2 Bami 1

Eliya ahanurira Umwami Ahaziya gupfa

1 Ahabu amaze gutanga, Abamowabu bagomera Abisirayeli.

2 Icyo gihe Ahaziya yahanutse mu idirishya ry’insobekerane ry’icyumba cye cyo hejuru i Samariya aragwa, akurizaho kurwara. Bukeye atuma intumwa arazibwira ati “Nimujye kundaguriza Bālizebubi imana ya Ekuroni ko nzakira iyi ndwara.”

3 Ariko marayika w’Uwiteka abwira Eliya w’i Tishubi ati “Haguruka ujye guhura n’intumwa z’umwami w’i Samariya, uzibwire uti ‘Mbese icyatumye mujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli?’

4 Icyo ni cyo gitumye Uwiteka avuga ngo ‘Ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, ahubwo uzapfa nta kibuza.’ ”

Nuko Eliya aragenda.

5 Intumwa zirakimirana zigaruka ku mwami, arazibaza ati “Mugaruwe n’iki?”

6 Ziramubwira ziti “Twahuye n’umugabo aratubwira ati ‘Nimugarukire aho musubire ku mwami wabatumye, mumubwire muti: Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza abo kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli? Ngo ni cyo gituma utazabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.’ ”

7 Arababaza ati “Uwo mugabo muhuye ubabwiye ayo magambo arasa ate?”

8 Baramusubiza bati “Ni umugabo w’impwempwe nyinshi kandi yari akenyeje umushumi w’uruhu.”

Umwami aravuga ati “Uwo ni Eliya w’i Tishubi.”

9 Umwami aherako amutumaho umutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n’ingabo ze. Arazamuka amusanga aho yari yicaye mu mpinga y’umusozi aramubwira ati “Yewe muntu w’Imana, umwami aradutumye ngo ‘Manuka umwitabe.’ ”

10 Eliya asubiza umutware w’ingabo mirongo itanu ati “Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n’ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru umutwikana n’ingabo ze mirongo itanu.

11 Umwami arongera amutumaho undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n’ingabo ze. Araza aramubwira ati “Yewe muntu w’Imana, umwami aradutumye ngo ‘Manuka vuba umwitabe.’ ”

12 Eliya arabasubiza ati “Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n’ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru, umutwikana n’ingabo ze mirongo itanu.

13 Umwami arongera atuma undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n’ingabo ze. Uwo mutware wa gatatu araza apfukama imbere ya Eliya aramwinginga ati “Yewe muntu w’Imana, ndakwinginze, amagara yanjye n’ay’abagaragu bawe uko ari mirongo itanu akubere ay’igiciro cyinshi.

14 Ubwa mbere umuriro wavuye mu ijuru utwikana abatware bombi n’ingabo zabo uko ari mirongo itanu, ariko noneho amagara yanjye akubere ay’igiciro cyinshi.”

15 Maze marayika w’Uwiteka abwira Eliya ati “Genda umanukane na we, we kumutinya.” Nuko arahaguruka amanukana na we, asanga umwami.

16 Aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza intumwa kujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli wagisha inama? Nuko ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.”

17 Bukeye aratanga nk’uko ijambo Uwiteka yavugiye muri Eliya ryari riri. Maze mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yoramu mwene Yehoshafati umwami w’Abayuda, Yehoramu yimye ingoma ya Ahaziya kuko nta mwana w’umuhungu yari afite.

18 Ariko indi mirimo ya Ahaziya yakoraga yose, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 19 =