Dan 1

Imana iha umugisha Daniyeli na bagenzi be

1 Mu mwaka wa gatatu Yehoyakimu umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yateye i Yerusalemu arahagota.

2 Uwiteka Imana amugabiza Yehoyakimu umwami w’Abayuda hamwe n’ibintu bimwe byo mu nzu y’Imana, abijyana mu gihugu cy’i Shinari mu rusengero rw’imana ye, maze abishyira mu nzu y’ububiko bwayo.

3 Nuko umwami ategeka Ashipenazi umutware w’inkone ze, kuzana abana b’abasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango w’umwami, n’ab’imfura bandi

4 batagira inenge, ahubwo b’abanyaburanga, b’abahanga mu by’ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b’ingenzuzi mu by’ubwenge, kandi batinyuka guhagarara mu nzu y’umwami, kugira ngo abigishe ubwenge bw’Abakaludaya n’ururimi rwabo.

5 Nuko umwami abategekera igaburo ry’iminsi yose rivuye ku byokurya by’umwami, n’umusa wa vino umwami yanywagaho, kandi ngo babarere imyaka itatu nishira babone guhagarara imbere y’umwami.

6 Muri abo bana b’Abayuda harimo Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya.

7 Nuko uwo mutware w’inkone abahimba amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego.

8 Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugira ngo atiyanduza.

9 Kandi Imana yari yatumye Daniyeli atona ku mutware w’inkone, agakundwa na we.

10 Nuko umutware w’inkone abwira Daniyeli ati “Ndatinya umwami databuja wabategekeye ibyo muzarya n’ibyo muzanywa, kuko nasanga munanutse mudahwanye n’abandi basore mungana, muzaba munshyize mu kaga gatere umwami kunca igihanga.”

11 Nuko Daniyeli aherako abwira igisonga cyari cyategetswe n’umutware w’inkone kurera Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya ati

12 “Ndakwinginze gerageza abagaragu bawe iminsi cumi, baduhe ibishyimbo abe ari byo turya n’amazi yo kunywa,

13 uzabone gusuzuma mu maso hacu n’ah’abandi basore barya ku byokurya by’umwami, uko uzabibona abe ari ko uzagenza abagaragu bawe.”

14 Nuko abyumvise atyo yemera kubagerageza iminsi cumi.

15 Iyo minsi cumi ishize asanga mu maso habo ari heza, kandi habyibushye kuruta abandi basore bose baryaga ku byokurya by’umwami.

16 Nuko icyo gisonga kibakura kuri bya byokurya byabo, na vino bari bakwiriye kunywa akajya abaha ibishyimbo.

17 Maze abo basore uko ari bane, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by’ubwenge, ariko Daniyeli yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi.

18 Nuko iyo minsi yo kubazana yategetswe n’Umwami Nebukadinezari ishize, umutware w’inkone ajya kubamumurikira.

19 Bahageze umwami aganira na bo, ariko mu bandi bose ntihabonetse uhwanye na Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be.

20 Mu ijambo ryose ry’ubwenge no kumenya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni n’abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi.

21 Nuko Daniyeli aguma aho, ageza ku mwaka wa mbere Umwami Kūro ari ku ngoma.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =