Kuv 6

Imana yongera kubwira Mose izina ryayo, ikamutuma

1 Uwiteka abwira Mose ati “Uhereye none uzabona ibyo nzagirira Farawo. Azabarekura bagende, abyemejwe n’amaboko menshi, kandi no kwirukana azabirukana mu gihugu cye ku bw’ayo maboko.”

2 Imana ibwira Mose iti “Ndi UWITEKA,

3 kandi nabonekeye Aburahamu na Isaka na Yakobo. Nitwa Imana Ishoborabyose ariko sinabīmenyesha, nitwa iryo zina UWITEKA.

4 Kandi nakomeje isezerano ryanjye na bo, ko nzabaha igihugu cy’i Kanāni, igihugu cy’ubusuhuke bwabo, basuhukiyemo.

5 Kandi numvise umuniho w’Abisirayeli, Abanyegiputa bazitiriye mu buretwa, nibuka isezerano ryanjye.

6 Nuko bwira Abisirayeli yuko ndi Uwiteka, kandi nzabatura imitwaro Abanyegiputa babakorera, mbakure mu buretwa babakoresha, mbacunguze ukuboko kurambutse n’ibihano bikomeye.

7 Kandi nzabazana mube ubwoko bwanjye nanjye mbabere Imana, ni ho muzamenya ko ndi Uwiteka Imana yanyu, ibatuye imitwaro Abanyegiputa babakorera, ikabakura muri bo.

8 Kandi nzabajyana mu gihugu namanikiye ukuboko yuko nzagiha Aburahamu na Isaka na Yakobo, nzakibaha kuba ibiragwa byanyu. Ndi Uwiteka.”

9 Mose abwira Abisirayeli ibyo, maze babuzwa kumwumvira n’umubabaro wo mu mitima yabo utewe n’uburetwa bw’agahato.

10 Uwiteka abwira Mose ati

11 “Jya kwa Farawo umwami wa Egiputa, umubwire akundire Abisirayeli bave mu gihugu cye.”

12 Mose avugira imbere y’Uwiteka ati “Dore Abisirayeli ntibanyumviye, none Farawo aranyumvira ate, kuko iminwa yanjye yanduye nk’umubiri utakebwe?”

13 Uwiteka abwira Mose na Aroni, abatuma ku Bisirayeli no kuri Farawo umwami wa Egiputa, ngo bakure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa.

14 Aba ni bo batware b’amazu ya ba sekuru: Bene Rubeni imfura ya Isirayeli ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi. Iyo ni yo miryango ya Rubeni.

15 Bene Simiyoni ni Yemuweli na Yamini na Ohadi, na Yakini na Sohari na Shawuli, umwana w’Umunyakanānikazi. Iyo ni yo miryango ya Simiyoni.

16 Aya ni yo mazina y’urubyaro rwa Lewi nk’uko ibihe byabo bikurikirana: bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari. Imyaka Lewi yaramye ni ijana na mirongo itatu n’irindwi.

17 Bene Gerushoni ni Libuni na Shimeyi nk’uko imiryango yabo iri.

18 Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari na Heburoni na Uziyeli. Imyaka Kohati yaramye ni ijana na mirongo itatu n’itatu.

19 Bene Merari ni Mahali na Mushi. Iyo ni yo miryango y’Abalewi nk’uko ibihe byabo bikurikirana.

20 Amuramu arongora Yokebedi nyirasenge, babyarana Aroni na Mose. Imyaka Amuramu yaramye ni ijana na mirongo itatu n’irindwi.

21 Abana ba Isuhari ni Kōra na Nefegi na Zikiri.

22 Bene Uziyeli ni Mishayeli na Elisafani na Sitiri.

23 Aroni arongora Elisheba, umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahashoni, babyarana Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

24 Bene Kōra ni Asiri na Elukana na Abiyasafu. Iyo ni yo miryango y’Abakōra.

25 Eleyazari mwene Aroni arongora umwe mu bakobwa ba Putiyeli, babyarana Finehasi. Abo ni bo batware b’amazu ya ba sekuru yo mu Balewi nk’uko imiryango yabo iri.

26 Abo ni bo Aroni na Mose, ba bandi Uwiteka yabwiye ati “Mukure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo iri.”

27 Abo ni bo babwiye Farawo umwami wa Egiputa ngo bakure Abisirayeli muri Egiputa. Abo ni bo Mose na Aroni, ba bandi.

28 Ku munsi Uwiteka yabwiriyeho Mose mu gihugu cya Egiputa,

29 yaramubwiye ati “Ndi Uwiteka, bwira Farawo umwami wa Egiputa icyo nkubwira cyose.”

30 Mose avugira imbere y’Uwiteka ati “Dore iminwa yanjye yanduye nk’umubiri utakebwe, Farawo yanyumvira ate?”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − twelve =