Ezira 5

Abahanuzi babatera umwete, bongera kubaka

1 Nuko abahanuzi Hagayi na Zekariya mwene Ido, bahanurira Abayuda bari i Buyuda n’i Yerusalemu. Babahanuriraga mu izina ry’Imana ya Isirayeli.

2 Bukeye Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli ahagurukana na Yeshuwa mwene Yosadaki, batangira kubaka inzu y’Imana iri i Yerusalemu, bari kumwe n’abahanuzi b’Imana babafashaga.

3 Muri iyo minsi haza Tatenayi igisonga cy’umwami cyo hakurya y’uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo, baza aho bari bari barababaza bati “Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubake iyi nzu, ngo mwuzuze n’iyi nkike?”

4 Kandi barababaza bati “Abagabo bubaka iyi nzu bitwa ba nde?”

5 Ariko amaso y’Imana yabo aba ku batware b’Abayuda ntibabuza kubaka, mu gihe batumye kuri Dariyo kugeza ubwo igisubizo cyaje mu rwandiko rw’ibyo.

6 Aya magambo ni yo akurikije ayo mu rwandiko rwanditswe na Tatenayi igisonga cy’umwami cyo hakurya y’uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo b’Abafarisaki bari hakurya y’uruzi, bakarwoherereza Umwami Dariyo.

Abanzi bongera kwandikira umwami

7 Bamwoherereza urwandiko rwanditswe rutya ngo:

“Ku Mwami Dariyo, nimuhorane amahoro masa.

8 “Nyagasani, umenye ko twagiye mu gihugu cy’u Buyuda ku nzu y’Imana nkuru yubakwa n’amabuye manini, kandi yomekwaho ibiti ku nsika zayo. Iyo myubakire irakomeza kujya imbere, irubakitse, bafite umwete.

9 None twabajije abo bakuru tuti ‘Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubake iyi nzu, ngo mwuzuze n’iyi nkike?’

10 Kandi twababajije n’amazina yabo kugira ngo tuyakubwire, kandi ngo twandike n’amazina y’abagabo babatwara.

11 “Nuko baradusubiza bati ‘Turi abagaragu b’Imana nyir’ijuru n’isi, kandi turubaka inzu yari yubatswe kera hashize imyaka myinshi, iyo umwami wa Isirayeli mukuru yubatse akayuzuza.

12 Ariko hanyuma ba sogokuruza barakaje Imana nyir’ijuru, ibagabiza Nebukadinezari Umukaludaya umwami w’i Babuloni asenya iyi nzu, ajyana abantu ho iminyago i Babuloni.

13 Ariko mu mwaka wa mbere wa Kuro umwami w’i Babuloni, uwo mwami yategetse itegeko yuko iyi nzu y’Imana yubakwa.

14 Ndetse n’ibikoreshwa byo mu nzu y’Imana by’izahabu n’ifeza, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw’i Yerusalemu akabijyana mu ngoro y’i Babuloni, Umwami Kuro abikura mu ngoro y’i Babuloni babiha umuntu witwa Sheshibasari, uwo yari yagize igisonga cye.

15 Aramubwira ati “Jyana ibi bintu ugende ubishyire mu rusengero rw’i Yerusalemu, inzu y’Imana yubakwe mu kibanza cyayo.”

16 Bukeye Sheshibasari uwo araza, ashinga imfatiro z’inzu y’Imana i Yerusalemu. Nuko rero uhereye icyo gihe ukageza ubu iracyubakwa, kandi ntiruzura.’

17 “Nuko umwami nabyemera, bashake mu nzu y’ububiko bw’umwami i Babuloni, barebe yuko bitameze nk’uko Umwami Kuro yategetse itegeko ryo kubaka iyi nzu y’Imana i Yerusalemu, maze umwami abidutegekere uko ashaka.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + thirteen =