Hoz 5

Uwiteka abakuraho amaso

1 “Nimwumve ibi mwa batambyi mwe, kandi mutege amatwi namwe ab’inzu ya Isirayeli, kandi nawe wa nzu y’umwami we wumve kuko urubanza ari mwe rucirwa. Mwabereye i Misipa umutego, mukabera i Tabora ikigoyi gitezwe.

2 Kandi abo bagome bakabije kwica abantu, ariko nzabahana bose.

3 Efurayimu ndamuzi kandi Isirayeli ntabasha kunyihisha, kuko wowe Efurayimu wakoze iby’ubumaraya, Isirayeli na we yariyanduje.

4 “Imirimo yabo ntizareka bagarukira Imana yabo; kuko barimo imitima y’ubumaraya, ntibamenye Uwiteka.

5 Isirayeli ashinjwa n’ubwibone bwe; ni cyo gituma Isirayeli na Efurayimu bazagushwa no gukiranirwa kwabo, Yuda na we azasitarana na bo.

6 Bazajyana imikumbi yabo n’amashyo yabo bajye gushaka Uwiteka ariko ntibazamubona, yitandukanije na bo.

7 Bariganije Uwiteka kuko abana babyaye ari abanyamahanga, noneho hashize ukwezi bazatsembanwa n’ibyabo.

8 “Muvugirize ihembe i Gibeya n’impanda i Rama, muvugirize induru i Betaveni. Reba inyuma yawe, Benyamini we.

9 Efurayimu azahinduka umusaka ku munsi wo guhanwa, namenyesheje imiryango ya Isirayeli ibizaba koko.

10 “Ibikomangoma by’i Buyuda bihwanye n’abimura urubibi rw’imirima, nzabasukaho umujinya wanjye nk’amazi.

11 Efurayimu atwazwa igitugu, yaciwe intege n’urubanza, kuko yishimiraga gukurikiza amategeko y’abantu.

12 Ni cyo gituma mereye Efurayimu nk’inyenzi, n’inzu ya Yuda nk’ikiboze.

13 “Igihe Efurayimu abonye yuko arwaye, na Yuda ko yakomeretse, ni bwo Efurayimu yagiye Ashuri atuma ku mwami Yarebu, ariko ntazabasha kubavura, kandi ntazomora n’uruguma rwanyu.

14 Kuko nzamerera Efurayimu nk’intare, n’inzu ya Yuda nk’umugunzu w’intare. Jye ubwanjye nzatanyagura nigendere, nzajyana umuhigo kandi nta wuzawunyaka.

15 “Nzagenda nisubirire iwanjye, kugeza ubwo bazemera igicumuro cyabo bagashaka mu maso hanjye, nibabona ibyago bizabatera kunshaka hakiri kare.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + seven =