Ezek 25

Imana ihōra amahanga

1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe kuri bene Amoni maze ubahanurire.

3 Ubwire bene Amoni uti ‘Nimwumve ijambo ry’Umwami Uwiteka ngo: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagize ngo “Awa!” ukishima hejuru y’ubuturo bwanjye bwera igihe bwanduzwaga, kandi n’igihugu cya Isirayeli igihe cyahindukaga amatongo, n’inzu ya Yuda igihe bajyanwaga ari imbohe,

4 ni cyo gituma ngiye kukugabiza ab’iburasirazuba baguhindūre, bazagerereza iwawe, bazakubakamo amazu, bazakurira imyaka, bazakunywera n’amata.

5 Kandi i Raba nzahagira ikiraro cy’ingamiya, n’aha bene Amoni mpagire icyarire cy’imikumbi, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka.

6 “ ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Kuko wakomye mu mashyi ukiyerekana umuhamirizo, kandi ukishima hejuru y’igihugu cya Isirayeli, ukakigayisha umutima wawe wose,

7 nuko dore nkuramburiyeho ukuboko kwanjye, kandi ngiye kugutanga ube umunyago w’amahanga, kandi nzaguca mu moko ngutsembe mu bihugu, nkurimbure maze umenye yuko ndi Uwiteka.’

8 “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko Abamowabu n’ab’i Seyiri bavuga bati ‘Dore, inzu ya Yuda ihwanye n’ayandi mahanga yose’, 2.8-11

9 ni cyo gituma ngiye guca icyuho mu gihugu cya Mowabu, mbanyage imidugudu uhereye ku midugudu iri mu ngabano ze, ihesha igihugu icyubahiro ari yo Betiyeshimoti, n’i Bālimeyoni na Kiriyatayimu,

10 nyihe ab’iburasirazuba batere na bene Amoni, kandi nzabibaha babe bene byo kugira ngo bene Amoni be kongera kwibukwa mu mahanga.

11 Nzacira Mowabu ho iteka, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.”

12 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Edomu yagiriye inzu ya Yuda nabi ayihōra, agacumura cyane ndetse akabihōrera, 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5

13 ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ngiye kuramburira ukuboko kwanjye kuri Edomu mucemo abantu n’amatungo, kandi nzahagira amatongo mpereye i Temani, bagushwe n’inkota bageze n’i Dedani.

14 Edomu nzamuhōresha amaboko y’ubwoko bwanjye Isirayeli, kandi uko umujinya wanjye uri n’uburakari bwanjye uko bungana, ni ko bazagenzereza Edomu maze bamenye guhōra kwanjye. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.”

15 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Abafilisitiya bakurikije ibyo guhōra, bagahōra bafite umutima w’urugomo ngo barimbure bakurikije urwangano rw’iteka ryose, 2.4-7; Zek 9.5-7

16 ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore Abafilisitiya ngiye kubaramburiraho ukuboko kwanjye, n’Abakereti mbatsembeho, ndimbure n’abasigaye mu kibaya cy’inyanja.

17 Kandi nzabasohozaho guhora gukomeye mbahanishe uburakari bukaze, maze bamenye yuko ndi Uwiteka igihe nzabasohozaho guhora kwanjye.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 1 =