Ind 1

1 Inyamibwa mu ndirimbo za Salomo.

Umugeni:

2 Ansome no gusoma k’umunwa we,

Kuko urukundo unkunda rundutira vino.

3 Imibavu yawe ihumura neza,

Izina ryawe rimeze nk’amadahano atāmye,

Ni cyo gituma abakobwa bagukunda.

4 Unkurure twiruke inyuma yawe tugukurikiye.

Umwami yanjyanye mu rugo rwe,

Tuzanezerwa tukwishimana,

Tuzasingiza urukundo rwawe tururutisha vino,

Bafite impamvu rwose bagukundira.

5 Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu mwe,

Ndirabura ariko ndi mwiza,

Nsa n’amahema y’Abakedari,

N’inyegamo za Salomo.

6 Mwe kundeba nabi ni uko nirabura,

Nabitewe n’izuba ryambabuye.

Abahungu ba mama barandakariye,

Bangize umurinzi w’inzabibu,

Ariko uruzabibu rwanjye sinarurinze.

7 Yewe uwo nkundisha umutima,

Mbwira aho uragira n’aho ubyagiza ku manywa,

Kuki namera nk’uwatwikiririwe,

Hafi y’imikumbi ya bagenzi bawe?

Umukwe:

8 Niba utabizi, wa mugore we,

Uri indatwa mu bagore.

Genda ukurikire mu nkōra y’umukumbi,

Uragire abana b’ihene bawe iruhande rw’amahema y’abungeri.

9 Wa mukunzi wanjye we,

Nakugereranije n’ifarashi ikurura amagare ya Farawo.

10 Mu misaya yawe ni heza hashotsemo imishunzi,

Ijosi ryawe ririmbishwa n’inigi z’amasaro y’igiciro cyinshi.

11 Tuzakuremera imikufi y’izahabu,

Duteremo amabara y’ifeza.

Umugeni:

12 Igihe umwami yabaga yicaye ku meza ye,

Impumuro y’amadahano yanjye yaratāmaga.

13 Umukunzi wanjye yamereye nk’ishangi,

Iri hagati y’amabere yanjye.

Umukwe:

14 Umukunzi wanjye amereye nk’uburabyo bwa Koferi,

Buba mu nzabibu zo muri Enigedi.

15 Mukunzi wanjye we, uri mwiza,

Ni koko uri mwiza,

Amaso yawe ni nk’ay’inyana.

Umugeni:

16 Dore uri mwiza mukunzi wanjye,

Ni ukuri uranezeza,

Uburiri bwacu ni ubwatsi bugitoha.

17 Inkingi z’inzu yacu ni imyerezi,

N’imishoro yayo ni imiberoshi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =