Umwaka wa karindwi wo kuraza ihinga
1 Uwiteka abwirira Mose ku musozi wa Sinayi ati
2 “Bwira Abisirayeli uti: Nimumara kugera mu gihugu nzabaha, icyo gihugu kizajye kiziriririza Uwiteka isabato.
3 Uzajye ubiba mu murima wawe mu myaka itandatu, kandi mu myaka itandatu uzajye wanganya amahage y’imizabibu yawe, kandi abe ari mo usarura imyaka yabyo.
4 Ariko umwaka wa karindwi uzajye uba isabato yo kuraza igihugu ihinga yo kuziriririzwa Uwiteka, ntukawubibemo ku murima wawe, ntukawanganyemo amahage y’imizabibu yawe.
5 Cyimeza ntuzayisarure, inzabibu zo ku muzabibu wawe utogoshwe na zo ntuzazisarure, uwo mwaka ujye uba uwo kuraza igihugu ihinga.
6 Cyimeza y’igihugu yo muri uwo mwaka w’isabato, ijye ibabera ibyokurya wowe n’umugaragu wawe n’umuja wawe, n’umukozi wawe ukorera ibihembo n’umunyamahanga ugusuhukiyeho,
7 n’amatungo yawe n’inyamaswa zo mu gihugu cyawe. Ibyo byose cyimeza yacyo ijye ibibera ibyokurya.
Umwaka wa mirongo itanu wa yubile
8 “Kandi ujye ubara amasabato y’imyaka arindwi, imyaka irindwi karindwi, iminsi uzamara izabe amasabato arindwi y’imyaka, ari yo myaka mirongo ine n’icyenda.
9 Maze ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi uzajye uzerereza ihembe barivuze ijwi rirenga, ku munsi w’impongano abe ari ho uzerereza ihembe mu gihugu cyanyu cyose.
10 Mujye mweza umwaka wa mirongo itanu mu gihugu cyose, murangire abo muri cyo bose umudendezo. Uwo mwaka ujye ubabera uwa yubile, muri wo mujye musubiza umuntu wese muri gakondo ye, kandi umuntu wese asubire mu muryango we.
11 Uwo mwaka wa mirongo itanu uzababere uwa yubile ntimukawubibemo, ntimukawusaruremo cyimeza cyangwa imbuto z’imizabibu itogoshwe.
12 Kuko ari umwaka wa yubile ujye ubabera uwera, mujye murya cyimeza yo muri wo muyisoromye.
13 “Muri uwo mwaka wa yubile, mujye musubiza umuntu wese muri gakondo ye.
14 Kandi nugira icyo ugurisha mugenzi wawe cyangwa nugira icyo ugura kuri we, ntimukariganyane.
15 Uko imyaka ingana ikurikiye uwa yubile, abe ari ko ugura kuri mugenzi wawe, na we akugurishe nk’uko imyaka y’amasaruro ingana.
16 Uko ubwinshi bw’iyo myaka bungana, abe ari ko wungura igiciro, kandi uko ubuke bw’imyaka bungana, abe ari ko ugitubya, kuko umubare w’amasaruro ari wo akugurisha.
17 Ntimukariganyane, ahubwo mutinye Imana yanyu, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.
18 “Ni cyo gituma mukwiriye kumvira amategeko yanjye, no kwitondera amateka yanjye mukayumvira, nuko muzaba mu gihugu amahoro.
19 Kandi ubutaka bwacyo buzeramo imyaka muyihage, mube muri cyo amahoro.
20 “Ariko nimuvuga muti ‘Tuzajya dutungwa n’iki mu mwaka wa karindwi, ko tutazabiba ntidusarure?’
21 Nuko mu mwaka wa gatandatu nzajya mboherereza umugisha ntanga, ubutaka bubereremo uburumbuke bubatunge imyaka itatu.
22 Kandi ku mwaka wa munani muzajye mubiba murye ibigugu, mutarageza ku wa cyenda ngo musarure muzajya murya ibigugu.
23 “Ubutaka ntibukagurwe ngo bukunguranywe, kuko ari jye nyirabwo namwe mukaba abasuhuke bansuhukiyeho.
24 “Mu gihugu cya gakondo yanyu cyose, muzajye mwemera ko ubutaka bucungurwa n’uwari nyirabwo.
25 “Mwene wanyu nakena akagura kuri gakondo ye, umucunguzi urushijeho kuba bugufi bwe aze acungure icyo mwene wabo yaguze.
26 Umuntu nabura umucunguzi, akaba ahindutse umutunzi, akabona icyo kwicungurira,
27 abare imyaka gakondo iyo yaguriwemo, asubize uwayiguze igisigaye ku giciro cyayo, abone uko asubira muri gakondo ye.
