Est 9

Abayuda bica abanzi babo

1 Ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari, itegeko n’iteka by’umwami byendaga gusohozwa. Ni wo munsi abanzi b’Abayuda bibwiraga ko bagiye kubagiraho ububasha, ariko birahinduka Abayuda baba ari bo bagira ububasha ku banzi babo.

2 Nuko Abayuda bateranira mu midugudu yabo mu bihugu by’Umwami Ahasuwerusi byose, ngo bafate abashakaga kubagirira nabi. Nta muntu wabashaga kubabuza kuko amahanga yose yari yabatinye.

3 Maze abatware b’ibihugu byose n’ibisonga by’umwami, n’abatware b’intebe n’abakoraga imirimo y’umwami batabara Abayuda, kuko Moridekayi yari yabateye ubwoba.

4 Moridekayi uwo yari akomeye mu rugo rw’umwami, yamamara mu bihugu byose kandi yajyaga arushaho gukomera.

5 Nuko Abayuda bicisha abanzi babo inkota, barabatsemba babamaraho, bagirira ababangaga uko bashatse.

6 Ku murwa w’i Shushani Abayuda bahica abagabo magana atanu, barabarimbura.

7 Bica na Parishanidata na Dalifoni na Asipata,

8 na Porata na Adaliya na Aridata,

9 na Parimashita na Arisayi na Aridayi na Vayizata,

10 bene Hamani mwene Hamedata umwanzi w’Abayuda, uko ari icumi barabica ariko ntibagira icyo banyaga.

11 Uwo munsi umwami abwirwa umubare w’abiciwe mu murwa w’i Shushani.

12 Nuko umwami abwira Umwamikazi Esiteri ati “Abayuda bishe abagabo magana atanu mu murwa w’i Shushani barabarimbura, bica na bene Hamani icumi. Mbese none mu bindi bihugu by’umwami bakoze ibingana iki? Hariho icyo usaba ukagihabwa? Hariho ikindi ushaka ngo gikorwe?”

13 Esiteri aramusubiza ati “Umwami nabishaka, yemerere Abayuda bari i Shushani ejo bazabigenze nk’uko itegeko ry’uyu munsi rimeze, kandi bene Hamani uko ari icumi bamanikwe ku giti.”

14 Nuko umwami ategeka ko biba bityo, iteka ryamamara i Shushani na bene Hamani uko ari icumi barabamanika.

15 Bukeye bwaho ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa Adari, Abayuda bari i Shushani baraterana bahica abagabo magana atatu, ariko ntibagira icyo banyaga.

16 Kandi abandi Bayuda bo mu bihugu by’umwami baraterana birwanaho, bica mu banzi babo abantu inzovu indwi n’ibihumbi bitanu, baruhuka ababangaga ariko ntibagira icyo banyaga.

17 Uko ni ko byabaye ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa Adari. Ku wa cumi n’ine bararuhuka, bawugira umunsi wo gusangiriraho no kunezerwa.

18 Ariko Abayuda b’i Shushani baraterana ku munsi wa cumi n’itatu w’uko kwezi no ku wa cumi n’ine, maze ku wa cumi n’itanu wako bararuhuka bawugira umunsi wo gusangiriraho no kunezerwa.

19 Ni cyo gituma uwo munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa Adari, Abayuda b’imusozi babaga mu midugudu idafite inkike, bawugira umunsi wo kunezererwaho no gusangira, n’umunsi mwiza wo guhana amafunguro.

Moridekayi ategeka ko iyo minsi iba iminsi mikuru

20 Hanyuma Moridekayi yandika ibyo, abyoherereza Abayuda bose bo mu bihugu by’Umwami Ahasuwerusi byose, aba hafi n’aba kure,

21 abategeka ko umunsi wa cumi n’ine n’uwa cumi n’itanu w’ukwezi Adari, bayigira iminsi mikuru uko umwaka utashye,

22 kuko iyo minsi ari yo Abayuda baruhukiyemo abanzi babo, kandi uko kwezi akaba ari ko kwababereye uk’umunezero mu cyimbo cy’umubabaro, hakaba umunsi mwiza mu cyimbo cyo kwirabura. Kandi abategeka ko bayigira iminsi yo gusangiriraho no kunezerwa, bagahana amafunguro, bagaha abakene impano.

23 Nuko Abayuda basezerana yuko bazajya babigenza nk’uko babitangiye, kandi nk’uko Moridekayi yabandikiye,

24 kuko Hamani mwene Hamedata Umwagagi umwanzi w’Abayuda bose yari yagambiriye ko arimbura Abayuda, kandi yari yejeje inzuzi zitwa Puri ngo abarimbure abamareho.

25 Ariko ijambo rigeze ku mwami, umwami atuma inzandiko zo gutegeka yuko ubugambanyi bwe yagambaniye Abayuda bumugaruka, kandi ngo ubwe n’abahungu be bamanikwe ku giti.

26 Ni cyo gituma iyo minsi bayita Purimu, bayitiriye Puri. Maze ku bw’amagambo yo muri urwo rwandiko yose, n’ibyo babonye mu byabaye n’ibyababayeho,

27 bituma Abayuda bategeka iyo minsi uko ari ibiri, ko bazajya bayigira iminsi mikuru uko umwaka utashye, mu gihe cyayo gitegetswe nk’uko byari byanditswe. Barabisezerana ubwabo n’urubyaro rwabo, n’abajyaga bifatanya na bo bose ngo bye kuzakuka.

28 Kandi bategeka yuko imiryango yose yo mu bihugu byose no mu midugudu yose, bazajya bibuka iyo minsi bakayigira iminsi mikuru ku ngoma zose, kandi ngo iyo minsi ya Purimu ntizakuke mu Bayuda cyangwa ngo urwibutso rwabo rwibagirane mu rubyaro rwabo.

29 Nuko Umwamikazi Esiteri umukobwa wa Abihayili, na Moridekayi Umuyuda bandikisha ububasha bwose, bahamya urwo rwandiko rwa kabiri rwa Purimu.

30 Yoherereza inzandiko Abayuda bose bo mu bihugu ijana na makumyabiri na birindwi byo mu gihugu cya Ahasuwerusi, izo nzandiko zavugaga iby’amahoro n’iby’ukuri,

31 kugira ngo ahamye iyo minsi mikuru ya Purimu mu bihe byategetswe, uko Moridekayi Umuyuda n’Umwamikazi Esiteri babitegetse bakabyisezeranira ubwabo n’urubyaro rwabo, ibyo kwiyiriza ubusa no kuboroga kwabo.

32 Nuko itegeko rya Esiteri rihamya ibya Purimu, maze byandikwa mu gitabo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =