Abashuri bazagwa
1 Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, mu kwezi kwa gatatu ku munsi wa mbere w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
2 “Mwana w’umuntu, ubwire Farawo umwami wa Egiputa n’abantu be bose uti ‘Ni nde muhwanije gukomera?
3 Dore Umwashuri yari umwerezi w’i Lebanoni, ufite amashami meza n’igicucu kinini kandi ari muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu.
4 Wakujijwe n’amazi menshi imuhengeri hawutera gukura neza, imigezi yaho yatemberaga impande z’aho watewe zose, ukayobora imigende yawo y’amazi ku biti byose byo mu gasozi.
5 Ni cyo cyatumye uburebure bwawo busumba ibiti byose byo ku gasozi n’amahage yawo akagwira, amashami yawo agakuzwa n’amazi menshi kandi ugatoha.
6 Ibisiga byo mu kirere byose bikarika mu mashami yawo, kandi inyamaswa zo mu ishyamba zikabyarira ibyana byazo munsi y’amashami yawo, amahanga akomeye yose akaba igicucu cyawo.
7 Uko ni ko warimbishijwe n’ubunini bwawo n’uburebure bw’amashami yawo, kuko imizi yawo yari ishoreye mu mazi menshi.
8 Imyerezi yo muri ya ngobyi y’Imana ntabwo yabashaga kuwuhisha, imiberoshi ntiyareshyaga n’amahage yawo, n’imyarumoni ntabwo yareshyaga n’amashami yawo, kandi nta giti cyo muri iyo ngobyi y’Imana cyari gihwanije na wo ubwiza.
9 Nawurimbishije amashami menshi, bituma ibiti byose byo muri Edeni byari mu ngobyi y’Imana biwugirira ishyari.
10 “ ‘Ni cyo cyatumye Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wabaye muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu, kandi uburebure bwawo bugatuma umutima wawo wishyira hejuru,
11 nzawugabiza intwari yo mu mahanga izawugira uko ishatse, nawirukanye nywuhoye ibibi byawo.
12 Kandi inzaduka z’abanyamahanga zitera ubwoba zarawutemye ziwusiga aho, amashami yawo anyanyagira ku misozi no mu bikombe hose, na yo amahage yawo aravunika agwa ku migende y’amazi yose yo mu gihugu, kandi amahanga yo mu isi yose ava mu gicucu cyawo arawusiga.
13 Ibisiga byo mu kirere byose bizataha kuri wo aho waguye, n’inyamaswa zose zo mu ishyamba zizaba ku mashami yawo,
14 kugira ngo hatagira igiti cyo hafi y’amazi kiziratana uburebure bwacyo, cyangwa ngo kigabe amashami mu bushorishori bwacyo, habe n’ibikomeye byo muri byo bigira ngo bisumbe ibindi ari byo biyoborwamo amazi byose, kuko byose byatanzwe ngo bipfe bijye ikuzimu, bifatanijwe n’abantu bamanuka bajya mu rwobo.
15 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi wamanukaga ujya ikuzimu nategetse kuwuborogera, nawukingiye imuhengeri, mbuza imigezi yaho gutemba n’amazi menshi aragomerwa, maze ntuma i Lebanoni ngo hawuborogere kandi n’ibiti byose byo mu gasozi ngo biwurabire.
16 Natumye amahanga ahindishwa umushyitsi no guhorera ko kugwa kwawo, igihe nawujugunyaga ikuzimu hamwe n’abo bamanukana bajya mu rwobo, ibiti byose byo muri Edeni n’ibyateretswe biruta ibindi ubwiza by’i Lebanoni, biyoborwamo amazi byose byahumurijwe aho biri ikuzimu.
17 Na byo bijyana na wo ikuzimu bisanga abicishijwe inkota, ndetse bari bawubereye amaboko bakaba mu gicucu cyawo hagati y’amahanga.
18 “ ‘Mu biti byo muri Edeni ni ikihe muhwanije ubwiza no gukomera? Ariko uzacishwa bugufi hamwe n’ibiti byo muri Edeni ugere ikuzimu, uzarambarara hagati y’abatakebwe hamwe n’abacishijwe inkota. Uwo ni Farawo n’abantu be bose. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.’ ”