2 Amateka 10

Rehobowamu atwaza igitugu, Abisirayeli baramugandira

1 Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.

2 Bukeye Yerobowamu mwene Nebati abyumvise (kuko yari muri Egiputa aho yari yarahungiye Umwami Salomo), aracikuka.

3 Baramutumira, nuko Yerobowamu n’Abisirayeli bose baraza babwira Rehobowamu bati

4 “So yadushyizeho uburetwa butubabaza, nuko none utworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n’uburetwa bukomeye yadushyizeho, natwe tuzagukorera.”

5 Arabasubiza ati “Nimugende mumare iminsi itatu muzaze munyitabe.” Nuko abantu baragenda.

6 Maze Umwami Rehobowamu agisha inama abasaza bahagararaga imbere ya se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki nzasubiza abo bantu?”

7 Baramusubiza bati “Nugirira neza abo bantu ukabanezeza, ukababwira amagambo meza, bazakubera abagaragu iteka ryose.”

8 Ariko yanga inama yagiriwe n’abasaza, ajya inama n’abasore babyirukanye na we, bamuhakwaho.

9 Arababaza ati “Mufite nama ki tuzasubiza abo bantu, Bambwiye ngo nimborohereze uburetwa umukambwe wanjye yabashyizeho?”

10 Nuko abasore babyirukanye na we baramusubiza bati “Uku ni ko uzasubiza abo bantu bakubwiye ngo so yabashyizeho uburetwa bukomeye, ariko ngo wowe ububorohereze. Ubabwire uti ‘Agahera kanjye kararuta ubunini ikiyunguyungu cya data.

11 Ndetse nubwo data yabashyizeho uburetwa bukomeye, jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.’ ”

12 Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n’abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk’uko yabategetse ati “Muzaze munyitabe ku munsi wa gatatu.”

13 Umwami Rehobowamu abasubizanya inabi nyinshi yanze inama y’abasaza,

14 abasubiza akurikije inama y’abasore ati “Data yabashyizeho uburetwa bukomeye, ariko jye nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”

15 Nuko umwami ntiyabumvira kuko byaturutse ku Mana, kugira ngo Uwiteka asohoze ijambo rye yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya w’i Shilo.

16 Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, abantu basubiza umwami bati “Ni mugabane ki dufite kuri Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi. Nimusubire mu mahema yanyu yemwe Bisirayeli mwese. None Dawidi urimenyera ibyawe n’umuryango wawe.”

Nuko Abisirayeli bose basubira mu ngo zabo.

17 Ariko Abisirayeli baturaga mu midugudu y’i Buyuda, bo batwarwaga na Rehobowamu.

18 Bukeye Rehobowamu yoherezayo Hadoramu wakoreshaga ikoro, Abisirayeli bamutera amabuye arapfa. Umwami Rehobowamuabyumviseahuta yurira, ajya mu igare rye ngo ahungire i Yerusalemu.

19 Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi kugeza n’ubu.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + fourteen =