2 Sam 8

Kunesha kwa Dawidi

1 Hanyuma y’ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, anyaga urufunguzo rw’umudugudu w’umurwa, arukura mu maboko y’Abafilisitiya.

2 Bukeye anesha Abamowabu, maze abarambika hasi mu mirongo abageresha umugozi, inkubwe ebyiri zari iz’abo kwicwa, kandi iya gatatu yose yari iy’abo kurokorwa. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi, bamuzanira amakoro.

3 Bukeye Dawidi anesha Hadadezeri mwene Rehobu umwami w’i Soba, ubwoHadadezeriyajyaga kugomorera ubwami bwe kuri rwa ruzi.

4 Dawidi amutumuraho ingabo ze z’abagendera ku mafarashi igihumbi na magana arindwi, n’abagabo bigenza inzovu ebyiri. Maze Dawidi atemagura ibitsi by’amafarashi akurura amagare, ariko asigaza amafarashi yakwira amagare ijana.

5 Bukeye Abasiriya b’i Damasiko baje batabaye Hadadezeri umwami w’i Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri.

6 Maze Dawidi ashyiraho ibihome by’abarinzi b’igihugu cy’i Siriya gitwarwa n’i Damasiko, nuko Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira amakoro. Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.

7 Kandi Dawidi yacujije abagaragu ba Hadadezeri ingabo z’izahabu, azijyana i Yerusalemu.

8 Kandi Umwami Dawidi akura iminyago y’imiringa myinshi cyane mu midugudu ya Hadadezeri, i Beta n’i Berotayi.

9 Bukeye Toyi umwami w’i Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo za Hadadezeri zose,

10 atuma umuhungu we Yoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa no kumushimira ko yarwanye na Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yajyaga arwanya Toyi. Maze Yoramu azana ibintu by’ifeza n’iby’izahabu n’iby’imiringa.

11 Na byo Umwami Dawidi abyereza Uwiteka hamwe n’ifeza n’izahabu yari yejeje, abikuye mu mahanga yose yanesheje:

12 iby’i Siriya n’iby’i Mowabu, n’iby’Abamoni n’iby’Abafilisitiya, n’iby’Abamaleki n’ibyo ku munyago banyaze Hadadezeri mwene Rehobu umwami w’i Soba.

13 Dawidi yibonera izina, ubwo yatabarukaga kuneshereza Abasiriya mu kibaya cy’umunyu. Yari yishe abantu inzovu imwe n’ibihumbi munani.

14 Nuko ashyiraho ibihome by’abarinzi b’igihugu cya Edomu, abikwiza muri Edomu hose. Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi, kandi Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.

15 Nuko Dawidi ategeka Isirayeli yose, acira abantu bose imanza zitabera.

16 Kandi Yowabu mwene Seruya ni we wari umugaba w’ingabo ze, na Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge.

17 Kandi Sadoki mwene Ahitubu na Ahimeleki mwene Abiyatari ni bo bari abatambyi, kandi Seraya ni we wari umwanditsi.

18 Kandi Benaya mwene Yehoyada ni we watwaraga Abakereti n’Abapeleti, kandi bene Dawidi bari abatware b’intebe.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 20 =