Ezek 3

Imana imwihanangiriza kuburira abantu

1 Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, icyo ubonye ukirye, urye uwo muzingo maze ugende ubwire inzu ya Isirayeli.”

2 Nuko mbumbura akanwa angaburira uwo muzingo.

3 Arambwira ati “Mwana w’umuntu, haza inda yawe, n’amara yawe uyuzuzemo uyu muzingo nguhaye.” Nuko mperako ndawurya, mu kanwa undyohera nk’ubuki.

4 Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, genda ujye ku b’inzu ya Isirayeli ubabwire amagambo yanjye,

5 kuko ntagutumye ku bantu b’ururimi rutamenyekana cyangwa rurushya, ahubwo ngutumye ku b’inzu ya Isirayeli.

6 Si ku moko menshi avuga ururimi rutamenyekana cyangwa ururimi rurushya, abo mutumvikana. Ni ukuri, iyaba naragutumye kuri ba bandi baba barakumviye.

7 Ariko ab’inzu ya Isirayeli ntibazakumvira kuko nanjye banga kunyumvira, kuko ab’inzu ya Isirayeli bose bazinze umunya kandi binangiye umutima.

8 Dore ngiye gutuma mu maso hawe hakomera hagahangara mu maso habo, n’uruhanga rwawe nduhe gukomera ngo ruhangare impanga zabo.

9 Uruhanga rwawe naruhaye gukomera nk’intosho rurusha isarabwayi, we kubatinya ngo ushishwe n’igitsure cyabo nubwo ari inzu y’abagome.”

10 Maze arongera arambwira ati “Mwana w’umuntu, amagambo yanjye yose ngiye kukubwira uyakire mu mutima wawe, kandi uyumvishe amatwi yawe,

11 maze ugende usange abo mu bwoko bwawe bajyanywe ari imbohe, uvugane na bo ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze’, nubwo babyumva naho batabyumva.”

12 Maze Umwuka aranterura, numva ijwi rihorera cyane rinturutse inyuma rivuga riti “Ubwiza bw’Uwiteka buherwe umugisha mu buturo bwe.”

13 Kandi numva amababa y’ibizima ahorera, uko yakubitanaga n’umuhindo w’inziga zari iruhande rwabyo, ndetse n’ikiriri cy’urusaku rwinshi.

14 Nuko Umwuka aranterura aranjyana, ngenda nshaririwe ndakaye cyane, ariko ukuboko k’Uwiteka kwari kunkomeje.

15 Maze nsanga abajyanywe ari imbohe i Telabibu, bari batuye ku mugezi Kebari, nicara aho bari batuye mpamara iminsi irindwi numiwe nicaye hagati yabo.

Uwiteka agira Ezekiyeli umurinzi

16 Nuko iminsi irindwi ishize, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

17 “Mwana w’umuntu, nakugize umurinzi w’inzu ya Isirayeli, nuko wumve ijambo ryo mu kanwa kanjye, ubumvishe ibyo mbaburira.

18 Nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’ nawe ntumuburire, cyangwa ngo uvugane n’umunyabyaha umwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi ngo ukize ubugingo bwe, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.

19 Ariko nuburira umunyabyaha ntave mu byaha bye cyangwa mu nzira ye mbi, azapfira mu byaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.

20 “Kandi umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibyo gukiranirwa, nzashyira igisitaza imbere ye kandi azapfa, kuko utamuburiye azapfira mu cyaha cye, kandi imirimo ye yo gukiranuka yakoze ntizibukwa ukundi, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.

21 Ariko nuburira umukiranutsi kugira ngo adakora icyaha na we ntakore icyaha, ni ukuri azabaho kuko yemeye kuburirwa, kandi nawe uzaba urokoye ubugingo bwawe.”

22 Aho ni ho ukuboko k’Uwiteka kwanziyeho maze arambwira ati “Haguruka ujye mu kibaya, ni ho ndi buvuganire nawe.”

23 Mperako ndahaguruka njya mu kibaya, maze mbona ubwiza bw’Uwiteka buhari bumeze nk’ubwiza naboneye ku mugezi Kebari, maze ngwa nubamye.

24 Umwuka anyinjiramo anshingisha ibirenge byanjye, maze avugana nanjye arambwira ati “Genda wikingiranire mu nzu yawe.

25 Ariko rero mwana w’umuntu, dore bazagushyiraho iminyururu bayikuboheshe, kandi ntuzabasha gusohoka ngo ujye muri bo.

26 Nzatuma ururimi rwawe rufatana n’urusenge rw’akanwa kawe, maze ube ikiragi we kubabera imbuzi, kuko abo ari inzu y’abagome.

27 Ariko igihe nzavugana nawe nzabumbura akanwa kawe nawe uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo ushaka kumva niyumve, kandi udashaka kumva narorere’, kuko abo ari inzu y’abagome.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + seventeen =