Ezek 30

1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, uhanure kandi uvuge uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimuboroge, uwo munsi uzabona ishyano!

3 Kuko umunsi ugeze bugufi, ni ukuri umunsi w’Uwiteka uri hafi, uzaba umunsi w’ibicu, ube igihe cy’abanyamahanga.

4 Inkota izagwira muri Egiputa, kandi umubabaro uzaba muri Etiyopiya igihe abasogoswe bazagwa muri Egiputa, bazajyana n’abantu babo n’imfatiro zaho zisenywe.

5 “ ‘Etiyopiya na Puti na Ludi n’abantu b’uruvange bose, na Kubi n’abo mu gihugu gifatanije na yo, bazagwa hamwe na bo bishwe n’inkota.

6 “ ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Abahagarikiye Egiputa na bo bazagwa, kandi ubwibone bw’ububasha bwabo buzacishwa bugufi, bazagushwa n’inkota uhereye ku munara w’i Sevene. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.

7 Bazasigara mu misaka hagati y’ibihugu byahindutse amatongo, n’imidugudu yaho izaba hagati y’iyindi midugudu yasenyutse.

8 Bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzaba maze gukongeza umuriro muri Egiputa, abafasha baho bose barimbutse.

9 “ ‘Uwo munsi intumwa zizamva imbere zijyanwa n’inkuge zijya gutera ubwoba Abanyetiyopiya biraye, bazafatwa n’umubabaro nko mu munsi wo muri Egiputa, kandi uwo munsi uraje.

10 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzamaraho abantu bo muri Egiputa, bamarwe n’amaboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni.

11 We n’ingabo ze ziri kumwe na we zitera amahanga ubwoba, bazazanwa no kurimbura igihugu kandi bazuhira Egiputa inkota zabo, maze igihugu bacyuzuzemo imirambo.

12 Imigezi nzayikamya igihugu ngitange mu maboko y’abantu babi, kandi igihugu n’ibikirimo byose nzagihindurisha amatongo ukuboko kw’abanyamahanga. Ni jye Uwiteka wabivuze.

13 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ibigirwamana na byo nzabirimbura kandi nzatsemba ibishushanyo muri Nofu, nta gikomangoma kizongera kuva mu gihugu cya Egiputa, kandi igihugu cya Egiputa nzagishyiramo ibiteye ubwoba.

14 I Patirosi nzahahindura amatongo, nkongeze umuriro muri Sowani, na ho kuri No mpacireho iteka.

15 Nzasuka uburakari bwanjye kuri Sini igihome cyo muri Egiputa, kandi abantu bo kuri No nzabatsemba.

16 Nzakongeza umuriro muri Egiputa, i Sini hazagira umubabaro ukomeye kandi kuri No hazubikwa, na ho i Nofu hazaterwa n’ababisha ku manywa.

17 Abasore bo muri Aveni n’ab’i Pibeseti bazagushwa n’inkota, kandi abo muri iyo midugudu bazajyanwa ari imbohe.

18 I Tehafenehesi na ho hazaba ubwirakabiri igihe nzahakuraho uburetwa bwa Egiputa, kandi ubwibone bw’ububasha bwaho buzahashira. Igicu kizahatwikira, na bo abakobwa babo bazajyanwa ari abanyagano.

19 Uko ni ko nzashyira ibihano kuri Egiputa, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”

20 Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa karindwi w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

21 “Mwana w’umuntu, navunnye ukuboko kwa Farawo umwami wa Egiputa, kandi dore ntabwo kwapfutswe ngo gushyirweho umuti, ntikwashyizweho igitambaro kugira ngo kubone imbaraga zo gukomeza inkota.

22 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Dore nibasiye Farawo umwami wa Egiputa, nzamuvuna amaboko yombi, uko nabanje kuvuna mvune n’ugusigaye kugikomeye, kandi inkota iri mu kuboko kwe nzayigusha hasi.

23 Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu.

24 Amaboko y’umwami w’i Babuloni nzayakomeza inkota yanjye nyishyire mu kuboko kwe, ariko Farawo we nzamuvuna amaboko, azanihira imbere ye ameze nk’uwakomeretse uruguma rwica.

25 Kandi amaboko y’umwami w’i Babuloni nzayakomeza, na yo amaboko ya Farawo azatentebuka maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, igihe nzashyira inkota yanjye mu kuboko k’umwami w’i Babuloni akayuhira igihugu cya Egiputa.

26 Kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + nine =