2 Pet 2

Ibyerekeye abigisha b’ibinyoma

1 Ariko nk’uko hariho abahanuzi b’ibinyoma badutse mu bwoko bw’Abisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha b’ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse.

2 Ingeso zabo z’isoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira y’ukuri.

3 Kandi irari ryabo rizabatera gushaka indamu kuri mwe bababwiye amagambo y’amahimbano, ariko iteka baciriwe ho uhereye kera ntirizatinda, no kurimbuka kwabo ntiguhunikira.

4 Kuko ubwo Imana itababariye abamarayika bakoze icyaha ahubwo ikabajugunya mu mworera, ikababohesha iminyururu y’umwijima ngo barindirwe gucirwa ho iteka,

5 kandi ubwo itababariye isi ya kera, ahubwo ikarokorana Nowa umubwiriza wo gukiranuka n’abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y’abatubaha Imana umwuzure,

6 kandi ubwo yaciriye ho iteka imidugudu y’i Sodomu n’i Gomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k’abazagenda batubaha Imana,

7 ikarokora Loti umukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso z’isoni nke z’abanyabyaha,

8 (kuko uwo mukiranutsi ubwo yabaga muri bo yibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y’ubugome yarebaga akumva.)

9 Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w’amateka ngo bahanwe,

10 ariko cyane cyane abagenda bakurikiza kamere, bamazwe no kurarikira ibyonona bagasuzugura gutegekwa.

Ni abantu bahangāra nta cyo batinya, ni ibyigenge ntibatinya no gutuka abanyacyubahiro,

11 nyamara abamarayika nubwo barusha abo bantu imbaraga n’ubushobozi, ntibahangāra kurega abo banyacyubahiro ku Mwami Imana babatuka.

12 Ariko izo nyamaswabantu zimeze nk’inyamaswa zitagira ubwenge koko, zaremewe gutegwa no kwicwa batuka ibyo batazi, amaherezo bazarimbukira buheriheri mu byonona byabo,

13 bahabwe ingaruka yo gukiranirwa kwabo. Bakunda kwidamararira ku manywa, abo ni ibizinga n’inenge bishīmira ibihendo byabo bagisangira namwe ibyiza.

14 Amaso yabo yuzuye ubusambanyi ntahaga ibyaha, bashukashuka ab’imitima idakomeye bafite imitima yamenyerejwe kurarikira ibibi, ni abo kuvumwa.

15 Baretse inzira igororotse barayoba, bakurikiza inzira ya Balāmu mwene Bewori wakunze ibiguzi byo gukiranirwa,

16 ariko ahanwa ubugome bwe ubwo indogobe itavuga yavugaga ijwi ry’umuntu, ikabuza ibisazi by’uwo muhanuzi.

17 Abo ni amasōko akamye kandi ni ibihu bijyanwa n’inkubi y’umuyaga, barindiwe umwijima w’icuraburindi

18 kuko bavuga amagambo akakaje yo kwihimbaza, bashukashuka abari mu ihunga ryo guhunga abagenda bayobye, babashukashukisha irari ry’umubiri n’imigenzo y’isoni nke.

19 Babasezeranya umudendezo nyamara ubwabo ari imbata z’ibiboze, kuko icyanesheje umuntu kiba kimuhinduye n’imbata yacyo.

20 Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by’isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi.

21 Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe.

22 Ibyabasohoyeho ni iby’uyu mugani w’ukuri ngo “Imbwa isubiye ku birutsi byayo”, kandi ngo “Ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =