Ibar 6

Itegeko ry’Abanaziri

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Bwira Abisirayeli uti ‘Umugabo cyangwa umugore niyirobanurisha mu bandi guhiga umuhigo wo kuba Umunaziri,ngo yiyereze Uwiteka,

3 yitandukanye na vino n’ibisindisha bindi. Ntakanywe umushari wa vino cyangwa w’igishindisha kindi. Ntakanywe ibyokunywa by’uburyo bwose byaturutse mu nzabibu. Ntakarye inzabibu mbisi cyangwa zumye.

4 Mu minsi yose y’ubunaziri bwe ntakarye ikintu cyose cyavuye ku muzabibu, naho kaba akabuto k’imbere y’inzabibu cyangwa igishishwa cyayo.

5 “ ‘Mu minsi yose y’umuhigo w’ubunaziri bwe, icyuma cyogosha ntikikagere ku mutwe we. Iminsi yo kwera k’Uwiteka kwe itarashira abe uwera, areke umusatsi we uhirimbire.

6 Mu minsi yose yo kwera k’Uwiteka kwe, ntakegere intumbi.

7 Ntakihumanishe urupfu rwa se cyangwa rwa nyina, cyangwa rwa mwene se cyangwa rwa mushiki we, kuko kwiyereza Imana kwe kuri ku mutwe we.

8 Mu minsi y’ubunaziri bwe yose, ahore ari uwerejwe Uwiteka.

9 “ ‘Kandi nihagira umuntu upfa akanuka ari iruhande rwe, akanduza kwera kwe, aziyogosheshe ku munsi wo guhumanuka kwe, umunsi wa karindwi abe ari ho yiyogoshesha.

10 Ku wa munani azane intungura ebyiri, cyangwa ibyana by’inuma bibiri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, abihe umutambyi.

11 Maze umutambyi atambe kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi agitambe ho igitambo cyoswa, amuhongerere impongano y’icyaha ya ntumbi yamuzaniye, amweze umutwe kuri uwo munsi.

12 Umunaziri yongere yereze Uwiteka iminsi y’ubunaziri bwe: azane umwana w’intama utaramara umwaka ho igitambo cyo gukuraho urubanza, ariko iminsi yabanje izaba ipfuye ubusa, kuko ubunaziri bwe bwahumanijwe.

13 “ ‘Iri ni ryo tegeko ry’Umunaziri rimutegeka, namara kurangiza iminsi y’ubunaziri bwe. Azanwe ku muryango w’ihema ry’ibonaniro,

14 atambire Uwiteka ibitambo bye: umwana w’intama w’isekurume utaramara umwaka udafite inenge ho igitambo cyo koswa, n’uw’umwagazi utaramara umwaka udafite inenge ho igitambo cyo gutambira ibyaha, n’isekurume y’intama idafite inenge ho igitambo cy’uko ari amahoro,

15 n’icyibo cy’imitsima itasembuwe, n’udutsima tw’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo, n’udutsima dusa n’amabango dusizweho amavuta ya elayo, bitambanwe n’ituro ry’ifu n’iry’ibyokunywa yo kuri byo.

16 “ ‘Umutambyi abimurike imbere y’Uwiteka, atambire uwo muntu icyo gitambo gitambirwa ibyaha n’icyoswa.

17 Kandi atambire Uwiteka n’iyo sekurume y’intama ho igitambo cy’uko uwo muntu ari amahoro, aturane na yo ya mitsima itasembuwe yo muri cya cyibo, kandi umutambyi aturane na byo ituro ry’ifu n’iry’ibyokunywa ryo kuri byo.

18 Uwo Munaziri yiyogosheshereze umutwe we wejejwe ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Yende umusatsi wari ku mutwe we wejejwe, awushyire mu muriro uri munsi ya cya gitambo cy’uko ari amahoro.

19 “ ‘Umutambyi yende urushyi rw’ukuboko rutetse rwa ya sekurume, n’umutsima umwe utasembuwe wo muri cya cyibo, n’agatsima kamwe katasembuwe gasa n’ibango, abishyire ku mashyi y’uwo Munaziri amaze kwiyogoshesha umutwe we wejejwe.

20 Umutambyi abizungurize imbere y’Uwiteka, bibe ituro rijungujwe. Iryo ni ituro ryera, ni umwanya w’umutambyi hamwe n’inkoro ijungujwe n’urushyi rw’ukuboko rwererejwe. Ibyo birangiye Umunaziri abone kunywa vino.

21 “ ‘Iryo ni ryo tegeko ry’uhiga umuhigo w’ubunaziri, n’iry’amaturo aturira Uwiteka ubunaziri bwe, utabariyeho ibyo yabasha gutura adategetswe. Umuhigo yahize awuhigure uko itegeko ry’ubunaziri bwe ritegeka.’ ”

Umugisha abatambyi basabiraga Abisirayeli

22 Uwiteka abwira Mose ati

23 “Bwira Aroni n’abana be, uti ‘Uku abe ari ko mujya muhesha Abisirayeli umugisha, muti:

24 Uwiteka aguhe umugisha akurinde,

25 Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza,

26 Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro.’

27 “Uko abe ari ko bashyirisha izina ryanjye ku Bisirayeli, nanjye nzabaha umugisha.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 5 =