Kuv 10

Icyago cya munani: hatera inzige

1 Uwiteka abwira Mose ati “Injira mu nzu ya Farawo, kuko nanangiriye umutima we n’iy’abagaragu be kugira ngo nerekanire ibi bimenyetso byanjye hagati muri bo,

2 no kugira ngo uzabwire umwana wawe n’umwuzukuru wawe, ibikomeye nagiriye Abanyegiputa n’ibimenyetso byanjye nakoreye hagati muri bo, mumenye yuko ndi Uwiteka.”

3 Mose na Aroni binjira mu nzu ya Farawo baramubwira bati “Uwiteka, Imana y’Abaheburayo iravuze iti ‘Uzageza he kwanga kwicishiriza bugufi imbere yanjye? Reka ubwoko bwanjye bugende bunkorere.

4 Niwanga kurekura ubwoko bwanjye, dore ejo nzaterereza inzige ku rugabano rwawe,

5 zizimagize ubutaka umuntu ye kubasha kububona. Zizarya ibyo mwashigaje bitishwe na rwa rubura, zirye igiti cyose mwamejeje mu gasozi.

6 Amazu yanyu zizayuzura, zuzure n’ay’abagaragu bawe n’ay’Abanyegiputa bose, izo ba so na ba sogokuru batigeze kubona uhereye igihe babereyeho ukageza none.’ ” Arahindukira ava imbere ya Farawo.

7 Abagaragu ba Farawo baramubaza bati “Uriya mugabo azageza he kutubera umutego? Reka abo bantu bagende bakorere Uwiteka Imana yabo. Nturamenya yuko Egiputa hapfuye?”

8 Bagarura Mose na Aroni imbere ya Farawo, arababwira ati “Nimugende mukorere Uwiteka Imana yanyu. Ariko hazagenda bantu ki?”

9 Mose aramusubiza ati “Tuzajyana n’abakiri bato n’abashaje, abahungu bacu n’abakobwa bacu, tujyane n’imikumbi yacu n’amashyo yacu, kuko dukwiriye kuziriririza Uwiteka umunsi mukuru.”

10 Arababwira ati “Uko nabifuriza ko Uwiteka abana namwe, ni ko nabareka mukagenda mujyanye abana banyu bato. Mwirinde kuko ibyo mugambiriye ari bibi.

11 Si ko bizaba, ahubwo abagabo bakuru mugende mukorere Uwiteka, kuko ari cyo mushaka.” Birukanwa mu maso ya Farawo.

12 Uwiteka abwira Mose ati “Rambura ukuboko kwawe hejuru y’igihugu cya Egiputa kuzane inzige, zize mu gihugu cya Egiputa zirye ibyatsi byose n’imyaka yose byo mu gihugu, ibyo rwa rubura rwasize byose.”

13 Mose arambura inkoni ye hejuru y’igihugu cya Egiputa, Uwiteka azanira icyo gihugu umuyaga uvuye iburasirazuba wiriza umunsi, ukesha ijoro. Bukeye uwo muyaga uvuye iburasirazuba uzana inzige,

14 zikwira mu gihugu cya Egiputa cyose, zigwa mu ngabano zaho zose. Zari icyago gikomeye cyane, uhereye kera kose ntihigeze kubaho inzige nk’izo, ntizizongera kubaho.

15 Zizimagiza ubutaka mu gihugu cyose, igihugu kibamo umwijima, zirya ibyatsi byose n’imyaka yose byo mu gihugu, n’imbuto z’ibiti zose rwa rubura rwasize. Mu gihugu cya Egiputa cyose ntihasigara ikintu na kimwe kibisi, naho cyaba igiti cyangwa ibyatsi cyangwa imyaka.

16 Farawo ahamagaza vuba Mose na Aroni arababwira ati “Nacumuye ku Uwiteka Imana yanyu no kuri mwe!

17 Nuko none ndakwingize, mbabarira icyaha ubu ngubu gusa, munsabire ku Uwiteka Imana yanyu inkureho uru rupfu ubu gusa.”

18 Ava imbere ya Farawo, asaba Uwiteka.

19 Uwiteka ahindura umuyaga uhuha cyane w’ishuheri uvuye iburengerazuba, ujyana za nzige uziroha mu Nyanja Itukura, ntihasigara na rumwe mu gihugu cya Egiputa cyose.

20 Maze Uwiteka anangira umutima wa Farawo, ntiyareka Abisirayeli bagenda.

Icyago cya cyenda: hacura umwijima

21 Uwiteka abwira Mose ati “Tunga ukuboko kwawe mu ijuru umwijima ucure mu gihugu cya Egiputa, umwijima umeze nk’igikorwaho.”

22 Mose atunga ukuboko mu ijuru, umwijima w’icuraburindi ucura mu gihugu cya Egiputa cyose umara iminsi itatu

23 ntihagira abarebana cyangwa uwahaguruka akava aho ari bimara iminsi itatu, ariko mu mazu y’Abisirayeli bose harabonaga.

24 Farawo ahamagaza Mose aramubwira ati “Nimugende mukorere Uwiteka, ariko imikumbi yanyu n’amashyo yanyu abe ari byo bisigara, abana banyu bato mubajyane.”

25 Mose aramubwira ati “Ukwiriye no kuduha ibyo dutamba n’ibyo twosa, kugira ngo dutambire Uwiteka Imana yacu ibitambo.

26 N’amatungo yacu tuzayajyana ntihazasigara n’urwara, kuko ari yo tuzaba dukwiriye kwendaho kuyakoreshereza Uwiteka Imana yacu. Kandi ntituzi ibyo tuzakoreshereza Uwiteka tutaragerayo.”

27 Ariko Uwiteka anangira umutima wa Farawo, ntiyareka bagenda.

28 Farawo aramubwira ati “Mvaho, irinde ntukongere kunca iryera, kuko umunsi uzongera kunca iryera uzapfa.”

29 Mose aramusubiza ati “Uvuze ukuri, sinzongera kuguca iryera.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =