Est 2

Esiteri atoranywa aba umwamikazi

1 Hanyuma y’ibyo, umwami Ahasuwerusi ashize uburakari yibuka Vashiti n’ibyo yakoze. n’igihano bamuhannye.

2 Maze abagaragu b’umwami b’abahereza baramubwira bati “Nibashakire umwami abakobwa b’inkumi beza,

3 kandi umwami ategeke abatware bo mu bihugu by’ubwami bwe byose, ngo bateranirize abakobwa b’inkumi beza bose mu nzu y’abagore mu murwa w’i Shushani, babashyikirize Hegayi inkone y’umwami umurinzi w’abagore, kandi ngo bahabwe ibintu byo kubarimbisha.

4 Maze umukobwa umwami azashima abe umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.”

Nuko umwami ashima iyo nama, abigenza atyo.

5 Mu murwa w’i Shushani hari Umuyuda witwaga Moridekayi mwene Yayiri, mwene Shimeyi mwene Kishi Umubenyamini.

6 Yayiri yajyanywe ari imbohe n’abandi banyaganywe i Yerusalemu na Yekoniya umwami w’Abayuda, ubwo yanyagwaga na Nebukadinezari umwami w’i Babuloni.

7 Moridekayi uwo ni we wareze Hadasa ari we Esiteri umukobwa wa se wabo, kuko yari impfubyi adafite se na nyina, kandi uwo mukobwa yari umunyagikundiro afite uburanga. Se na nyina bamaze gupfa, Moridekayi aramujyana amurera nk’umwana we.

8 Nuko itegeko umwami yategetse rimaze kwamamara, abakobwa benshi bateranirizwa ku murwa w’i Shushani barindwa na Hegayi. Esiteri na we ajyanwa mu nzu y’umwami, arindwa na Hegayi umurinzi w’abagore.

9 Uwo mukobwa ashimwa na Hegayi amugiriraho ubuhake, Hegayi agira umwete wo kumuha ibyo kumurimbisha, amuha n’imigabane ye n’abaja barindwi, abo yari akwiriye guhabwa bavuye mu nzu y’umwami. Amutoranya mu bandi amujyanana n’abaja be, amushyira mu nzu y’abagore aheza haruta ahandi hose.

10 Kandi Esiteri ntabwo yari yigeze kuvuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe, kuko Moridekayi yari yaramwihanangirije kutabivuga.

11 Kandi Moridekayi yajyaga agendagenda imbere y’urugo rw’inzu y’abagore, kugira ngo amenye uko Esiteri ameze n’uko yaba.

12 Kandi umukobwa wese yagiraga igihe cyo kumurikirwa umwami, amaze gusohoza itegeko ry’abagore amezi cumi n’abiri, kuko igihe cyo kwarikwa kwabo ari ko cyameraga. Amezi atandatu bihezuraga imbiribiri, ayandi mezi atandatu bakaba bafite ibihumura neza n’ibindi byo kwarika abagore,

13 maze umukobwa agaherako asanga umwami. Yava mu nzu y’abagore ngo ajye mu nzu y’umwami, icyo yashakaga cyose akagihabwa.

14 Yagendaga nimugoroba akagaruka mu gitondo, akajya mu nzu y’abagore ya kabiri akarindwa na Shashigazi inkone y’umwami yarindaga inshoreke, ntiyongere gusubira ku mwami keretse iyo umwami yamushakaga, akamuhamagaza mu izina.

15 Nuko igihe cya Esiteri cyo kumurikirwa umwami gisohoye (ari we mukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi, wari waramureze nk’umwana we), nta cyo yasabaga keretse ibyo Hegayi inkone y’umwami umurinzi w’abagore yategekaga, kandi ashimwa n’abamurebaga bose.

16 Nuko mu kwezi kwa cumi ari ko kwitwa Tebeti, mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y’Umwami Ahasuwerusi, Esiteri ashyirwa umwami muri kambere.

17 Umwami abonye Esiteri aramushima amurutisha abagore bose, aramukundwakaza amurutisha abakobwa bose, bituma amwambika ikamba amugira umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.

18 Maze umwami atekeshereza abatware be bose n’abagaragu be ibyokurya byinshi mu birori bya Esiteri, ahesha ibihugu bye kubabarirwa, atanga impano nk’uko umwami azitanga.

19 Ubwo bongeraga guteranya abakobwa ubwa kabiri, Moridekayi yari yicaye ku irembo ry’ibwami.

20 Kandi Esiteri yari ataravuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe ubwo ari bwo, nk’uko Moridekayi yari yaramwihanangirije, kuko Esiteri yumviraga itegeko rya Moridekayi nk’uko yaryumviraga akimurera.

Moridekayi ahishura inama z’abagambaniraga umwami

21 Muri iyo minsi ubwo Moridekayi yajyaga yicara ku irembo ry’ibwami, abagabo babiri bo mu nkone z’umwami zarindaga urugi, Bigitani na Tereshi, bararakara bashaka kwica Umwami Ahasuwerusi.

22 Imigambi yabo imenywa na Moridekayi, na we abibwira Umwamikazi Esiteri. Esiteri aherako abimubwirira umwami.

23 Barabigenzura basanga ari ko biri, abo bombi babamanika ku giti maze ibyo babyandikira imbere y’umwami mu gitabo cy’ubucurabwenge.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − eight =