2 Sam 10

Dawidi anesha Abasiriya

1 Hanyuma y’ibyo umwami w’Abamoni aratanga, maze umuhungu we Hanuni yima ingoma ye.

2 Dawidi abyumvise aravuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, nk’uko se yangiriye neza.” Nuko Dawidi yohereza abagaragu kumumara umubabaro wa se.

Bukeye abagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy’Abamoni.

3 Ariko abatware b’Abamoni babwira umwami wabo Hanuni bati “Mbese ye, ugira ngo Dawidi yubashye so byatuma akoherereza abo kukumara umubabaro? Ntuzi ko Dawidi yakoherereje abagaragu be kwitegereza umudugudu no kuwutata, ngo azabone uburyo bwo kuzawurimbura?”

4 Nuko Hanuni afata abo bagaragu ba Dawidi abaharaturaho igice cy’ubwanwa, akeba imyenda yabo hagati ku kibuno, aherako arabohereza.

5 Babibwiye Dawidi yohereza abo kubasanganira, kuko bari bakozwe n’isoni cyane. Umwami abatumaho ati “Nimugume i Yeriko kugeza aho muzamarira kumera ubwanwa, muzabone kuza.”

6 Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi batuma ku Basiriya b’i Betirehobu n’ab’i Soba, barabagurira ngo babahe ingabo zigenza inzovu ebyiri. Umwami w’i Māka na we azane abantu igihumbi, kandi n’ab’i Tobu inzovu imwe n’ibihumbi bibiri.

7 Dawidi abyumvise agaba Yowabu n’ingabo z’intwari zose.

8 Bukeye Abamoni barasohoka biremera inteko ku karubanda ku irembo, kandi Abasiriya b’i Soba n’ab’i Rehobu, n’abantu b’i Tobu n’aba Māka bari ukwabo ku gasozi.

9 Maze Yowabu abonye ko ingamba zimuremeye imbere n’inyuma, atoranya abantu b’intore ba Isirayeli bose, abarema inteko bahangana n’Abasiriya.

10 Abandi bantu bose abaha murumuna we Abishayi ngo abe umugaba wabo, abarema inteko bahangana n’Abamoni.

11 Aravuga ati “Abasiriya nibaramuka bandushije amaboko uze kumvuna, kandi nawe Abamoni nibaramuka bakurushije amaboko nanjye ndi bukuvune.

12 Nuko komera turwane kigabo, turwanire ubwoko bwacu n’imidugudu y’Imana yacu. Kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.”

13 Yowabu n’abo bari kumwe begera Abasiriya ngo barwane maze baramuhunga.

14 Abamoni babonye Abasiriya bahunze na bo bahunga Abishayi, biroha mu mudugudu. Yowabu aherako areka Abamoni asubira i Yerusalemu.

15 Bukeye Abasiriya babonye ko baneshejwe n’Abisirayeli, bateranya ingabo zabo.

16 Maze Hadarezeri atumira Abasiriya bo hakurya y’uruzi, baza i Helamu bazanye na Shobaki umugaba w’ingabo za Hadarezeri, ari we mugaba wabo.

17 Dawidi abimenye na we ateranya Abisirayeli bose, bambuka Yorodani bajya i Helamu. Maze Abasiriya birema inteko bahangana na Dawidi, barwana na we.

18 Abasiriya bahunga Abisirayeli, Dawidi yica mu Basiriya abantu barwaniraga ku magare umubare wayo yari magana arindwi, n’abagendera ku mafarashi inzovu enye kandi basogota Shobaki umugaba w’ingabo zabo, bamutsinda aho.

19 Nuko abami bose batwarwaga na Hadarezeri, babonye ko baneshejwe n’Abisirayeli barabayoboka barabakorera. Nuko Abasiriya batinya kongera kuvuna Abamoni ukundi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =