Lev 5

Ubundi buryo bw’ibitambo bitambirwa ibyaha

1 “Kandi nihagira umuntu batanze ho umugabo akumva bamurahiza, agakora icyaha cyo kutavuga ibyo yabonye cyangwa ibyo azi,azagibwaho no gukiranirwa kwe.

2 “Cyangwa nihagira umuntu ukora ku gihumanya cyose, naho yaba intumbi y’inyamaswa ihumanya, cyangwa iy’itungo rihumanya, cyangwa iy’igikururuka gihumanya atabizi agahumana, azagibwaho n’urubanza.

3 “Cyangwa nakora ku guhumana k’undi muntu, uko kuri kose atabizi, nabimenya, azagibwaho n’urubanza.

4 “Cyangwa nihagira umuntu uturumbukira indahiro yo gukora ikibi cyangwa icyiza, indahiro yose umuntu yaturumbukira bikamwibagira, nabimenya azagibwaho n’urubanza rw’icyo yaturumbukiye.

5 “Kandi niyimenyaho urubanza rwa kimwe cyo muri ibyo, yature icyaha yakoze,

6 azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza rw’icyaha yakoze, cy’umwagazi wo mu mukumbi w’umwana w’intama cyangwa w’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere impongano y’icyaha yakoze.

7 “Niba ari umukene ntabashe kubona umwana w’intama, azanire Uwiteka igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha yakoze, cy’intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, kimwe kibe igitambo cyo gutambirwa ibyaha, ikindi kibe icyo koswa.

8 Abizanire umutambyi, na we abanze atambe icyo gutambirwa ibyaha, akinosheho umutwe, ariko ye kukigabanyamo kabiri.

9 Amishe ku maraso y’icyo gitambo gitambirwa ibyaha ku rubavu rw’igicaniro, andi maraso yacyo agikandwemo avire ku gicaniro hasi. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha.

10 Icya kabiri acyose nk’uko byabwirijwe. Nuko umutambyi amuhongerere impongano y’icyaha yakoze, maze uwo muntu azakibabarirwa.

11 “Niba ari umukene ntabashe kubona intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, azane ituro aturirira icyaha yakoze ry’igice cya cumi cya efay’ifu y’ingezi ibe ituro rituririrwe ibyaha. Ntasukeho amavuta ya elayo, ntashyireho umubavu kuko rituririrwa ibyaha.

12 Iyo fu ayizanire umutambyi, uwo mutambyi ayikureho iyuzuye urushyi, ibe urwibutso rw’iryo turo, ayosereze ku gicaniro, hejuru y’ibitambo byatambiweUwiteka bigakongorwa n’umuriro. Iryo ni ituro rituririrwa ibyaha.

13 Nuko umutambyi amuhongerere impongano y’icyaha yakoze cya bene ubwo buryo, maze uwo muntu azakibabarirwa. Ifu isigaye ibe iy’umutamby, nk’uko biba ku ituro ry’ifu ridaturirirwa ibyaha.”

Ibitambo byo gukuraho urubanza

14 Uwiteka abwira Mose ati

15 “Nihagira umuntu ucumura, agakora icyaha atacyitumye mu byera by’Uwiteka akwiriye gutanga, azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza, cy’isekurume y’intama idafite inenge ikuwe mu mukumbi, y’igiciro uzacira cya shekeli z’ifeza zigezwe kuri shekeli y’Ahera, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza.

16 Kandi arihe igiciro cy’iby’Ahera yimanye, yongereho igice cyacyo cya gatanu, abihe umutambyi, umutambyi amuhongerere impongano ho iyo sekurume y’intama y’igitambo cyo gukuraho urubanza, maze uwo muntu azababarirwa.

17 “Kandi nihagira umuntu ukora icyaha, agakora kimwe mu byo Uwiteka yabuzanije, naho yaba agikoze atacyitumye aba agiweho n’urubanza, kandi azabaho gukiranirwa kwe.

18 Azanire umutambyi isekurume y’intama idafite inenge, ikuwe mu mukumbi y’igiciro uzacira, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza, umutambyi amuhongerere impongano y’igicumuro yacumuye atacyitumye, atabizi, maze uwo muntu azakibabarirwa.

19 Icyo ni igitambo cyo gukuraho urubanza, ni ukuri yagiweho n’urubanza imbere y’Uwiteka.”

Igitambo gikuraho urubanza rwo kuriganya cyangwa guhuguza

20 Uwiteka abwira Mose ati

21 “Nihagira umuntu ukora icyaha, agacumurisha ku Uwiteka kuriganya mugenzi we mu byo yamubikije cyangwa mu byo yishingiye, cyangwa mu byo yibye cyangwa kunyagisha mugenzi we igitugu,

22 cyangwa kubona icyazimiye akagihuguza akarahira ibinyoma, nihagira icyo muri ibyo byose umuntu akoze kikamubera icyaha bizabe bitya:

23 niba akoze icyaha akagibwaho n’urubanza, azarihe icyo yibye, cyangwa icyo yanyagishije igitugu, cyangwa icyo yabikijwe, cyangwa icyazimiye yabonye,

24 cyangwa ikindi kintu cyose yahuguje arahira, akirihe kitagabanije, kandi acyongereho ikingana n’igice cyacyo cya gatanu, nyiracyo abe ari we akiriha ku munsi azatsindirwa.

25 Kandi azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza cy’isekurume y’intama idafite inenge, y’igiciro uzaciraho igitambo cyo gukuraho urubanza, agishyīre umutambyi.

26 Nuko umutambyi amuhongerere impongano imbere y’Uwiteka, maze uwo muntu azababarirwe icyo yakoze cyose cyamuzaniye urubanza.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − seventeen =