2 Sam 4

1 Bukeye Ishibosheti mwene Sawuli yumvise ko Abuneri yaguye i Heburoni aracogora, Abisirayeli bose bahagarika umutima.

2 Kandi Ishibosheti uwo mwene Sawuli yari afite abatware b’ingabo babiri: umwe yitwaga Bāna, undi yitwaga Rekabu, bene Rimoni w’i Bēroti wo mu muryango wa Benyamini. (Kuko i Bēroti habarwaga ku Babenyamini,

3 kandi ab’i Bēroti bari barahungiye i Gitayimu, basuhukirayo na bugingo n’ubu.)

4 Kandi Yonatani mwene Sawuli yari afite umwana waremaye amaguru. Ubwo imbitsi yavaga i Yezerēli kubika Sawuli na Yonatani, uwo mwana yari amaze imyaka itanu avutse, maze umurezi we aramubatura arahunga. Akimwirukankana ahunga, aramunyihuka yikubita hasi, aherako aramugara. Izina ry’uwo mwana yitwaga Mefibosheti.

Urupfu rwa Ishibosheti

5 Bukeye bene Rimoni w’i Bēroti, Rekabu na Bāna, baraza basohora kwa Ishibosheti ku manywa y’ihangu, basanga arambaraye.

6 Binjira mu nzu ye nk’abashaka kudaha ingano, nuko bamutikura inkota ku nda. Rekabu na Bāna mwene se baherako barahunga.

7 (Uko ni ko bamwishe, binjiye mu nzu ye basanga arambaraye ku gisasiro hakinze urusika, baramutikura baramwica, bamuca igihanga barakijyana, bagenda ijoro ryose mu nzira ijya muri Araba.)

8 Maze icyo gihanga cya Ishibosheti bagishyira Dawidi i Heburoni babwira umwami bati “Ngiki igihanga cya Ishibosheti mwene Sawuli umwanzi wawe, wagenzaga ubugingo bwawe. Ubu Uwiteka ahōreye inzigo umwami databuja kuri Sawuli n’urubyaro rwe.”

9 Dawidi asubiza Rekabu na mwene se Bāna, bene Rimoni w’i Bēroti arababwira ati “Ndahiye Uwiteka Uhoraho wacunguye ubugingo bwanjye mu byago byose:

10 kera hariho umuntu waje arambwira ati ‘Sawuli yapfuye’, yibwiraga ko anzaniye inkuru nziza, mperako ndamufata mwicira i Sikulagi. Ibyo ni byo bihembo namuhembeye inkuru ze.

11 None se nk’abantu babi biciye umukiranutsi mu nzu ye ku gisasiro, sinarushaho cyane kubahōra amaraso ye, nkabakura mu isi?”

12 Maze Dawidi ategeka abasore be barabica, babaca ibikonjo n’ibirenge, babamanika iruhande rw’iriba ry’i Heburoni. Kandi igihanga cya Ishibosheti barakijyana, bagihamba mu gituro cya Abuneri i Heburoni.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 7 =