Hag 2

Ubwiza bw’urusengero rushya

1 Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa makumyabiri n’umwe wako, ijambo ry’Uwiteka riza rizanywe n’umuhanuzi Hagayi riti

2 “Bwira Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka w’u Buyuda, na Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, n’abasigaye bo muri ubwo bwoko uti

3 ‘Mbese muri mwe hari usigaye wari warabonye ubwiza uru rusengero rwahoranye mbere? Kuri ubu rurasa rute? Uko mururuzi si nk’ubusa?

4 Ariko rero komera Zerubabeli we, ni ko Uwiteka avuga, kandi nawe ukomere Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, mukomere namwe bantu mwese bo mu gihugu, kandi mukore kuko ndi kumwe namwe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,

5 nk’uko isezerano nasezeranye namwe riri mu gihe mwavaga muri Egiputa, Umwuka wanjye akaba ari muri mwe, ntimutinye.’ ”

6 Nuko Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Hasigaye igihe gito ngatigisa ijuru n’isi n’inyanja n’ubutaka,

7 kandi nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n’ibyifuzwa n’amahanga yose bizaza kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

8 Ifeza ni izanjye, n’izahabu na zo ni izanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

9 Ubwiza bw’iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi aha hantu nzahatangira amahoro.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

10 Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cyenda, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry’Uwiteka riza rizanywe n’umuhanuzi Hagayi riti

11 “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Baza abatambyi iby’amategeko uti

12 ‘Umuntu yajyana inyama yera mu kinyita cy’umwambaro we, agakoza icyo kinyita ku mutsima cyangwa ku byokurya byatetswe, cyangwa muri vino cyangwa mu mavuta ya elayo, cyangwa mu byokurya bindi aho byaba ibyera?’ ”

Abatambyi baramusubiza bati “Oya.”

13 Maze Hagayi arababaza ati “Umuntu wandujwe n’uko akoze ku ntumbi, yakora kuri ibyo bintu byakwandura?”

Abatambyi baramusubiza bati “Byakwandura.”

14 Maze Hagayi arabasubiza ati “Ni ko n’uyu muryango umeze, n’ubu bwoko buri imbere yanjye ni ko bumeze, ni ko Uwiteka avuga, kandi ni ko ibintu bakoresha amaboko yabo bimera, kandi n’icyo bantura cyose kiranduye.

15 None ubu ndabinginga mutekereze ibyababayeho uhereye icyo gihe kugeza ubu, nta buye ryari ryagerekwa ku rindi mu rusengero rw’Uwiteka.

16 Icyo gihe cyose uwageraga ku miba ikwiriye kuvamo incuro makumyabiri havagamo icumi gusa, uwageraga ku muvure wa vino yibwira ko azavanamo incuro mirongo itanu, yavanagamo makumyabiri gusa.

17 Nabateje amapfa no kuma n’uruhumbu n’urubura byonona ibyo mwakoraga n’amaboko yanyu byose, ariko ntimwangarukiye. Ni ko Uwiteka avuga.

18 Ndabinginga mutekereze ibizaba uhereye none no mu bihe bizaza, kuva ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cyenda, igihe urufatiro rw’urusengero rw’Uwiteka rushinzwe.

19 Mbese hari amasaka akiri mu bigega? Ndetse uruzabibu n’umutini, n’umukomamanga n’umwelayo ntibicyera, ariko uhereye uyu munsi nzabaha umugisha.”

20 Ijambo ry’Uwiteka riza kuri Hagayi ubwa kabiri ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi riti

21 “Bwira Zerubabeli umutegeka w’u Buyuda uti ‘Nzatigisa ijuru n’isi

22 kandi nzubika intebe z’ubwami z’ibihugu byose, kandi nzarimbura imbaraga z’ibihugu by’abanyamahanga byose. Nzubika amagare y’intambara n’abayagenderamo, kandi amafarashi n’abayagenderaho bazagwana, umuntu wese yicwe n’inkota ya mugenzi we.

23 Uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakujyana Zerubabeli we, mugaragu wanjye mwene Sheyalutiyeli, ni ko Uwiteka avuga, nzakugira ikimenyetso kuko nagutoranyije.’ ” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =