2 Amateka 3

Imyubakire y’urusengero

1 Nuko Salomo atangira kubaka inzu y’Uwiteka i Yerusalemu ku musozi Moriya, aho Uwiteka yiyerekeye se Dawidi. Ni ho yayitunganyirije, aho Dawidi yategetse ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi.

2 Atangira kubaka ku munsi wa kabiri wo mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa kane ari ku ngoma.

3 Uko ni ko imfatiro zanganaga, izo Salomo yashyizeho ngo yubake inzu y’Imana. Uburebure bwayo bw’umurambararo, ku rugero rw’abakera bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwayo bwari mikono makumyabiri,

4 n’ibaraza ryari imbere y’inzu uburebure bwaryo bw’umurambararo, uko ubugari bw’inzu bwari buri bwari mikono makumyabiri, n’uburebure bwaryo bw’igihagararo bwari ijana na makumyabiri, imbere ariteraho izahabu nziza.

5 Mu nzu nini arandamo urusenge rw’imbaho z’imiberoshi aziteraho izahabu itunganijwe, ashushanyaho imikindo n’imikufi.

6 Inzu yose ayishyiraho amabuye y’igiciro cyinshi ngo igire isuku, izahabu zavaga i Paravayimu.

7 Kandi inzu ayiteraho izahabu ku maburiti no mu irebe ry’umuryango, no ku nzu hose imbere no ku nzugi zayo, kandi ashushanya n’abakerubi ku nzu.

8 Yubakamo indi nzu ari yitwa Ahera cyane, uburebure bwayo bw’umurambararo uko ubugari bw’inzu yose bwari buri bwari mikono makumyabiri, n’ubugari bwayo bwari mikono makumyabiri, ayiteraho izahabu itunganijwe, kuremera kwayo kwari gufite igiciro cy’italanto magana atandatu.

9 Kuremera kw’imbereri kwari gufite igiciro cya shekeli z’izahabu mirongo itanu. Atera izahabu no ku byumba byo hejuru.

10 Mu nzu yitwa Ahera cyane, aremeramo ibishushanyo by’abakerubi bibiri abiteraho izahabu.

11 Amababa y’ibishushanyo by’abakerubi, uburebure bwayo bwari mikono makumyabiri. Ibaba ry’igishushanyo cya mbere ryari mikono itanu rigera ku nzu, irindi baba na ryo ryari mikono itanu, rigafatana n’ibaba ry’igishushanyo cya kabiri cy’umukerubi.

12 Kandi ibaba ry’igishushanyo cya kabiri cy’umukerubi ryari mikono itanu rigera ku nzu, n’irindi baba na ryo ryari mikono itanu, rigafatana n’ibaba ry’igishushanyo cya mbere cy’umukerubi.

13 Amababa y’ibyo bishushanyo by’abakerubi bifatanye urunana yari mikono makumyabiri, byari bihagaritse ibirenge byabyo, amaso yabyo yerekeye inzu.

14 Umwenda ukingiriza awubohesha ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubwa kamurari n’ubw’igitare cyiza, ayishushanyaho abakerubi.

15 Imbere y’inzu ateraho inkingi ebyiri, uburebure bwazo bw’igihagararo bwari mikono mirongo itatu n’itanu, n’umutwe w’inkingi yose wari mikono itanu.

16 Arema imikufi nk’iyo mu buturo bwera, ayishyira ku mitwe y’izo nkingi ashushanya n’imbuto z’amakomamanga ijana, azishyira ku mikufi.

17 Nuko inkingi azitera imbere y’urusengero, imwe iburyo n’iyindi ibumoso. Iy’iburyo ayita Yakini, iy’ibumoso ayita Bowazi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + four =