisha, nasabe kandi Imana izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha, si cyo mvuze ko agisabira.

17 Gukiranirwa kose ni icyaha, nyamara hariho icyaha kiticisha.

18 Tuzi yuko umuntu wese wabyawe n’Imana adakora ibyaha, ahubwo Umwana Imana yabyaye amurinda kandi wa Mubi ntamukoraho.

19 Tuzi ko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bari mu Mubi.

20 Kandi tuzi yuko Umwana w’Imana yaje akaduha ubwenge, ngo tumenye Iy’ukuri kandi turi mu Y’ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y’ukuri n’ubugingo buhoraho.

21 Bana bato, mwirinde ibishushanyo bisengwa.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 11 =