28 Ariko natabasha kuyicungurira, iyo yaguze izagumanwe n’uwayiguze ageze ku mwaka wa yubile, maze izakomōrwe n’uwo mwaka wa yubile, abone uko asubira muri gakondo ye.
29 “Umuntu nagura inzu ye iri mu mudugudu ugoswe n’inkike z’amabuye, yemererwa kuyicungura umwaka utagabanije utarashira, uwo mwaka utagabanije utarashira, yashaka yayicungura.
30 Ariko nidacungurwa umwaka utagabanije utarashira, iyo nzu iri mu mudugudu ugoswe n’inkike izabe ikunguranijwe n’uwayiguze ibe iye mu bihe byabo byose, ntizakomōrwe n’umwaka wa yubile.
31 Ariko amazu yo mu mihana itagoswe n’inkike, azahwanye n’imirima y’imusozi yacungurwa, kandi azakomorwe n’umwaka wa yubile.
32 Ariko imidugudu y’Abalewi si ko imeze: amazu yo mu midugudu ya gakondo y’Abalewi bemererwa kuyacungura igihe cyose.
33 Umwe mu Balewi nadacungura inzu, iyo nzu yaguzwe yo mu mudugudu wa gakondo ye izakomōrwe n’umwaka wa yubile, kuko amazu yo mu midugudu y’Abalewi ari gakondo yabo mu Bisirayeli.
34 Ariko imirima igose imidugudu y’Abalewi ntizagurwa, kuko ari gakondo yabo y’iteka ryose.
35 “Mwene wanyu nakena akananirizwa gukora n’intege nke imbere yawe, ujye umufasha, mubane nk’umunyamahanga n’umusuhuke ugusuhukiyeho.
36 Ntukamwake inyungu cyangwa ibirenze, ahubwo utinye Imana yawe, kugira ngo mwene wanyu abone uko abana nawe.
37 Ntukamuguririze ifeza zawe kumwaka inyungu, cyangwa ibyokurya byawe ngo uzamwake ibirenze.
38 Ndi Uwiteka Imana yanyu, yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kubaha igihugu cy’i Kanāni, nkababera Imana.
39 “Kandi mwene wanyu nakenera imbere yawe akigura nawe, ntukamukoreshe nk’imbata,
40 ahubwo abane nawe nk’umukozi wawe ukorera ibihembo cyangwa nk’umusuhuke, agukorere ageze ku mwaka wa yubile.
41 Uwo mwaka uzamukomorane n’abana be, asubire mu muryango we no muri gakondo ya ba sekuruza.
42 Kuko abo ari imbata zanjye nakuye mu gihugu cya Egiputa, ntibakagurwe ngo babe imbata.
43 Kandi ntukamutwaze igitugu, ahubwo utinye Imana yawe.
44 Ariko imbata zawe z’abagabo n’abagore uzagira, zijye ziva mu mahanga akugose, abe ari yo mujya muziguramo.
45 Kandi abasuhuke babasuhukiyemo n’urubyaro rwabo ruri muri mwe, babyariye mu gihugu cyanyu, na bo mwabaguramo imbata zikaba gakondo yanyu.
46 Muzazirage n’abana banyu babazungura zibe gakondo yabo, muzakomeze kuzigira imbata iteka. Ariko bene wanyu Abisirayeli ntimukabatwaze igitugu.
47 “Kandi umunyamahanga cyangwa umusuhuke ugusuhukiyeho nahinduka umukire, mwene wanyu agakenera imbere ye, akigura n’uwo munyamahanga cyangwa umusuhuke ugusukiyeho, cyangwa n’uwo mu muryango we.
48 Amaze kugurwa yacungurwa, umwe muri bene se yamucungura,
49 cyangwa se wabo cyangwa mwene se wabo, cyangwa mwene wabo wa bugufi wese yamucungura, cyangwa na we ubwe yahinduka umukire yakwicungura.
50 Azabarire imyaka uwamuguze ahereye ku mwaka yiguriye na we ageze ku mwaka wa yubile, igiciro kimucunguza kizahwane n’umubare w’iyo myaka, igiciro cyayo gicirwe nk’uko ibihembo by’umukozi biri.
51 Niba imyaka isigaye ari myinshi, uko ingana abe ari ko asubiza igiciro kimucunguza kivuye mu biguzi yaguzwe.
52 Niba imyaka yo kugeza ku wa yubile hasigaye mike ayibarire uwamuguze, uko iyo myaka ingana abe ari ko amusubiza igiciro kimucunguza.
53 Abane na we ameze nk’umukozi ukorera ibihembo by’umwaka, ntakamutwarize igitugu imbere yawe.
54 Kandi nadacungurwa na kimwe muri ibyo, umwaka wa yubile uzamukomorane n’abana be.
55 Kuko Abisirayeli ari imbata zanjye ubwanjye, ni imbata zanjye nakuye mu gihugu cya Egiputa. Ndi Uwiteka Imana yanyu.