Ivug 10

1 Icyo gihe Uwiteka arambwira ati “Wibārize ibisate bibiri by’amabuye bisa n’ibya mbere uzamuke unsange ku musozi, kandi ubāze n’isanduku mu giti.

2 Nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye, maze ubishyire muri iyo sanduku.”

3 Nuko mbāza isanduku mu mushita, mbāza n’ibisate bibiri by’amabuye bisa n’ibya mbere, nzamuka uwo musozi mfashe ibyo bisate byombi mu maboko.

4 Yandika kuri ibyo bisate amagambo amwe n’ayo yanditse mbere, ari yo mategeko cumi Uwiteka yababwiriye kuri uwo musozi ari hagati mu muriro kuri wa munsi w’iteraniro, Uwiteka arabimpa.

5 Ndahindukira manuka uwo musozi, nshyira ibyo bisate mu isanduku nabāje, na none biracyarimo uko Uwiteka yantegetse.

6 (Abisirayeli bahaguruka i Bērotibeneyākani bajya i Mosera, ari ho Aroni yapfiriye. Ni ho bamuhambye, Eleyazari umwana we asubira ku butambyi bwe.

7 Barahahaguruka bajya i Gudigoda, barahahaguruka bajya i Yotibata, igihugu cy’utugezi.

8 Muri icyo gihe Uwiteka arobanurira umuryango wa Lewi kuremērwa isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, no guhagarikwa imbere y’Uwiteka no kumukorera, no guhesha abantu umugisha mu izina rye uko biri na bugingo n’ubu.

9 Ni cyo gituma Abalewi batagira umugabane cyangwa gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo uko Uwiteka Imana yawe yababwiye.)

10 Mara kuri wa musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine nk’ubwa mbere, ubwo na bwo Uwiteka aranyumvira ntiyashaka kubarimbura.

11 Uwiteka arambwira ati “Haguruka ugende ujye ubu bwoko imbere, bazajya mu gihugu narahiye ba sekuruza ko nzabaha, bagihindūre.”

12 None wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yawe igushakaho iki? Si ukubaha Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye zose, ukayikunda, ugakoreshereza Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose,

13 ukitondera amategeko y’Uwiteka y’uburyo bwose ngutegekera uyu munsi kukuzanira ibyiza?

14 Dore Uwiteka Imana yawe ni yo nyir’ijuru ndetse n’ijuru risumba ayandi, kandi ni yo nyir’isi n’ibirimo byose.

15 Nubwo bimeze bityo, Uwiteka yishimiye ba sogokuruza banyu ngo abakunde, atoranya urubyaro rwabo rwabakurikiye, ar rwo mwe, abatoranya mu mahangayose uko biri na bugingo n’ubu.

16 Nuko mukūre mu mitima yanyu ibituma iba nk’imibiri itakebwe, kandi ntimukomeze kutagonda amajosi.

17 Kuko Uwiteka Imana yanyu ari Imana nyamana, ni Umwami w’abami, ni Imana ikomeye y’inyambaraga nyinshi, iteye ubwoba, itita ku cyubahiro cy’umuntu, idahongerwa. Gal 2.6; Ef 6.9

18 Icīra impfubyi n’abapfakazi imanza zibarengera, ikunda umusuhuke w’umunyamahanga ikamugaburira, ikamwambika.

19 Nuko mukunde umusuhuke w’umunyamahanga, kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa.

20 Wubahe Uwiteka Imana yawe abe ari yo ukorera, abe ari yo wifatanyaho akaramata, izina ryayo abe ari ryo urahira.

21 Ni yo shimwe ryawe, ni yo Mana yawe yagukoreye bya bikomeye biteye ubwoba, amaso yawe yiboneye.

22 Ba sekuruza banyu baramanutse bajya muri Egiputa ari abantu mirongo irindwi, none Uwiteka Imana yawe iguhwanije n’inyenyeri zo mu ijuru ubwinshi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =