Imig 3

Imibanire y’abantu n’Imana uko ikwiriye kumera

1 Mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye,

Ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye,

2 Kuko bizakungurira imyaka myinshi y’ubugingo bwawe,

Ukazarama ndetse ukagira n’amahoro.

3 Imbabazi n’umurava bye kukuvaho,

Ubyambare mu ijosi,

Ubyandike ku nkingi z’umutima wawe.

4 Ni bwo uzagira umugisha n’ubwenge nyakuri,

Mu maso y’Imana n’abantu.

5 Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose,

We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.

6 Uhore umwemera mu migendere yawe yose,

Na we azajya akuyobora inzira unyuramo.

7 Ntiwishime ubwenge bwawe,

Ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha.

8 Bizatera umubiri wawe kuba mutaraga,

Ukagira imisokoro mu magufwa yawe.

9 Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe,

N’umuganura w’ibyo wunguka byose.

10 Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa,

Kandi imivure yawe izasendera imitobe.

11 Mwana wanjye, ntuhinyure igihano cy’Uwiteka,

Kandi ntiwinubire n’uko yagucyashye,

12 Kuko Uwiteka acyaha uwo akunda,

Nk’uko umubyeyi acyaha umwana we yishimana.

13 Hahirwa umuntu ubonye ubwenge,

N’umuntu wiyungura kujijuka.

14 Kubugenza biruta kugenza ifeza,

Kandi indamu yabwo iruta iy’izahabu nziza.

15 Buruta amabuye ya marijani,

Kandi mu byo wakwifuza byose,

Nta na kimwe cyabuca urugero.

16 Mu kuboko kwabwo kw’iburyo bufite kurama,

No mu kw’ibumoso bufite ubutunzi n’icyubahiro.

17 Inzira zabwo ni inzira z’ibinezeza,

Kandi imigendere yabwo yose ni iy’amahoro.

18 Ababwakira bubabera igiti cy’ubugingo,

Kandi ubukomeza wese aba agira umugisha.

19 Uwiteka yaremesheje isi ubwenge,

Kandi yakomeresheje amajuru ubuhanga.

20 Ku bwo kumenya kwe amasōko y’ikuzimu yaratobotse,

Kandi ibicu bitonyanga ikime.

Uko imibanire y’abantu ikwiriye kumera

21 Mwana wanjye, komeza ubwenge nyakuri no kwitonda,

Ntibive imbere y’amaso yawe.

22 Nuko bizaramisha ubugingo bwawe,

Kandi bizabera ijosi ryawe umurimbo.

23 Maze uzagendere mu nzira yawe amahoro,

Kandi ikirenge cyawe ntikizasitara.

24 Nuryama ntuzagira ubwoba,

Ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza.

25 Ntutinye ibiteye ubwoba by’inzaduka,

Cyangwa kurimbuka kw’abanyabyaha kuje.

26 Kuko Uwiteka azakubera ibyiringiro,

Kandi azarinda ikirenge cyawe gufatwa.

27 Abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime,

Niba bigushobokera.

28 Ntukarerege mugenzi wawe uti

“Genda uzagaruke ejo mbiguhe”,

Kandi ubifite iruhande rwawe.

29 Ntukajye inama zo kugambanira mugenzi wawe,

Ubwo muturanye amahoro.

30 Ntugatongane n’umuntu mupfuye ubusa,

Niba nta cyo yagutwaye.

31 Ntukagirire umunyarugomo ishyari,

Mu nzira ze ntugire n’imwe ukurikiza,

32 Kuko ikigoryi ari ikizira ku Uwiteka,

Ariko ibanga rye rimenywa n’abakiranutsi.

33 Umuvumo w’Uwiteka uhora mu rugo rw’umunyabyaha,

Ariko ubuturo bw’umukiranutsi abuha umugisha.

34 Ni ukuri agaya abakobanyi,

Ariko abicisha bugufi abagirira imbabazi.

35 Umunyabwenge azaragwa ubwiza,

Ariko isoni zizaba igihembo cy’abapfu.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =