Lev 1

Ibitambo byoswa

1 Uwiteka ahamagara Mose, amubwira avugira mu ihema ry’ibonaniro ati

2 “Bwira Abisirayeli uti: Nihagira umuntu muri mwe utambira Uwiteka igitambo, mujye mukura icyo mutamba mu matungo, mu mashyo cyangwa mu mikumbi.

3 “Natamba igitambo cyo koswa kitagabanije cyo mu bushyo, atambe ikimasa kidafite inenge, agitambire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, kugira ngo yemerwe ari imbere y’Uwiteka.

4 Kandi arambike ikiganza mu ruhanga rw’icyo gitambo cyo koswa, ni ho kizemererwa kumubera impongano.

5 Abīkīre icyo kimasa imbere y’Uwiteka, bene Aroni abatambyi bamurike amaraso yacyo, bayamishe impande zose z’igicaniro cyo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.

6 Abage icyo gitambo cyo koswa, agicoce.

7 Bene Aroni umutambyi bashyire umuriro kuri icyo gicaniro bawugerekeho inkwi,

8 bene Aroni abatambyi bashyire igihanga n’urugimbu n’ibice bindi ku nkwi ziri ku muriro wo ku gicaniro, igice cyose mu bwoserezo bwacyo,

9 ariko amara n’ibinyita abyoze, maze umutambyi abyosereze byose ku gicaniro, bibe igitambo cyoswa kitagabanije, igitambo gikongorwa n’umuriro cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.

10 “Kandi natamba igitambo cyo koswa cyo mu mukumbi, intama cyangwa ihene, atambe isekurume idafite inenge.

11 Ayibīkīrire mu ruhande rw’ikasikazi rw’igicaniro imbere y’Uwiteka, bene Aroni abatambyi bamishe amaraso yayo impande zose z’igicaniro.

12 Ayicocemo ibice, birimo igihanga n’urugimbu, umutambyi abishyire ku nkwi ziri ku muriro wo ku gicaniro, igice cyose mu bwoserezo bwacyo.

13 Ariko amara n’ibinyita abyoze, maze umutambyi abitambe, byose abyosereze ku gicaniro. Icyo ni igitambo cyoswa kitagabanije gikongorwa n’umuriro, cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.

14 “Kandi natambira Uwiteka igitambo cyo koswa kitagabanije cy’inyoni, atambe intungura cyangwa ibyana by’inuma.

15 Umutambyi akizane ku gicaniro, anosheshe agahanga urwara akosereze ku gicaniro, amaraso yacyo agikandwemo avire ku rubavu rw’igicaniro,

16 agikureho agatorero n’amoya yacyo, abijugunye iruhande rw’iburasirazuba rw’igicaniro, aho ivu riyorerwa.

17 Agitanyurane n’amababa, ariko ye kuyarekanya, umutambyi acyosereze ku gicaniro ku nkwi ziri ku muriro. Icyo ni igitambo cyoswa kitagabanije, igitambo gikongorwa n’umuriro cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + twenty =