Est 5

Esiteri ararika umwami na Hamani

1 Bukeye ku munsi wa gatatu, Esiteri yambara imyambaro y’ubwamikazi ajya mu rugo rw’ingombe rw’inzu y’umwami, kandi umwami yari yicaye ku ntebe y’ubwami mu nzu y’umwami, areba mu muryango.

2 Nuko umwami abonye Umwamikazi Esiteri ahagaze mu rugo, Esiteri amutonaho. Umwami atunga Esiteri inkoni y’izahabu yari afite mu ntoki, Esiteri aherako yigira hafi akora ku mutwe w’inkoni.

3 Nuko umwami aramubaza ati “Urashaka iki, Mwamikazi Esiteri? Cyangwa icyo usaba ni igiki? Ndakiguha naho cyaba umugabane w’igihugu cyanjye.”

4 Esiteri aramusubiza ati “Umwami nabishaka, uyu munsi nazane na Hamani mu nkera mwiteguriye.”

5 Umwami aherako arategeka ati “Nimutebutse Hamani, kugira ngo icyo Esiteri ashaka abe ari cyo kiba.” Nuko umwami na Hamani bajya mu nkera Esiteri yiteguye.

6 Bakiri mu nkera banywa vino umwami abaza Esiteri ati “Urasaba iki, ukagihabwa? Urashaka iki? Naho wansaba umugabane w’igihugu nawuguha.”

7 Esiteri aramusubiza ati “Icyo nsaba kandi nshaka ni iki:

8 niba ntonnye ku mwami akemera kumpa icyo nsaba, agasohoza icyo nshaka, umwami na Hamani bazaze mu nkera nzabitegura, kandi ejo nzasubiza umwami icyo yambajije.”

Hamani ashinga igiti cyo kumanikaho Moridekayi

9 Nuko uwo munsi Hamani agenda anezerewe, yishima mu mutima. Ariko abonye Moridekayi ku irembo ry’ibwami, abona atamuhagurukiye kandi atamubererekeye, aramurakarira cyane.

10 Ariko Hamani ariyumanganya arataha atumira incuti ze n’umugore we Zereshi;

11 abatekerereza uko atunze akagira icyubahiro n’uko afite abana benshi, n’uko umwami yamukijije mu bintu byose, kandi ababwira uko umwami yamukijije akamurutisha abatware n’abagaragu be bose.

12 Hamani arongera arababwira ati “Kandi n’Umwamikazi Esiteri nta wundi yakundiye kujyana n’umwami mu nkera yiteguye keretse jyewe, ndetse n’ubu yandaritse ngo n’ejo nzazane n’umwami.

13 Ariko ibyo byose nta cyo bimariye, nkibona wa Muyuda Moridekayi yicara ku irembo ry’umwami.”

14 Nuko umugore we Zereshi n’incuti ze zose bamugira inama bati “Nibashinge igiti kirekire cya mikono mirongo itanu, maze ejo uzavugane n’umwami umusabe Moridekayi ukimumanikeho, uhereko ubone kujyana n’umwami mu nkera unezerwe.” Nuko Hamani ashima iyo nama, aherako ashinga igiti.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 13 =