Kol 2

1 Ndashaka ko mumenya uburyo mbarwanira intambara, mwebwe n’ab’i Lawodikiya ndetse n’abatarambona ku mubiri bose

2 kugira ngo imitima yabo ihumurizwe, ubwo bafatanirije hamwe mu rukundo ngo bahabwe ubutunzi bwose bwo kumenya neza mu mitima yabo, bamenye ubwiru bw’Imana ari bwo Kristo.

3 Muri we ni mo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya bwahishwe.

Imbuzi ku byerekeye inyigisho z’ibinyoma

4 Mvugiye ibyo kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo yoshya,

5 kuko nubwo ntari kumwe namwe ku mubiri ndi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza n’uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo.

6 Nuko rero nk’uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we,

7 mushōreye imizi muri we kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk’uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye.

8 Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi bidakurikiza Kristo.

9 Nyamara muri we ni ho hari kūzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri.

10 Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w’ubutware bwose n’ubushobozi bwose.

11 Muri we ni na mo mwakebewe gukebwa kutari ukw’intoki, ahubwo ni ugukebwa kuva kuri Kristo, ari ko kwiyambura umubiri w’ibyaha bya kamere.

12 Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z’Imana yamuzuye mu bapfuye.

13 Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw’imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose,

14 igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba.

15 Kandi imaze kunyaga abatware n’abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibīvuga hejuru ku bw’umusaraba.

16 Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza ku bw’ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw’iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z’ukwezi, cyangwa amasabato

17 kuko ibyo ari igicucu cy’ibizaba,naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo.

18 Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano zanyu, azibavukishije kwihindura nk’uwicisha bugufi no gusenga abamarayika, akiterera mu byo atazi atewe kwihimbariza ubusa n’ubwenge bwa kamere ye,

19 ntiyifatanye na wa Mutwe, ari wo umubiri wose uvanaho gukura kwawo gutangwa n’Imana, ugatungwa n’ibyo ingingo n’imitsi bitanga, ugateranywa neza na byo.

20 Nuko rero niba mwarapfanye na Kristo, mukaba mwarapfuye ku migenzereze ya mbere y’iby’isi, ni iki gituma mwemera kuyoboka amategeko y’imihango nk’aho mukiri ab’isi,

21 (ngo “Ntugafateho, ntugasogongereho, ntugakoreho”,

22 kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe), mugakurikiza amategeko n’inyigisho by’abantu?

23 Ni koko ibyo bisa n’aho ari iby’ubwenge kugira ngo abantu bihimbire uburyo bwo gusenga, bigire nk’abicisha bugufi, bigomwe iby’umubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato wo kurwanya irari ry’umubiri.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 2 =