Hoz 3

Urukundo Imana ikunda Abisirayeli nubwo basambanaga

1 Uwiteka arambwira ati “Subira ugende, ukunde umugore wa maraya, ukundwa n’incuti ye nk’uko Uwiteka akunda Abisirayeli, nubwo bikurikirira izindi mana bakazitura imibumbe y’imizabibu.”

2 Nukondamubonamutangaho ibice by’ifeza cumi na bitanu, na homeru imwe n’igice bya sayiri, maze ndamubwira nti

3 “Uzamara iwanjye iminsi myinshi, ntuzagira ubumaraya, kandi ntuzaba umugore w’undi mugabo, nanjye ni ko nzakumerera.”

4 Kuko Abisirayeli bazamara iminsi myinshi badafite umwami cyangwa igikomangoma, cyangwa igitambo habe n’inkingi, cyangwa efodi na terafimu.

5 Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashaka Uwiteka Imana yabo n’umwami wabo Dawidi. Bazasanga Uwiteka n’ineza ye mu minsi y’imperuka, bamushaka bamwubashye.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =