Ezayi 6

Imana yiyeraka Yesaya iramweza iramutuma

1 Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero.

2 Abaserafi bari bahagaze hejuru yayo, umuserafi wese afite amababa atandatu. Abiri yayatwikirizaga mu maso he, yandi abiri yayatwikirizaga ibirenge bye, ayandi abiri yarayagurukishaga.

3 Umwe avuga ijwi rirenga abwira mugenzi we asingiza ati “Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera. Isi yose yuzuye icyubahiro cye.”

4 Imfatiro z’irebe ry’umuryango zinyeganyezwa n’ijwi ry’uwavuze ijwi rirenga, inzu yose yuzura umwotsi.

5 Maze ndavuga nti “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.”

6 Maze umwe mu Baserafi araguruka, aza aho ndi afite ikara mu ntoki ryaka yakuje urugarama ku gicaniro,

7 arinkoza ku munwa arambwira ati “Dore iri rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.”

8 Numva ijwi ry’Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?”

Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma.”

9 Irambwira iti “Genda ubwire ubu bwoko uti ‘Kumva muzajye mwumva, ariko mwe kubimenya, kureba muzajye mureba, ariko mwe kubyitegereza.’ 28.26-27

10 Ujye unangira imitima y’ubu bwoko, uhindure amatwi yabo ibihuri, upfuke amaso yabo kugira ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha imitima, bagahindukira bagakira.”

11 Ndayibaza nti “Nyagasani, ibyo bizageza he?”

Iransubiza iti “Bizageza aho imidugudu izabera imyirare ari nta wuyibamo, n’amazu ari nta wuyabamo, n’igihugu kigahinduka amatongo rwose,

12 Uwiteka akarangiza kwimurira abantu kure, kandi amatongo akaba menshi muri iki gihugu.

13 Kandi naho cyasigarwamo n’umugabane umwe mu icumi, na bwo kizongera gutwikwa, nk’uko ibiti by’umwela n’umwaloni bisigarana igishyitsi bimaze gucibwa, ni ko urubyaro rwera rusa n’igishyitsi cyarwo.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =