2 Amateka 5

Isanduku icyurwa mu rusengero

1 Uko ni ko umurimo wose Salomo yakoreraga inzu y’Uwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byatuwe na se Dawidi, iby’ifeza n’izahabu n’ibintu byose, abishyira mu bubiko bwo mu nzu y’Imana.

2 Salomo aherako ateraniriza i Yerusalemu abakuru b’Abisirayeli, n’abatware b’imiryango bose n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli, kugira ngo bazamure isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, bayikure mu mudugudu wa Dawidi ari wo Siyoni.

3 Nuko abagabo b’Abisirayeli bose bateranira aho umwami ari, mu birori byari bisanzwe biba mu kwezi kwa karindwi.

4 Abakuru b’Abisirayeli bose baraza, Abalewi baterura isanduku,

5 bazamura isanduku n’ihema ry’ibonaniro n’ibintu byera byose byari mu ihema. Ibyo byazamuwe n’abatambyi b’Abalewi.

6 Umwami Salomo n’iteraniro ryose ry’Abisirayeli, ryari riteraniye aho ari bari imbere y’isanduku, batamba inka n’intama zitabasha kubarika cyangwa kurondorwa kuko ari nyinshi.

7 Maze abatambyi bacyura isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ahantu hayo, mu nzu ahavugirwa, Ahera cyane munsi y’amababa y’ibishushanyo by’abakerubi,

8 kuko ibishushanyo by’abakerubi byari bitanze amababa hejuru y’ahantu h’isanduku, bagatwikira isanduku n’imijisho yayo.

9 Iyo mijisho yari miremire, bigatuma imitwe yayo igaragara hino y’ahavugirwa, ariko uri hanze ntiyayirebaga, kandi iracyahari na n’ubu.

10 Mu isanduku nta kintu cyabagamo keretse ibisate bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga n’Abisirayeli isezerano, bava muri Egiputa.

11 Hanyuma abatambyi bavuye Ahera (kuko abatambyi bose bari bahari biyejeje, ntibaragakurikiza ibihe byabo,

12 kandi n’Abalewi b’abaririmbyi bose, Asafu na Hemani na Yedutuni n’abahungu babo na bene wabo, bari bambaye ibitare byiza bafite ibyuma bivuga na nebelu n’inanga, bahagaze iruhande rw’icyotero rw’iburasirazuba bari kumwe n’abatambyi ijana na makumyabiri bavuza amakondera).

13 Ubwo abavuzaga amakondera n’abaririmbaga bahuza amajwi. Bumvikanishije ijwi rihuye bahimbaza bashima Uwiteka, kandi barangurura amajwi yabo n’amakondera n’ibyuma bivuga n’ibintu bicurangwa, bahimbaza Uwiteka bati

“Uwiteka ni mwiza, kandi imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Nuko muri uwo mwanya inzu iherako yuzura igicu, ari yo nzu y’Uwiteka. 107.1; 116.1; 136.1; Yer 33.11

14 Bituma abatambyi batakibasha guhagarara ngo bakore ku bw’igicu, kuko icyubahiro cy’Uwiteka cyuzuye inzu y’Imana.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 16 =